Digiqole ad

ADEPR: Ibyabereye mu Ihererekanyabubasha, Rwagasana niwe wasabye ko risubikwa

 ADEPR: Ibyabereye mu Ihererekanyabubasha, Rwagasana niwe wasabye ko risubikwa

Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR amaze guha ububasha abamusimbuye

*Abakatiwe bambaye iroza bacishijwe inyuma mu cyanzu
*Ibiganiro byamaze amasaha arenga ane byarangiye ntagikozwe
*Tom Rwagasana niwe wasabye ko ‘Ihererekanyabubasha risubikwa
*Ngo mu biro byabo harimo ibimenyetso bazakenera mu rubanza.

Updated: Mu muhezo nanone ku itangazamakuru, ku kicaro cy’itorero ADEPR ku Kimihurura hari hagiye kubera ihererekanyabubasha hagati ya bamwe mu bari abayobozi b’iri torero ubu bafunze hamwe na Komite yabasimbuye by’agateganyo. Habayeho ibiganiro byahereye saa tatu za mugitondo kugeza ahagana saa cyenda, birangira ihererekanyabubasha ritabayeho.

Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR amaze guha ububasha abamusimbuye
Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR amaze guha ububasha abamusimbuye

Abafunze baje barimo Bishop Jean Sibomana wari Umuvugizi (umuyobozi) wa ADEPR ku rwego rw’igihugu, uwari amwungirije Tom Rwagasana, Christine Mutuyemariya wari ushinzwe umutungo n’abandi.

Bishop Jean Sibomana yazanywe n’imodoka ya Police y’u Rwanda kuko kugeza ubu we ataraburanishwa. Jean Sibomana we yazanywe nyuma cyane ahagana saa munani mu gihe abandi bahageze mu gitondo.

Rwagasana na bagenzi be bakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo baje mu modoka ya ‘Toyota Land Cruiser’ yari icunzwe n’imodoka y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa hamwe n’abakozi b’uru rwego bagera kuri barindwi bitwaje imbunda.

Nta munyamakuru wari wemerewe kwinjira aho ihererekanyabubasha ryagombaga kubera. Yewe n’abunganira abaregwa mu mategeko bahejwe ntabwo binjiye mu cyumba cyabereyemo ibiraniro.

Ibiganiro hagati ya Komite iri mu maboko y’ubutabera na Komite y’agateganyo iherutse gutorwa bitari byoroshye byahereye saa tatu za mugitondo bisoza ahagana saa cyenda.

Umuseke wabashije kumenya ko habaye impaka ndende mo imbere, bikarangira hemejwe ko hari ibidatunganye neza ngo habeho ihererekanyabubasha, byatumye risubikwa.

Amakuru Umuseke ukesha umuntu wari urimo imbere utashatse ko amazinaye atangazwa aravuga ko Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be bafunze bageze mu cyumba cy’inama mbere babanza gutegereza Bishop Sibomana Jean we wari wagiye kubazwa n’ubugenzacyaha.

Aho aziye ngo batangiye kuganira kubyo guhererekanya ububasha, ariko Tom Rwagasana na bagenzi be bari gukurikiranwa n’ubutabera bavuga ko batiteguye guhererekanya ububasha ku mpamvu z’uko ngo Amadosiye n’impapuro biri mu biro byabo, aho bakorera bishobora kubarengera mu rukiko.

Rwagasana ngo yavuze ko mu Biro bakoreragamao harimo ibimenyetso binyuranye bazakenere mu butabera, bityo ngo ntibiteguye guhererewkanya ububasha.

Ku mwanzuro bahuriyeho, Rwagasana na Komite iri mu maboko y’ubutabera yasabye ko ihererekanyabubasha ryakwimurwa nabo bakitegura.

Bamaze kubyumvikanaho ngo bahise batora Komite y’abantu bane iyobowe n’umugore (tutamenye amazinaye) ngo igomba gutegura ihererekanyabubasha.

Iyi Komite ngo izajya ireba mu biro by’abagize Komite iri mu maboko y’ubutabera ishyire ku ruhande ibigomba guhererekanywa, hanyuma Komite iriho ubungubu izongera isabe inzego zibishinzwe (zifite abaregwa) ko habaho irindi hererekanyabubasha noneho abaregwa nabo biteguye.

