Abantu batandatu bacitse ku icumu rya Jenosideyakorewe Abatutsi baregeye indishyi mu rubanza rwaregwagamo Berinkindi Claver wamaze guhamwa n’ibyaha agakatirwa gufungwa burundu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kamena bashyikirijwe aya mafaranga y’indishyi z’akababaro. Nkeramugaba Alexis, Mukarutabana Pelagie, Mukamana Leoncie, Agnes Nyirarugwiro, Rusagara Anaclet n’undi umwe utifuje gutangazwa mu itangazamakuru nibo bashyikirijwe izi ndishyi z’akababaro. […]Irambuye
*Hari abantu benshi bagiye bakatirwa ariko ntibafungwe *Imanza za Gacaca zarangijwe kuri 94% *Hari imanza Inyangamugayo zategetse ko umusozi wose uzishyura Kuri uyu wa gatatu Ministeri y’ubutabera yasobonuriye komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena iby’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro Sena yashyikirije Guverinoma ku birebana n’imanza za Gacaca zitararangizwa, ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo (TIG), n’ikibazo […]Irambuye
Bruxelles – Mu nama mpuzamahanga ya European Development Days Conference Perezida Kagame yavuze ku ngingo zo guteza imbere abikorera, guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, guteza imbere urubyiruko no ku kibazo cy’impunzi n’abimukira. Yavuze ku mibanire ya Africa n’Uburayi aho abona ko iyi migabane idakwiye kurebana nk’itezanya ibibazo ahubwo ikwiye gufatanya kubikemura. Iyi ni inama ngarukamwaka […]Irambuye
Perezida w’ishyirahamwe ry’amakoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Federation de Cooperatives Minier au Rwanda, FECOMIRWA) hamwe n’Umunyamabanga mukuru wayo batawe muri yombi mu ijoro ryakeye bashinjwa kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe ubarirwa muri miliyoni amagana. Mu mpera z’ukwezi gushize, Visi Perezida w’iri shyirahamwe n’umunyamabanga (secretaire) waryo banditse ibaruwa bavuga ko batabaza kubera ibikorwa byo kunyereza umutungo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 07 Kamena Perezida wa Repubulika Paul Kagame arerekeza mu Bubiligi mu nama yiga ku iterambere mu bukungu no kugabanya icyuho hagati y’abakire n’abakene. Ni inama ngarukamwaka (Annual European Development Days Forum) yatumiwemo na Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker, inama yitabirwa n’abafata ibyemezo muri Politiki, abahanga mu bukungu […]Irambuye
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye mu biro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 06 Kamena yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2017-2018 ingana na miliyari 2 094 910 480 545 Frw. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo rivuga ko iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Anastase […]Irambuye
*Guheeza umuryango, inkwano ihanitse, ‘guhana pase’,…Byugarije ubukwe bwa none, *Rutangarwamaboko avuga ko abantu babaye ba ‘mitimanda’, *Ubwunganizi/ubupfubuzi na byo biri mu bibangamiye ubukwe muri iyi minsi,… Kubana bahutiyeho, abaranga b’iki gihe bakora icyo bise ‘guhana pase’, guheeza umuryango, gushyira imbere amafaranga, kuryamana mbere yo gushyingirana, abasore bijanditse mu mirimo y’ubwunganizi/ubupfubuzi, ba shugadadi na ba shugamami, […]Irambuye
Lt Col Rene Ngendahimana, Lt Col Dr King Kayondo wo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda na Lt Col Ndore Rurinda ushinzwe ibikorwa bya Army Week uyu munsi basobanuye ibiri gukorwa n’ibimaze kugerwa na Army week iri kuba. Abantu 63 783 baravuwe, ibikorwa remezo byinshi byarasanwe ibindi birubakwa. Ibi ngo ni ibikorwa by’ingabo mu kunganira ibya Leta […]Irambuye
Amezi y’izuba ryinshi yatangiye, mu bihe nk’ibi mu mwaka wa 2013 na 2014 inkongi zabaye ikiza cyavuzweho cyane, zangije byinshi zinahitana abantu. Ingamba zagiye zifatwa buri mwaka, n’ubu bigikomeza kuko umwaka ushize habaye inkongi z’umuriro zirenga 50 mu gihugu. Uyu munsi Police n’abafatanyabikorwa bayo berekanye ko biteguye kurushaho guhangana n’inkongi y’umuriro. Gusa ngo bisaba ubufatanye […]Irambuye
*Hari abatarabyumva n’ubu *Umusaruro w’ubuhinzi ngo wikubya kane * Hari aho bidakunda kubera imiterere y’u Rwanda Gahunda y’imbaturabukungu mu by’ubuhinzi ya 2007 yasabye abahinzi mu Rwanda guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ahagenwe ngo byongere umusaruro wabo. Ni gahunda itarahise yakirwa kuko abantu bari bamenyereye buri wese kwimenyera ahe akahahinga uko ashaka. Umusaruro w’iyi gahunda […]Irambuye