Digiqole ad

PSD na PL bizatanga n’ingengo y’imari byamamaza “Kagame Paul wa FPR”

 PSD na PL bizatanga n’ingengo y’imari byamamaza “Kagame Paul wa FPR”

PL na PSD bizashyigikira FPR Inkotanyi muri byose

*“Ntabwo turi mu kwaha kwa FPR nta n’ubwo iduhetse” – PSD na PL
*Green Party  yatewe imbaraga n’uko PSD na PL bizashyigikira FPR, ngo ibyabaye si Demokarasi bifuza.

Inkuru z’uko amashyaka azwi mu Rwanda, irya PSD (Parti Social Democrate) n’irya PL (Parti Liberal) yemeje mu nama rusange zidasanzwe z’abanyamuryango bayo ko azashyigikira Perezida Paul Kagame natangwaho nk’umukandida na FPR-Inkotanyi zavuzweho byinshi, abahagarariye aya mashyaka batangaje ko bitazarangirira aho, bazanakoresha amafaranga menshi n’imbaraga bamamaza uyu mukandida mu matora ya Perezida azaba muri Kanama 2017.

Mu kiganiro cyatumiwemo Hon Depite Byabarumwanzi Francois, Visi Perezida wa PL na Ngabitsinze Jean Chrisostome, Umunyabanga Mukuru w’ishyaka PSD na Ntezimana Jean Claude wo mu ishyaka rya Green Party rimaze igihe gito ryemewe mu Rwanda, Umuseke ukaba na wo wari watumiwemo, PSD na PL basobanuye icyatumye bashyigikira Kagame Paul utaremezwa nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Hon Byabarumwanzi wa PL muri iki kiganiro cyateguwe n’umuryango Media Impacting Communities (MIC) cyabereye i Kigali, yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gushyigikira Paul Kagame atari icyemezo gitunguranye kubera ibikorwa by’indashyikirwa bye.”

Muri ibyo bikorwa by’indashyikirwa, Hon Byabarumwanzi yavuze ko harimo guhagarika Jenoside, umutekano usesuye, iterambere rigaragarira buri wese na politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ngo ibyo ni bike cyane mu bikorwa by’indashyikirwa bya Paul Kagame.

Indi mpamvu ya kabiri ngo ni uko ubwo Abanyarwanda basabaga ko habaho kuvugurura Itegeko Nshinga ngo bihe amahirwe Paul Kagame yo kongera kwiyamamaza, ishyaka PL naryo ryabishyigikiye.

Ngabitsinze Jean Chrisostome wo muri PSD yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka muri congress (inama rusange z’abanyamuryango) ku rwego rw’Akarere bemeje Perezida Kagame nk’umukandi, kandi ngo bari banatangaje muri 2015 ko bazashyigikira umukandida (batavuze izina icyo gihe), uwo rero ngo yari Paul Kagame bemeje ko bazashyigikira ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Ati “Urebye ubusabe bw’abaturage, ukareba aho igihugu kigeze n’umubano wihariye mu mateka hagati ya PSD na FPR na mbere y’uko igihugu kibohozwa twarakoranaga mu buryo bukomeye tuza gusanga Kagame nta mpamvu yo guhangana na we.”

Umuseke wabajije icyo aya mashyaka azakora mu matora nyuma yo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, bose bavuga ko bazashyira imbaraga nyinshi mu kwamamaza Kagame Paul ngo atorwe kandi ngo bazanakoresha amafaranga menshi.

Dr Ngabitsinze wo muri PSD ati “Ntabwo twashyigikiye umukandida Kagame ngo tuze tubivuge kuri televiziyo no mu binyamakuru, tugomba kumwamamaza, campaign (ibikorwa byo kwamamaza) izaba ni nk’ibyari kuzaba ku mukandida wa PSD nta n’imbaraga na nke zizagabanuka kuko twashyigikiye Kagame, tuzafata umwanya wacu, tuzamwamamaza ku buryo bukomeye kuko hari abandi bakandida.”

Byabarumwanzi na we wo muri PL ati “Umukandida tugiye gushyigikira uzatangwa na FPR-Inkotanyi, umutwe akomokamo uzakora gahunda yo kwamamaza, iyo gahunda tuzaba tuyirimo ndetse na PSD tuzaba turi kumwe. Ingengo y’imari tuzayikenera ikomeye, tuzashyiramo imbaraga zikomeye kugira ngo umukandida dushyigikiye amajwi yose ayabone.”

Aya mashyaka abiri yafatwaga nk’akomeye mu Rwanda bitewe n’igihe yashingiwe, yahakanye kuba mu kwaha kwa FPR- Inkotanyi cyangwa kuba ‘iyahetse mu mugongo’.

Kuri Ngabitsinze wa PSD ngo nta mugabo uheka undi naho kuri Hon Byabarumwanzi ngo PL na FPR bizagaragara ko bitandukanye mu gihe cyo gutanga abakandida mu matora y’inzego z’ibanze.

Ati “Tuzatanga abakandida mu matora y’Abadepite tunatange abakandida mu matora y’inzego z’ibanze, mwigarukira aha (mu matora ya Perezida) ngo ushake kutwemeza ko turi ha handi twanze kuvuga wavuze abandi bari (mu kwaha kwa FPR).”

Ntezimana Jean Claude wo mu ishyaka rya Green Party, ryamaze gutanga Dr Frank Habineza nk’uzahatana mu matora ya Perezida, we yavuze ko kuba PSD na PL byagaragaje ko bizashyigikira Kagame Paul, ari amahirwe yo gutsinda yiyongereye kuko ngo bazaba bahanganye na FPR-Inkotanyi gusa mu kibuga.

Yavuze ko kuba mu Rwanda hari politiki yo kumvikana mu bwumvikane busesuye (Consensus) bidakwiye guhuzwa no guhangana kuba mu matora, kuko ngo gupiganwa mu matora nta cyo biba bitwaye.

Ati “Guhangana mu matora ntitwabihuza na consensus. Guhangana ni ikimenyetso cya Demokarasi, harimo gupiganwa kugira ngo tumenye ngo hatsinze nde? Yatsinze binyuze mu zihe nzira? Ni ibiki yasezeranyije abaturage ngo tumenye ko yabishyize mu bikorwa, ngo tumenye ko azakomeza kubabera intangarugero…”

Ntezimana avuga uko Green Party yakiriye kwiyunga kwa PSD na PL kuri FPR – Inkotanyi mu gushyigikira umukandida umwe, ariko atari yo Demokarasi bifuza.

Ati “Kuba PSD cyangwa PL byahisemo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, twe ku giti cyacu twifuzaga ko twari guhurira mu kibuga n’amashyaka yose, buri shyaka ryatanze umukandida waryo byaba byiza tukamenya ngo turi guhangana ni byo twifuzaga kuko byari bube ari ikimenyetso cyiza cya Demokarasi.”

FRP-Inkotanyi ntiratanga umukandida uzayihagararira, ariko Hon Depite Byabarumwanzi wo muri PL yavuze ko kuba kuri iki cyumweru bahisemo Perezida Kagame Paul nk’umukandida bazashyigikira ngo bizeye neza ko ari we uzatangwa kuko ngo nk’uko yatangarije Abanyarwanda ko aziyamamaza tariki ya 1 Mutarama 2016, ngo “imvugo ye niyo ngiro”.

Ku Banyarwanda bujuje ibisabwa byo gutora, ni ukuvuga kuba bari kuri lisiti y’itora, abari mu Rwanda bazatora tariki ya 4 Kanama 2017, naho Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora Perezida tariki 3 Kanama 2017.

Uretse Amashyaka yamaze kugaragaza abazayahagararira, hari abantu batatu bagaragaje ko bifuza kuzahatanira kuyobora igihugu nk’abakandida bigenga.

Abo ni Diane Shima Rwigara, Philippe Mpayimana na Mwenedata Gilbert, bose ntabwo baraba abakandida kuko Komisiyo y’Amatora izatangira kwakira kandidatire tariki ya 12-23 Kamena 2017, naho Abakandida bemerewe bazatangazwa bidasubirwaho tariki ya 7 Nyakanga 2017.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Akumiro n’amavunja burya

    • Basebya we ,Akumiro ni amavunja koko, ariko burya Bakame yigishijwe gupima n ijisho rya Bihehe rinagana.

  • Ko mudatanze umukandida kumwanya wa president kko FPR ibarusha ibitekerezo byiza kuki muteganya gutanga abakandida kuyindi myanya?no kuyindi myanya mugomba gushyigikira FPR nibwo twe abanyarwanda tuzabona ko atari ugushaka imyanya byabamunze.

  • Ibyo gutanga iyo nkunga mu matora ni ibisanzwe. Abandi banyarwanda se ntituyitanga. Ni inshingano yanyu si amahitamo.

  • Partis alimentaires gusa

  • Nonese ayo amafaranga mwayafashishije abakene,imfubyi n’abapfakazi n’abandi bayakeneye.FPR nishyaka rifite gahunda ntekerezako ryari ryarateganyije aho rizakura ayo kwa mamaza umukandida waryo.mwirire nurubyaro rwanyu cg mufashe aboroheje aho gufasha abakomeye.

  • ????????????????????????????????????????????????
    Ahwiiiiii , ariko mwasetsa, n uvuye gute nyina, niko Ngabitsinze koko n ubuhanga nkuziho, ngo,nta mugabo uheka undi?? Koko??? Uretse,nibyo n impyisi barayiheka!! Mbiswa ma

  • Burma nayo ni uko ibigenza ntabwo ivangirwa nabanyamahanga kandi umurwa mukuru waho usanga usukuye nta bazunguzayi bahagaragara,nimukomereze aho rwose muteze igihugu imbere

  • Hasigaye rya shyaka ry’ abaswayile gusa!

  • Buri shyaka rijyaho riharanira ubutegetsi. Niba PSD na PL nta mukandida bafite nibahagarike amashyaka yabo bigire muri FPR.Niyo nama nabagira.

  • Nyamara rero politique y’amashyaka menshi si nziza,ahubwo jye numvaga FPR yagumaho yonyine igisigaye ikagira abajyanama benshi,nta gitanzaga kirimo rwose kandi byanadufasha kuzajya tuvuga ibyo twemera,none se PL na PSD ziremeza umukandida w’irindi shyaka n’ishaka aturukamo ritaramara kumutora!!aho si uguta umwanya bahu?

  • Ngo umunsi umwe bahaye umushoferi abasazi ngo abakure i butare abajyane i ndera, maze aragenda ageze i Nyanza araparika nge ajye kwigurira amata( Doreko amata yaho aryoha kubi), nuko agarutse asanga babasazi bose bigendeye!!!, kubera igishika, ubwoba no kwibaza ibyo ari busobanurire aho yari ajyanye abasazi, yigira inama, asohoka hanze abwira abari aho ati, umuntu wese ugana i Gitarama, na Kigali mujyemo mbahe lift!!!, Mu minota mike imodoka yari imaze kuzura maze shoferi afata umuhanda!!!
    Abantu bageze iyo bajya babwira shoferi ati hagarara, ahubwo akongera vitesse, yagera aho abapolisi bari bamubaza ati bite ko abantu basakuza, nawe ati nabasazi mbajyanye i Ndera!!, nuko bageze indera abantu basohokamo numujinya batangira kurwana!, ariko abaganga baza biruka bati ndabona noneho babasazi mumutwe byayaze!!, nuko bazana ibisore by’ibigango bigenda bicakira umwe umwe bimutera urushinge rusinziriza, wa mushoferi baramwishyura arigendera, doreko cyari nikiraka cyumunsi umwe gusa!!
    Uwo wa munti usinziriza ushizemo, yatangira kwisobanura bakamushinga urundi, gutyo gutyo kugera hashize iminsi ibiri!!!, Nyuma yaho nibwo inkuru yaje kuba Kimomo kumaradio ko hari aasazi bateye muri Ruhanga, bateje imidugararo, nuko babaganga babyumvise barumirwa, batangira noneho kubaza babantu uko byagenze!, abantu barisobanura maze babaganga bati mutubabarire, ngaho nimutahe! abantu barikubura barataha!!!!

    • Kanamugi ibi uvuze bihuriye he n’inkuru dusoma?

  • Gushyigikira Kagame, yes. Ariko gukora budget yo kumwamamaza doesn’t make any sens!!! Ni ugukabya guhakwa n’aho bidafite umumaro!! Ni kuri nde se mumwamamazaho murusha kumumenya!?!?!? Kandi yamaze gutorwa cyeraaaaaa!!! Ayo mafr ntawe mwayafashisha akizamua niba mukunda igihugu$?!???$??€€??

Comments are closed.

en_USEnglish