Basoje inama, Bishop Tom Rwagasana n’abandi bareganwa nibo ngo basabye abashinzwe umutekano b’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kubanyuza inyuma aho abanyamakuru batababona.

Abanyamakuru bari bakumiriwe
Abanyamakuru bari bakumiriwe ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko ntibinjiyemo
Abashinzwe gufungura urugi bafunguriraga imodoka izanye abaje muri iyo gahunda bagahita bongera bakarumika
Abashinzwe gufungura urugi bafunguriraga imodoka izanye abaje muri iyo gahunda bagahita bongera bakarumika
Ku kicaro cya ADEPR aho uyu muhango wari ugiye kubera
Ku kicaro cya ADEPR aho uyu muhango wari ugiye kubera
Mu cyumba ibiganiro kuri iyi gahunda byabereye harimo abashinzwe umutekano bacunga aba bafungwa
Mu cyumba ibiganiro byabereye harimo abashinzwe umutekano bacunga aba bafungwa
Abacungagereza hafi aho
Abacungagereza hafi aho
Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR amaze guha ububasha abamusimbuye
Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR amaze guha ububasha abamusimbuye
Aherekezwa mu modoka ya Police
Aherekezwa mu modoka ya Police
Abambaye imyenda y'iroza bakatiwe bagera kuri bane baciye mu muryango w'inyuma bihisha itangazamakuru binjira mu modoka biruka kandi bububa. Photo/Umubavu
Abambaye imyenda y’iroza bakatiwe bagera kuri bane baciye mu muryango w’inyuma bihisha itangazamakuru binjira mu modoka biruka kandi bububa. Photo/Umubavu
Abandi bacungagereza nabo bajya mu modoka ngo baherekeze abafungwa
Abandi bacungagereza nabo bajya mu modoka ngo baherekeze abafungwa

Reba Amashusho y’uko abaciye inyuma bambaye iroza bihishahishaga:

https://www.youtube.com/watch?v=xGU9GQqKShE&feature=youtu.be


Photos © D.S Rubangura/Umuseke

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Aba pastor bububa se mama??ubanza barayariye koko

  • Yooooooooo ni abanyabyaha koko!
    Icyaha ni kibi nicyo kibatera kwihishahisha kuriya

    Iyaba bari abere bahagarara bemye sibo bantu bakomeye bambaye rose na Bizimungu wayoboye imyaka ingahe yarayambaye.

    Mbega abanyamibare micye!!!!!!!!!!! Ubuse mu kuburana mu mizi baribaza ko bizaba ari mu muhezo nabwo da! heheheh abanyamakuru ko mbazi nabo batazahabura ra!

  • wamugani ko Yesu yavugaga yemye imbere ya Pilato, ba Petero nabo bakabwira umwami bati:”uzareke tuburanire muri stade abantu bose baze bumve, wenda bamwe bazanumviraho ubutumwa bwiza bihane”, ba Stefano bagaterwa amabuye bagisubiramo ijambo bsvuze mbere, bano ko dusanzwe tuzi ko bafunzwe kdi ko tubazi n amafoto n amazina, ni gute bagenda bububa bunamye nk abavuye kwiba ibigori mu mirima urandebera uriya wunamye wana? yari mu bayobozi b urusengero cg yari umuzamu? niba bihagararaho (dore ko numvishe bahakana ibyo baregwa) nibagende bemye, n abakoze genocide njya mbona baburana ntacyo batinya, na ba bayisilamu bavuze ko baba mu ntagondwa numvishe bavuga bati muzazane abanyamakuru tuburane bahari, none bano bigisha ko umwuka wera amara ubwoba kdi akaba aribo #1 mu gihugu twemera bazanye Mwuka wera mu Rwanda baragenda bihisha, urandebera wana?? ntawe utaziko bafunzwe nibatuze, aho bari nta makuru basoma? ubu numiwe??

