Digiqole ad

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya Togo yaje kwigira ku yo mu Rwanda

 Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya Togo yaje kwigira ku yo mu Rwanda

Mme Hazia Awa Nana-Daboya umuyobozi wa ‘High Commission for Reconciliation and Strengthening National Unity’ muri Togo we n’intumwa ayoboye kuri uyu wa mbere basuye Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, bavuga ko baje kwigira ku Rwanda uko rwabashije kubanisha abanyarwanda nyuma ya Jenoside ubu abatuye igihugu bakaba babanye neza.

Mme Hazia Awa Nana-Daboyo (ibumoso) na Claudine Kpondzo-AHIANYO umuvugizi wa w’iriya Komisiyo muri Togo
Mme Hazia Awa Nana-Daboyo (ibumoso) na Claudine Kpondzo-AHIANYO umuvugizi wa w’iriya Komisiyo muri Togo

Mme Awa Nana yavuze ko baje mu Rwanda kubera intambwe nziza u Rwanda rwateye mu bumwe n’ubwiyunge, ari nayo mpamvu ngo baje mu ruzinduko rw’iminsi irindwi ngo bagire icyo bigira ku Rwanda.

Mme Awa Nana ati “Nubwo Togo itageze kuri Jenoside ariko byari hafi yayo. Twaje mu Rwanda kurwigiraho gukemura amakimbirane.”

Aba banyeTogo bari mu Rwanda kuva kuri iki cyumweru bazasura inzego zinyuranye za politiki banaganire n’abaturage banyuranye, bagamije kureba ibyo bakura ku Rwanda byabafasha gukomeza ubumwe n’ubwiyunge iwabo.

Fidel Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yo kwanganisha abanyarwanda kuva mu 1959 bikagera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubu u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge ku buryo n’amahanga aza kurureberaho.

Ndayisaba avuga ko  u Rwanda rwishimira gusangiza abandi ibyo ruzi muri iyi nzira kugira ngo bibe byagirira abandi banyafrica akamaro.

Fidel Ndayisaba yahaye Mme Awa bimwe mu bitabo bikubiyemo politiki y'u Rwanda y'ubumwe n'ubwiyunge
Fidel Ndayisaba yahaye Mme Awa bimwe mu bitabo bikubiyemo politiki y’u Rwanda y’ubumwe n’ubwiyunge

Ndayisaba ati “Nabo icyo twabonye ni uko bafite ubushake, kandi icyo nicyo nk’u Rwanda cyadufashije, ubushake cyane cyane bwa politike bwo kunga abanyarwanda no gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda

Ndayisaba avuga ko ikindi cyafashije mu rugendo rw’ubumwe bw’abanyarwanda harimo ubutabera bwunga bw’inkiko Gacaca, ibi bikaba ari kimwe mu byo bamurikiye aba banyeTogo nka kimwe mu cyubatse ubumwe bw’abanyarwanda aho buhagaze ubu.

Beretse aba bashyitsi ko u Rwanda rugeze aho abakoze Jenoside basaba imbabazi abayirokotse biciwe bakabababarira bakabana mu mahoro mu gihugu cyabo.

Fidel Ndayisaba avuga ko u Rwanda rwishimiye ko hari icyo rwakwigisha abandi mu bumwe n'ubwiyunge
Fidel Ndayisaba avuga ko u Rwanda rwishimiye ko hari icyo rwakwigisha abandi mu bumwe n’ubwiyunge

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ariko abanyarwanda turasetsa peeee! Ubwo se mu Rwanda twakwigisha abandi bantu iby’ubmwe n’ubwiyunge kandi natwe ubwacu byaratunaiiye kubigeraho? Ubwo hari ibindi byamuzanye hamwe n’abo ayoboye hanyuma bakitwaza politike. Wabona yaje mu bintu bya Business isanzwe y’ubucuruzi bafitanye na bamwe mu bayobozi bacu. Naho kwitwaza ngo baje kwigira ku Rwanda ndakeka natwe tugeraho tukiha agaciro karenze abo turibo. Ubwo se ubumwe n’ubwiyunge hano mu Rwanda hari ibyo dufite mu by’ukuri uretse mu magambo ya politike twumvana bamwe mu bayobozi n’abanyamadini?

    • Ibyo uvuze ni ukuri pe. Ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda barabyifuza ariko byarananiranye. Hari n’igihe nibaza ko guteranya abenegihugu biri mu nyungu z’abanyepolitiki bamwe.

    • Urebye ibyo twanyuzemo, ukareba nuko ubu igihugu cyifashe ntawashidikanya ko turi mu nzira nziza y’ubwiyunge kandi tuzabugeraho burambye. Hari factors nyinshi zishimangira ko ubumwe n’ubwiyunge bihari, erega ni process ntabwo ari ibintu bigerwaho ako kanya, rero ntimugashidikanye mu Rwanda turi muri bake bashimangira ubumwe n’ubwiyunge. Uko niko mbibona rwose.

    • @Aimable ibyo utabona si uko biba bidahari mister. Icyaba ari kibi cyane kuri wowe ni ukwirengagiza ibyo uruzi.
      Urabona bavuye muri Togo baje gukora Business? Baciye kuri Cote d’ivoire, bagaca kuri Nigeria, ntibajye Accra cg Dakar?
      Utemera ko hari aho u Rwanda rugeze rwiyunga ni uwirengagiza amateka yarubayemo ntanarebe uko abanyarda nibura tubanye mu mahoro.

