*Imbuto z’ibishyimbo bihingwa mu bihugu byose bigize EAC bukomoka mu Rwanda. Mu minsi iri imbere, Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangiza icyumweru cyahariwe kongera imbaraga mu bushakashatsi n’iyamamaza buhinzi n’ubworozi, iyi Minisiteri ivuga ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi birimo kuba ari cyo gihugu cyonyine ku isi kibarizwamo gahunda yo koroza abanyagihugu […]Irambuye
*Kigali buri mwaka ikenera inzu 300 000 yo gutuzamo abiyongera mu mugi Ubuyobzozi bw’Umugi wa Kigali buvuga ko gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umugi wa Kigali aribyo byonyine byarinda akaga n’ibiza bikomoka ku miturire mibi umubare munini w’abatuye Kigali wiyongera umunsi ku munsi. Ubuso bwa Kigali ntibwiyongera, ariko mu myaka 20 iri imbere abayituye bashobora […]Irambuye
Mme Hazia Awa Nana-Daboya umuyobozi wa ‘High Commission for Reconciliation and Strengthening National Unity’ muri Togo we n’intumwa ayoboye kuri uyu wa mbere basuye Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, bavuga ko baje kwigira ku Rwanda uko rwabashije kubanisha abanyarwanda nyuma ya Jenoside ubu abatuye igihugu bakaba babanye neza. Mme Awa Nana yavuze ko baje mu Rwanda […]Irambuye
*Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ku Isi amaze ibyumweru 2 mu Rwanda avuga ubutumwa; *Amakuru agikusanywa aravuga ko babatije abagera ku 90,000 mu Rwanda hose; *Mu turere twa Ruhango,Kamonyi na Muhanga honyije habatijwe abasaga ibihumbi 11; *Muri iri vugabutumwa hishyuwe Mutuelle de Santé zirenga 30,000, inzu 200 zubakirwa abatishoboye. Binyuze mu ivugabutumwa ryaye ‘Amavuna’ […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutorerwa kuyobora idini ya Isilamu mu Rwanda Mufti Sheikh Salim Hitimana yavuze ko kimwe mu bintu azaharanira guca ari ibitekerezo by’ubuhezanguni biganisha ku bwihebe byatangiye kugaragara mu rubyiruko rwa Kisilamu mu Rwanda. Ibi ngo azabikora binyuze mu gufasha urubyiruko kubona imirimo, rukava mu bushomeri. Mufti […]Irambuye
*Mu mwaka wa 2015-2016, Leta y’u Rwanda imaze kuregwa imanza 506, yatsinze 187 muri 269 imaze kuburana, *Abunzi bose bahawe telephone ngendanwa… Mu minsi iri imbere bazahabwa n’amagare (mu byiciro). Mu nama yo gusuzuma ibyagezweho na Minisiteri y’Ubutabera, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko Leta y’u Rwanda ihagaze neza mu kuburana imanza iregwamo kuko Minisiteri yashyizeho […]Irambuye
Kuri iki gicamunsi, Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda urimo gukora amatora y’umuyobozi munshya w’Idini ya Islam, Sheikh Kayitare Ibrahim ucyuye igihe yasabye abazamusimbura kuzita cyane ku kurwanya iterabwoba rifata intera muri Islam no mu Rwanda harimo, akaba yashimye byinshi bagezeho. Amakuru yatangiye guhwihwiswa ni ay’uko Sheikh Salim Hatimana arahabwa amahirwe yo kuyobora Islam mu Rwanda. Sheikh […]Irambuye
Aba Banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo benshi bahangayitse cyane abagore n’abana, bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara no kurwaragurika kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe no kutabona imiti. Mukafundi Margarite uri mukigero cy’imyaka 54 yabwiye Umuseke ko ubuzima bwari bumugoye nk’umugore wari umaze kubura umugabo. Ati “Bajyaga […]Irambuye
Kobus MULDER inzobere yo muri Africa y’Epfo mu bijyanye n’inkusanyirizo z’amata, akaba n’umuhanga mu kumenya fromage (cheese) nziza, yemeza ko nyuma y’imyaka itanu ishize Abanyarwanda batangiye gutunganya fromage, bishoboka ko bafata ibihugu byateye imbere muri uwo mwuga, igikenewe ngo ni ishoramari no kongera ubwiza bw’umukamo w’amata n’ibiyakomokaho gusa. Kobus MULDER akorera mu bihugu icyenda ku […]Irambuye
Kuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’umuseke babivuze. Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?” Ibigo byinshi […]Irambuye