    • Genda wa gicucu w, urumva ukuntu usuzugura sha? Urakavuna umuheto gusa

  • Abanyamakuru namwe nta byanyu!
    (Komite nshya nayo ifite ikibazo 1 cy’ingutu; niba koko ikurikiza ibyanditswe byera, yagombye guhita isabira kandi igaha imbabazi abo yasimbuye. Gusa bisaba ubutwari buhambaye cyane)

    • Imitekerereze yawe iratangaje! Barashinjwa ko banyereje umutungo w’abakirisitu none se urumva ababasimbuye ari bo babababarira? Iki cyaha gihanwa n’amategeko, nikibahama bazahanwa, nikitabahama bazarekurwa!

      • Ngo UWITEKA ni We Uzahora, twe icyo dusabwa ni ukubabarira byooooooose, kugirango natwe Atubabarire.
        (Byose ni uguhitamo, dushobora no kuba abantu basanzwe tukabarakarira, tukaba…)

  • Ase nkabantu bifata bagaca imanza nkamwe muba murwana nicyi ese mubwiwe Niki ko kuba baciye hariya bari bafite impamvu gusa muribicucu ntawabarenganya arimwebwe arabanyamakuru mwese ndabagaye kbs umva ba mister mumenyeko isi idasakaye imvura yagwiriye abandi namwe yabagwira ndabagaya cyane iyo mutangiye guca imanza nurukiko rutarazica ese bavuyemo mwavuga ibindi buriya ra ? Cg mwavugaga ngo twarabasengeye nukuri umva cyakoza sinabagaya abanyarwanda niko mumeze mubana neza numuntu aruko afite iyo ibyago biziye umuntu mwese muranezerwa tumaze kubamenya cyane ntago bitunguranye uyumunsi nibo nawe nejo babivuze ukuri ko iyisi itaragukaranga iba ikikwigaho kdi ninakosa uzonke vuba sinyoko ejo bundi dutegereze tuzumve ibizavamo muzabone gushinja abantu murimwese wabona ntanuwize amategeko ark muba mwasaze nabariya bavugango barububa baramaze kuba ark mubibona rega abantu simuri beza bazambara neza mubavuge ngo baracyize nibabyoroshya ngo yarakennye yewe barayambaye barengana that why icyo bakora cyose wowe ntaburenganzira ufite bwokumuvuga nabi urumva abantu wagirango sibarezwe gusa

    • @Izina, cyokora urigaragaje! Imvugo yawe irakugaragaza!

  • Ase nkabantu bifata bagaca imanza nkamwe muba murwana nicyi ese mubwiwe Niki ko kuba baciye hariya bari bafite impamvu gusa muribicucu ntawabarenganya arimwebwe arabanyamakuru mwese ndabagaye kbs umva ba mister mumenyeko isi idasakaye imvura yagwiriye abandi namwe yabagwira ndabagaya cyane iyo mutangiye guca imanza nurukiko rutarazica ese bavuyemo mwavuga ibindi buriya ra ? Cg mwavugaga ngo twarabasengeye nukuri umva cyakoza sinabagaya abanyarwanda niko mumeze mubana neza numuntu aruko afite iyo ibyago biziye umuntu mwese muranezerwa tumaze kubamenya cyane ntago bitunguranye uyumunsi nibo nawe nejo babivuze ukuri ko iyisi itaragukaranga iba ikikwigaho kdi ninakosa uzonke vuba sinyoko ejo bundi dutegereze tuzumve ibizavamo muzabone gushinja abantu murimwese wabona ntanuwize amategeko ark muba mwasaze nabariya bavugango barububa baramaze kuba ark mubibona rega abantu simuri beza bazambara neza mubavuge ngo baracyize nibabyoroshya ngo yarakennye yewe barayambaye barengana that why icyo bakora cyose wowe ntaburenganzira ufite bwokumuvuga nabi urumva abantu wagirango sibarezwe gusa

  • Ngo biruka bububa? Nyamara umugabo mbwa aseka imbohe.Kandi ngo ntabwo isakaye.

