Digiqole ad

Global Peace Index 2017: u Rwanda rwazamutseho imyanya 15 ariko Amahoro ku Isi akomeje kubura

 Global Peace Index 2017: u Rwanda rwazamutseho imyanya 15 ariko Amahoro ku Isi akomeje kubura

Uburyo u Rwanda rwagiye ruva ku myanya myiza rusubira inyuma mu myanya mibi.

Ku cyegeranyo cy’amahoro ku Isi cya (Global Peace Index ) 2017 u Rwanda rumaze igihe rusubiye inyuma cyane kuri iki cyegeranyo rwazamutseho imyanya 15 ugereranyije n’aho rwari ruri umwaka ushize.

Uburyo u Rwanda rwagiye ruva ku myanya myiza rusubira inyuma mu myanya mibi.
Uburyo u Rwanda rwagiye ruva ku myanya myiza rusubira inyuma mu myanya mibi (imibare ya Global Peace Index).

Iki cyegeranyo gishya cyasohotse uyu munsi kiragaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ruva ku mwanya wa 128 n’amanota 2.323 rwariho umwaka ushize wa 2016, rugera ku mwanya wa 113 n’amanota 2.227 muri uyu mwaka wa 2017.

U Rwanda ruri imbere y’ibihugu bikomeye ku isi nka United States iri ku mwanya wa 114, Ubushinwa buri kumwanya wa 116, Africa y’Epfo iri ku mwanya wa 123, Ubuhinde buri ku mwanya wa 137, Israel iri ku mwanya wa 144, Turkey iri ku mwanya wa 146, n’Uburusiya buri ku mwanya wa 151.

Ibindi bihugu byazamutse cyane muri uyu mwaka ni Sri Lanka yazamutseho imyanya 17, Morocco nayo yazamutseho imyanya 15 kimwe n’u Rwanda na Cambodia, Djibouti yazamutseho imyanya 14, Swaziland na Peru na Argentina na Kyrgyz Republic zazamutseho imyanya 12, n’ibindi.

Ibyamanutse cyane byo ni Lesotho yamanutseho imyanya 28, Bosnia-Herzegovina yamanutseho imyanya 21, Gambia yamanutseho imyanya 18, Nepal na Ethiopia zamanutsehoimyanya 16, n’ibindi binyuranye.

Iceland niyo ya mbere ku isi n’amanota 1.111, naho ku mugabane wa Africa, naho Syria ikaba ariyo ya nyuma n’amanota 3.814 ku mwanya wa 163.

Ku mugabane wa Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ibirwa bya Mauritius nibyo bya mbere, bikaba kandi ku mwanya wa 22 ku isi n’amanota 1.547, igakurikirwa na Botswana ya 27 ku isi, Sierra Leone ya 39, Zambia ya 41, Ghana ya 43, Madagascar ya 44, Malawi ya 48, Namibia ya 50, Tanzania ya 54, na Senegal ya 10 muri Africa ikaba iya 60 ku isi.

Uko ibihugu bikurikirana muri Africa, ibihugu by'abarabu bibarurwa mu Burasirazuba bwo hagati.
Uko ibihugu bikurikirana muri Africa, ibihugu by’abarabu bibarurwa mu Burasirazuba bwo hagati.

Mu karere duherereyemo Tanzania niyo iza imbere dore ko iri ku mwanya wa 54 ku isi, Uganda kuwa 105 ku isi, Kenya kuwa 125, u Burundi kuwa 141, DR Congo kuwa ku isi 153 Dem. Rep. Congo

Amahoro ku isi akomeje kwangirika

Mu bihugu byakorewemo ubu bushakashatsi bigera ku 163, byibura ibigera kuri 72% byagabanyije umubare w’ingabo, ibigera kuri 67% bigabanya imibare y’ubwicanyi bubiberamo (homicide), naho ibigera kuri 65% bigabanya ingengo y’imari bigenera igisirikare ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Imibare y'ingaruka z'amahoro yabuze ku isi iraremereye.
Imibare y’ingaruka z’amahoro yabuze ku isi iraremereye.

Gusa, imfu zikomoka ku ntambara zazamutseho 408% hagati ya 2007 na 2015, naho  imfu zikomoka ku iterabwoba zo ziyongeraho 247% muri iyo myaka, mu gihe impunzi zikubye kabiri zikagera kuri 63,912,700 mu 2016.

Raporo y’ubu bushakashatsi ikavuga ko muri rusange urwego rw’amahoro ku isi rwamanutseho 2.14% mu myaka 10 ishize, ngo ibihugu 80(48%) byarazamutse mu mutekano ariko ibindi 83 (52% ) bisubira inyuma muri iyo myaka.

By’umwihari umutekano ku isi urwego rw’umutekano (SAFETY & SECURITY) rwateye imbere mu bihugu bingana na 39%, naho ibindi 61% rusubira hasi. Mu gihe ibikorwa bya gisirikare byazamutse mu bihugu bingana na 60%, bikagabanuka mubingana na 40%. Ingaruka z’iterabo zaragabanutse mu bihugu bingana na 24%, mu bingana na 17%  ntacyahindutse, naho mu bigera kuri 60% ziriyongera muri iyi myaka 10.

Ubwicanyi (HOMICIDE) mu bihugu bwaraganutse mu bigera kuri 67%, mu bigera kuri 6% ntacyahindutse, naho mu bigera kuri 27% bwarushijeho kwiyongera.

U Rwanda rubarwa mu bihugu byazamutse mu rwego rw'ibikorwa bya gisirikare.
U Rwanda rubarwa mu bihugu byazamutse mu rwego rw’ibikorwa bya gisirikare.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iby’amahoro atangwa n’isi Yezu yabivuze neza. Hari andi abantu baba bakeneye mu mitima yabo atari ayongayo. Isi yagize za Pax Romana, ubu ngo turi muri Pax Americana…. Kandi ntiyahwemye kumvikanamo induru n’imiborogo. Imivu y’amaraso n’amarira ntiyigeze ireka gutemba.

    • Amahoro nayo asigaye abarwa mu ijanisha! Biratangaje!
      (nb: dore nka buriya nubwo USA ziri kuri uriya mwanya, hari benshi bifuza na nubu kujyayo tu!)

      • hhhh ibi ni ibigo nyine bizi kwihangira umurimo! Umuntu akiyicarira muri US cyangwa Canada akakubwira ko muri Zambia cyangwa Cambodia nta mahoro ahari ataranahakandagira! Kandi ukabyemera utyo.

Comments are closed.

en_USEnglish