Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yemeje ko Hon Christophe Bazivamo umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EALA yafata umwanya w’uwungirije Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, EAC. Kwemezwa kwe ubu bitegereje icyemezo ntakuka cy’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzania. Ubusanzwe Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango agira abamwungirije […]Irambuye
Police y’u Rwanda mu karere ka Rusizi kuri uyu wa mbere yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 yibwe i Kigali. Bayifashe yarambitswe plaque y’impimbano yo muri Congo bagiye kuyambutsa, ifatirwa mu kagari ka Cyangugu Umurenge wa Kamembe mu gace bita Murangi. Iyi modoka ubundi ngo isanganywe plaque numero RAC 686 H ikaba ari […]Irambuye
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka Akarere ka Gisagara karaba gafite inzu y’imikino y’intoki (Basketball na Volleyball) ishobora kwakira imikino mpuzamahanga. Ni inzu yifujwe cyane inashyirwa mu bikorwa n’uwari umuyobozi w’aka karere wigeze kandi kuba Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, Leandre Karekezi. Iyi nzu y’imikino izaba ishobora kwakira abantu 98o bicaye neza bareba imikino. […]Irambuye
Imibare itangazwa na Police y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’umuriro zagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi atandatu ashize ugereranyije n’umwaka ushize wa 2015. Kuva uyu mwaka watangira hamaze kuba inkongi 30. Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP), Jean Baptiste Seminega, yavuze ko […]Irambuye
Ku isaha ya saa ine n’igice, inzu ya Hon. Depite Nkusi Juvenal iri mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro yahereye mu cyumba kimwe ikwira inzu yose, ishami rya Police rishinzwe iby’inkongi ryahageze inzu n’ibiyirimo byahiye byose. Iyi nzu ni urugo rwa Hon Nkusi, hari harimo […]Irambuye
Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa kariindwi ku Isi buratangaza ko iyi sabato ishobora gusiga babatije Abakirisitu bagera ku 100 000. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet “adventist review” rw’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ku Isi, Ubuyobozi bw’iri torero bwatangaje ko nyuma y’ivugabutumwa ryagutse rizwi nk’Amavuna ryakozwe hagati y’itariki 13-28 Gicurasi, abantu benshi bihannye ibyaha bakemera […]Irambuye
Huye – Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu ntara y’amajyepfo (IPRC South) kuri uyu wa gatanu ryakoze umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe muri iki kigo ahahoze ishuri rya gisirikare ryitwaga ESO. Muri uku kwibuka iri shuri ryaremeye imiryango 20 y’abarokotse bo mu murenge wa Gikonko ribaha amashanyarazi y’imirasire y’izuba, televiziyo ndetse na […]Irambuye
Jean Paul Murekezi kuri uyu wa gatanu tariki 03 Kamena 2016, yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha aregwa. Jean Paul yamenyekanye cyane nk’umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda ( – 2012) kuko yari ashinzwe ibikoresho byose by’inzu mberabyombi ya Kaminuza, inzu ikoreshwa cyane n’abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza […]Irambuye
Ubuyobozi bw’bitaro bya Kibungo buratangaza ko kuba hari amafaranga y’u Rwanda asaga kuri Miliyoni 172, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kitarabishyura byadindije gahunda yo kubaka ibi bitaro, n’ibindi bikorwaremezo by’ibitaro, ndetse no kugura ibikoresho nkenerwa. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko mu mafaranga y’ibirarane by’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé” asaga Miliyoni 200, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) […]Irambuye
*Mu myaka ibiri, RRA imaze kwirukana abakozi 28 bagaragaweho kwikubira imisoro, *Ngo mu karere ka EAC, u Rwanda ruza ku isonga mu kwaka imisoro iri hasi, *Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari yaturutse mu misoro akiri macye. Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyahurije hamwe abafatanyabikorwa bacyo barimo abafite aho bahuriye na […]Irambuye