  • yoooo mbega disi uko bububa, Niba murengana Yesu azabarenganure, niba mutarengana muzemere muhanwe, ndababaye kubona abashumba bacu bagenda nkabajura kuriya. Mbega video mbi??? Ye data weeee

  • ariko wowe wiyise izina harimo papa wawe cg nyoko ngo babe barayagutangiyemo minerval yishuri uretse igisambo nta muntu muzima wububa babyihamije ntawabaciriye urubanza wituka abantu rero

  • Kamali uvuze neza cyane ureke bariya batazi abanyarwanda uyumunsi nibo ejo niwowe mister ubimenye ko isi sinyoko ngwikubembereze hoshi uruhinja rutazi kurya

    • Wowe witwa Niba ari mahe ujyakwiyita iryo ryiza ntiwavuze ago ukomoka niyo mpamvu udashizwe kumenya niba haba harimo umubyeyi wajye ark buriya niyo yaba arimo urumva barabayobozi bajye kdi kurijye zarinyanga mugayo urumva byishi bagezeho mutitayeho ark bizacyemuka tsu nimwitonde

      • Abo uvuga bari inyangamugayo ni bande? Harya kubwira abantu ngo ufite INKOTA y’amugi abiri kuri wowe ni ubunyangamugo? Guhagarika no kwimura aba pasteurs bananiwe gukusanya umusanzu wa Gisozi kuri wowe ni ubunyangamugayo? Gufata amafaranga y’Itorero ukagura V8 nibyo wakwita ubunyamugayo? Kujya kwerekwa abakiristu ugasaba ko mu mpano bari bugushakire haba harimo amafaranga kuri wowe ni ubunyangamugayo? Gukoresha Yubile abantu bagatanga amafaranga yo kwiyakira yubile ikaba inyota n’inzara bikicira abantu kuri stade nibyo wowe wita ubunyangamugayo? Kwaka abakristo amafaranga yo kwishyura ideni rya Bank bakayatanga hanyuma ntiryishyurwe kuri wowe ni ubunyangamugayo? Sinishimiye ko bafungwa rwose pe Im sincere. Ariko ubunyangamugayo i don’t believe. I so sorry.

  • Imana yari yarabibavwiye kuva cyeraàaaa.
    Na biriya byo muri Zioni yari yarabibavwiye….yewe ..yababwiraga kwihana bakareka gusenga MAMON..imana y amafranga…..baranga none ndebera!!!
    Na Badoooo…na bariya babasimbuye bitonde kuko ibyo abandi bagize nabo babi zira…..

  • Sadiki ndakwemeye uri umunyamwuga niba koko iyi video ari wowe wayifashe!
    Ntugomba kubwira chief editor ngo wabuze inkuru, amashusho…. paparazi!!!!!!!!!!!!!

  • sha sinajyaga nandika Ariko noneho reka nandike. mbega umunyamakuru w’umuhanga! yesu we! sinsengera muri Adper Ariko mfite abavandimwe n’inshuti nyinshi zihasengera. kandi buri munsi nabaga numva barira babuze amafaranga yo Gutanga pe! so aba Bantu bashobora kuba ibyo baregwa barabikoze rwose.ikindi kugenda Bububa koko ari abantu b’Imana bihishahisha Kuriya? wapi nta munyakuri wihishahisha pe! icyo narangirizaho ni iki twese abaturage Hari icyo tuzi kandi twemera dufite Leta ishishoza kandi ikora neza mpamya Ko itapfa kwemera ko bafata abantu bakabafunga mu karengane so abavuga mwicecekere turebe maherezo yabyo. gusa iki kibazo cyari kimaze igihe gisakurisha bariya basengera muri Adper byari ngombwa Ko kirangira kandi ubu wumva abenshi bishimye noneho.

  • Ariko uyu witwa ~izina~ konumva yavugishijwe amateshwa numwana WA Tom Rwagasana?

  • Kugeza ubu ariko hari icyo nkibaza! Iyo umuntu ataraburana ko aba akiri umwere kuki aba bayobozi basimbuwe hutihuti! Ibi ni nka byabindi ngo n’iyo yaba umwere azage kuba bishop ahandi!

    Amateka umenya yisubiramo nyamara!

  • Rwabugiriwe amateshwa yavuzwe cyera ntundenganye rwse sijye wambere sibyose

  • Ariko ubwo murapfa iki koko? umurimo nuwimana!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish