Nyagatare: Aborozi ngo bafite ubumenyi bwo gutunganya ubwatsi buhangana n’impeshyi
Akarere ka Nyagatare niko ka mbere korora inka nyinshi mu Rwanda. Aka karere kandi gakunda guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi rituma urwuri ruba ruke bigatera inka zimwe na zimwe gupfa. Bamwe mu borozi baganiriye n’Umuseke bavuga ko bafashe ingamba zo guhunika ubwatsi kugira ngo buzabafashe mu bihe by’impeshyi.
Umwe muri bo witwa Karani wigeze guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi rigatuma inka ze 24 zicwa no kubura urwuri, yabwiye Umuseke ko ubu yafashe ingamba z’uko bitazongera kumubaho.
Ati “Mu gihe cyashize iyo izuba ryavaga nabaga niteguye gupfusha inka, iyo yapfaga nta n’uwayiryaga ngo ntibarya iyipfushije, ibyo narabirebye birambabaza mpita ntangira kuzihingira ubwatsi none ubu nizeye ko ntazongera guhura n’icyo kibazo ukundi. Ubwatsi nahinze buzamfasha guhangana n’izuba mu bihe biri imbere.”
Ubu bumenyi ngo yabuhawe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB ubwo babasuraga umwaka ushize.
Muri uyu mwaka Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu kigo cyayo RAB yabashishikarije guhinga ubwatsi bwa kijyambere no kububika ku buryo bugaburirwa amatungo mu gihe cy’impeshyi.
Karani yavuze ko iyo ubwatsi bweze abutema akabwumisha nyuma akabushyira mu mashini ibukata ikanabukoramo imiba mito ibikwa mu nzu igihe kirekire.
Yigishwe kandi no gufata ibisigazwa by’imyaka iba yeze nk’ibishyimbo, ibigori n’ibindi akabikoramo ubwatsi bw’inka, kugira ngo buzunganire ubwatsi busanzwe.
Karani na bagenzi be b’aborozi bavuga ko kuva aho baherewe imbuto z’ubwatsi biteguye kuzahangana n’ibihe by’izuba biri imbere.
Umukozi muri RAB ushinzwe ibikorwa bya RAB mu Ntara y’Iburasirazuba Evarde Kagwa yavuze ko RAB ariyo yahaye aborozi bo mu Ntara y’Uburasirazuba imashini ngo zifashe aborozi gutunganya ubwatsi buzifashishwa mu gihe cy’impeshyi kuko ubusanzwe muri iki gihe ubwatsi bugabanyuka cyane cyane ahantu hari imirambi.
Kagwa yagize ati: “ Urumva ko nk’uyu musaza yari amaze gupfusha inka 24. Izo nka ni nyinshi. RAB rero yatanze iyi mashini kugira ngo izajye ifasha aborozi kubika ubwatsi igihe kirekire, kandi tubikora mu Ntara yose y’Iburasirazuba kandi umworozi tubimukorera ku buntu.”
Kugeza ubu ngo RAB imaze guhunika ubwatsi bugera kuri toni 39,480 mu Ntara yose y’Uburasirazuba. Iyo mashini ishobora kuzinga ubwatsi bungana na toni eshatu mu isaha.
Karani yahinze ubwatsi buri ku buso bwa hegitari esheshatu mu zisaga 25 yororeraho inka ze. Imbuto y’ubwatsi yayiguze amafaranga 260,000, bukaba burimo amoko atandukanye arimo Brachiaria, Setaria, Desmodium, n’ubundi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikomeje gukangurira abahinzi borozi guhinga ubwatsi ahantu hanini no kwiga uburyo bwo kubuhunika kugira ngo bazabwifashishe mu gihe cy’impeshyi.
Iyi Minisiteri kandi yashyizeho gahunda yo gufasha aborozi kubika ubwatsi bamaze gusarura ibaha imashini ibibafashamo.
Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko bafashije aborozi kwitegura ibihe by’izuba babafasha kubona imbuto y’ubwatsi n’uburyo bwo kububika mu buryo burambye
Ati: “Ubundi ikilo cy’ubwatsi kigura ibihumbi 12 000, aborozi twabubahereye amafaranga 1 200 kugira ngo bose babashe kubuhinga. Aborozi batuye mu turere twahuye n’izuba ryinshi twabahaye imbuto y’ubwatsi k’ubuntu. ibyo byose twabikoze kugira ngo tubafashe guhanga n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’umukamo gikunze kugaragara mu gihe cy’izuba.”
Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi bahawe buriya bwatsi gukomeza kubwitaho, ubumenyi bahawe bakabukoresha kandi n’abatarabuhinga bakabikora kuko ngo butagombera guhungwa mu bihe byihariye runaka. Ngo igihe cyose bwahingwa byakwera.
Ubusanzwe iyo ubu bwatsi bweze barabusarura, bakabwanika bakabushyira mu mashini ikabukata, yamara kubukata ikabuzinga kugira ngo butumagara.
Photos@Josiane Uwanyirigira
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mukosore: i Nyagatare haba abatunzi nta borozi bahaba.
Mu mirimo tugira hano mu Kinyarwanda, nta ‘ubutunzi tuzi ahubwo habamo uw’ubworozi. Ubwo rero kosoka ari wowe kuko ari wowe ukosamye. Uworoye amatungo aba ari umworozi ubyemera utabyemera iri jambo ntabwo uzarihindura. Njya numva abihandagaza bakabivuga no mu misango y’ubukwe biyemeye cyane!
Iyi ni intambwe nziza. Ni bura ibi bifite akamaro !
Comments are closed.