Bugesera: Barishyuza ingurane kubyangijwe hubakwa umuhanda ujya ku Kigo cya Police
Abaturage bafite amasambu akora ku muhanda werekeza ku Kigo cya Police cyigisha kurwanya iterabwoba, giherereye mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera, barasaba kwishyurwa amafaranga y’imitungo yari ku butaka bwabo yangijwe ubwo uyu muhanda wakorwaga mu mwaka wa 2015, ngo babaruriwe iyi mitungo nyamara kugeza n’ubu bakaba batarishyurwa.
Aba baturage bafite amasambu akora ku muhanda ucometse ku muhanda munini Kigali-Nemba, werekeza ku Kigo cya police cyigisha kurwanya iterabwoba giherereye mu Murenge wa Mayange bavuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2015, ubwo ibikorwa byo kongera uyu muhanda byakorwaga ngo bangirijwe ibyari mu masambu yabo.
Bakavuga ko babaruriwe ibyari ku butaka bizezwa ko bitazarenza amezi atatu batishyuwe nyamara kugeza n’ubu ngo baracyasiragira basaba kwishyurwa.
Umwe muribo witwa Ncunguyinka tuganira yagize ati “Baratubariye ndetse batwaka na Konte batubwira ko bazatwishyura bitarenze amezi atatu ariko reba imyaka ibiri irirenze ntawutwishyuye,…rwose turasaba ko batwishyura ibyancu.”
Undi witwa Uwamahoro Jeanne nawe yagize ati “Imyaka yari irimo yose barayiranduye, n’ibiti bararandura gusa ibiti byo baravuze ngo bazabitwishyura ngo ariko ubutaka bwo ntabwo bazishyura ariko n’ibyo batwemereye kwishyura nabyo ntabyo twabonye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera NSANZUMUHIRE Emmanuel, avuga ko impamvu aba baturage batinze kwishyurwa ariko uko batanze ibyangombwa bituzuye.
NSANZUMUHIRE avuga Akarere kari gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, ari nacyo gifite imihanda mu nshingano “RTDA”, ku buryo ngo bitarenze ukwezi kwa gatandatu kw’uyu mwaka (Kamena 2017) bazaba bishyuwe.
Yagize ati “Nibyo koko uwo muhanda warubatswe ariko iterambere ntirigomba kurenganya umuturage twaganirye rero na RTDA gusa twabaha ikizere ko muri uku kwezi kwa gatandatu mubona ingurane z’ibyanyu byangiritse mu gihe bazaba (abangirijwe) batanze ibyangombwa byose bisabwa.”
Gutinda kwishyura ingurane z’ibiba byangijwe mu gihe hubakwa ibikorwaremezo, ni kimwe mu bibazo bikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda, aho abaturage baba basaba ko byajya byihuta, ni no mu gihe amategeko avuga ko mu gihe abaturage babaruriwe ibizangizwa, igikorwaremezo kiba kigomba kuhashyirwa ari uko abaturage bishyuwe, ibintu ariko bigaragara ko bitubahirizwa uko bikwiye.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW