PL nayo yiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora ya Perezida
Kuri iki cyumweru, Kongere y’Igihugu idasanzwe y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu ‘PL’ nayo yemeje ko iri shyaka rizashyigikira umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku itariki 03 na 04 Kamana 2017.
Umuyobozi wa PL, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yasabye abayoboke b’ishyaka rye kuzitabira amatora kandi bagashyigikira Umukandida Paul Kagame.
Muri iyi Kongere habanje gutangwa ibitekerezo, abanyamuryango bavuga ku buryo bumva bazitwara mu matora ariko ibyinshi bigusha ku gushyigikira Umukandida Paul Kagame.
Hayuma, Hon.Mukabalisa aza kugira ati “Nagira ngo numve niba hari ufite igitekerezo gitandukanye n’icy’ababanje. Hari ufite igitekerezo gitandukanye?”
Abandi bati “Ntawe”
Arongera aravuga ati “Okay, ubu rero ndumva igitekerezo cya kabiri aricyo kibonye amajwi, aricyo gishyigikiwe, ni ukuvuga ko Ishyaka PL rifashe icyemezo, Iyi Kongere idasanzwe y’ishyaka PL ikaba ifashe icyemezo cyo gushyigikira Umukandida Paul Kagame…(Amashyi n’impundu by’urufaya ngo kacikaci). Ndagira ngo umuntu wese ushyigikiye Kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame ahaguruke akome mu mashye.”
Hon. Mukabalisa akomeza agira ati “….Muyakome dushyize amaboko hejuru ku buryo iki gisenge kiribuveho nk’uko Hon. Tito yabidusabye, mukome amashyi kugeza igihe kiviriyeho, mukome amashyi kugeza kivuyeho,….(bakomeza kuakoma bavuza n’impundu.)”
Amashyi n’impundu byakomeje kuba byinshi, ndetse bamwe mu bayoboke ba PL, abagabo n’abagore bakananyuzamo bati “Paul Kagame oyeeeee”
Andi bakikiriza bati “Urasobanutse, ntituzagutererana,……..”
Nyuma yo kwiyemeza gushyigikira Kandidatire ya Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu, abayoboke ba PL n’abandi bari bitabiriye iyi Kongere bacinye akadiho bigaragaza ibyishimo by’igikorwa bari bamaze gukora.
Iyi Kongere kandi yanitabiriwe n’indi mitwe ya Politike, Senateri Tito Rutaremara akaba ari mubari bahagarariye RPF-Inkotayi.
Nubwo Paul Kagame atari yamezwa bya buundu na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, byitezwe ko azemezwa kandi akazashyigikirwa bisesuye n’ishyaka rye rinabarizwamo Abanyarwanda benshi, ndetse n’andi mashyaka arimo amanini nka PSD na PL yamaze kubitangaza mu mpera z’iki cyumweru.
Abandi bafuza guhangana na Paul Kagame barimo umukandida wa Green Party Frank Habineza n’abandi bigenga batatu n’iyo bakwemererwa kwiyamamaza bishobora kuzabagora kubera imbaaga ziri inyuma y’Umukandida wa RPF-Inkotanyi.
Barahatanira Manda y’imyaka irindwi y’inzibacyuho igomba kubanziriza ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka ku gihe Manda z’umukuru w’igihugu zimara, kuko iyi nzibacyuho y’imyaka irindwi nirangira manda y’umukuru w’igihugu azajya izajya imara imyaka itanu gusa.
Amafoto: PL
UM– USEKE.RW
15 Comments
bahisemo neza rwose nubundi Kagame ni President w’abanyarwanda bose ibyo byamashyaka ntakinini bivuze nubundi ibyiza akorera igihugu bitugeraho twese nta kurobanura.
erega ntawuhindura ikipe itsinda nubundi PL ntamukandida babona wahigika Kagame kuko afite urukuta runini yamaze kubaka mu mitima yacu kurusenya byagorana, twese twifuza Kagame kandi niwe twabonye ushoboye
Ariko se iyo mutegereza ibi bikaba RPF yamaze gukora inama yo kwemeza HE Paul Kagame, ntibyari ku makinga more sens!!??
Hari umuyoboke wa PL utari n’umuyoboke wa FPR?
Aya mashyaka kweli iteye agahinda.Ese bagiye bose muri RPF bikarangira niba nta projet politique bafitiye abanyarwanda? Kandi bakoreye kongere icyarimwe hamwe na PSD.Nanga abanyarwanda kuko batavugisha nukuri.nibampemuke ndamuke.Buriya nko mumyaka 20 irimbere bazaba bari kudusobanurira amanjwe ngo babitewe nuko….
Rwanda politics yahindutse theatre yuzuyemo ubusambo bukabijye…what a travesty!!!
Aba ba types diplomes zibamariye iki? Ariko se ubundi bazikurahe ngo nanjye nigireyo!!!??
Abazungu ubu baraduseka cyane, ndetse bazarushaho no kudusuzugura. Ariko rero nta kundi byagenda, none se ko uwasaritswe n’agahinda yiyica!!!
biteye agahinda no kwibaza ahazaza h’urubuga rwa politique. Green Party yaboneraho kwerekana ibyo inenga kandi birahari yanashyigikirwa kuko amacenga yo guhindura itegeko nshinga washyizeho n’abitwaga cyera opposition bakakuyoboka bigaragaza ko ntaho tugana.
gusa hanze aha harabawe peeee!
magayane yaravuze ati hazaza ihene ibyare abana barindwi maze bange konka!!!!!!!
biri hafi gusohora
reba ifoto ya nyuma hasi. visage z’abayobozi ba PL zirerekana ko batishimye na gato. Bigaragaza ko ari ibyo bategetswe kuvuga.
PL yajyanye na LANDOUARD NDASINGWA na KABAGENI VENANTIE n abandi bagabo b intwali bitahiye.naho aba bo ni ukwihahira gusa.
turicanga ngo ni PL !!!!!ahhhhhhhhh yahehe se??????baranyumije…
Hahahahhhhhhhhh uwapfuye yarihuse yagiye atabonye comedie iba iwacu kabisa.
Ese abadashaka Paul Kagame mwakweruye mukavuga icyo mumuhora! ko baca umugani mu Kinyarwanda ngo: “findi findi irutwa na So aroga!” ahubwo jyewe mbona ariya mashyaka yashyize mu gaciro! twebwe abanyarwanda ntidukeneye amashyaka adushwanisha dukeneye atwunga tukikomereza gahunda zo kwitezimbere mu mutekano usesuye Udashaka ibyo: “Ntampeho!” aka ya ndirimbo ya Nyakwigendere Rugamba Cyprien.
Comments are closed.