      • Urakoze muvandimwe Gakwaya. Nshimye uburyo unyunguye byinshi mu gitekerezo natanze haruguru. Ariko ndagirango ngire icyo nongeraho. Rwose nemera ko u Rwanda twavuye ahantu hakomeye kuva amahano yatugwiririye muri 1994 aho habaye genocide yakorewe Abatutsi. Ibyo uvuga mu Rwanda tubanye mu mahoro ariko ndagira ngo nkubwire ibintu bibiri bikomeye byerekana ko amahoro dufite adasobanura ko abanyarwanda bageze ku bumwe n’ubwiyunge.
        Icya mbere ni uko abanyarwanda tudafite uburenganzira bwo kwishimira icyo turicyo mu Rwanda rwacu. Twese tuzi ko u Rwanda rugizwe n’abanyarwanda ariko duturuka mu duce dutandukanye tugize igihugu. Utwo duce twitwa “UTURERE”. Aha ntabwo nshatse kuvuga akarere k’ubutegetsi nka Nyrugenge, Ruhango, Rubavu. Ndashaka kuvuga uturere nk’Amajyaruguru, Amajyepfo, … Aribyo kera bitaga Abagoyi (bavuga ikigoyi), Abarera (bavuga ikirera), Abakiga (bavuga igikiga nka Kivuye), Abanyenduga (bavuga ikinyenduga) n’abandi ….
        Ikindi kijyanye n’ibyo maze kuvuga ni uko mu Rwanda abanyepolitike batubuza kwishimira Ubwoko umuntu wese yaba aturukamo nyamara ugasanga bamwe baragargaza ko ubwoko bwabo aribwo buyobora igihugu. Mu Rwanda igihe cyose umuntu adafite uburenganzira bwo kwishimira ko ari Umutwa, Umuhutu, Umututsi,, ngo umuntu yishimire ko avuka ku bayeyi babiri umwe w’umuhutu undi w’umututsi, umwe avuka mu majyaruguru undi akavuka mu mamjyepfo kandi abo bantu bakaba babanye neza nta bwiyunge tuzagira. Birababaje kubona abanyepolitike bavuga ko kuvuga amoko mu Rwanda ari ingengabitekerezo nyamara umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru akihanukira ngo ni Umututsi kandi ntibibarwe nk’ingengabitkerezo.
        Igihe cyose abanyrawanda batarabona uburenganzira bungana bwo kwishimira icyo baricyo nta bwiyunge bushobora kubaho. Ese ubundi haziyunga ba nde, kubera iki? Ndakeka haziyunga abanyarwanda bagiranye ibibazo bishingiye ku moko. Nimureke rero abanyarwanda twemere amoko kandi buri muntu yishimire ubwoko bwe hanyuma abakosheje basabe imbabazi noneho abahanwa bahanwe, ababarirwa bababarirwe hanyuma ubuzima bukomeze, amahoro arambye tuyishimire.

        • Aimable,birashoboka ko udafite amakuru! Uzajye mu midugufu y’ubwiyunge uzavayo nawe wemeye, cga uzajya aho Padiri Obald yigisha azagusobanurira ibyo yagezeho yunga abantu,aho ahuza abiciwe n’abishe. Ahubwo icyibazo, abantu nkamwe niba tuzafata umwanya wanyu namwe mugasura nk’abo banyamahanga, niba tuzabashyira hamwe n’abanyamahanga bazaba baje kureba ubumwe n’ubwiyunge uko bwifashe, ntabwo ndimo numva neza uko tuzabigenza!! Ariko vraiment turagerageza, nta muntu ndebamo ubwoko

        • Umva Aimable we! Niba ushaka kwirata ko uri umuhutu cg uri umututsi nta mwanya uzabibonera mu Rwanda, usibye n’imbaraga za Leta nanjye sinzabikwemerera cg ngo mbyemerere Twagiramungu uhora ubishaka. U Rwanda rwarahindutse for good and forever, mwibagirwe ubwo bututsi cg buhutu bwanyu, mubumire muzabupfane. Nimuburaga n’abana banyu muzaba muri kubahemukira kuko umubare munini ibyo ntabwo ubiriho.

          Niba muri no mu mahanga mukaba mugitekereza gutyo nimushake muzahereyo cg se muzagaruke mwarahindutse mo kimwe, urumva neza?

          Ntabwo dukeneye gusubira 1994, tuzi neza uko hari hameze, tuzi uko byagenze kandi turabona aho tugeze uyu munsi.

          NOUS NE REVIENDRONS JAMAIS EN ARRIERE. JAMAIS DU TOUT

          Songa mbere RWANDA

        • niko se Aimable,
          ko nduzi rwose usa n’umuntu w’injijuke nkurikije uburyo utanga ibitekerezo, byibuze wakwishimiye ko uri n’umunyarwanda ko ariko wiyise( Kanyarwanda)! Ibindi niba ariko ubyumva, kujyaho ngo baragusobanurira ni uguta umwanya kuko urigiza nkana cyane; ujye wicara munzu iwawe ubyine, ushinge gatebe gatoki wibarangure wishimire icyo uricyo rwose ariko wirinde gusakuriza abandi maze uzarebe ko hari ukubuza.Ariko ayo moko muyabonamo izihe nyungu?

  • Bayobye.

Comments are closed.

en_USEnglish