Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ibyiciro by’Ubudehe bishya, nyuma yo kubisubiramo, mu Rwanda mu ngo 2 358 488 zibumbiye hamwe abaturage 10 382 558, Abanyarwanda bari mu cyiciro cya kane cy’abaherwe ni 0,5% bangana na 58 069 bari mu ngo 11 664, hari uturere abaherwe bangana na 0,0%. Nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu […]Irambuye
Ku muhanda wa Kigali – Musanze mu murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo, impanuka y’imodoka y’ivatiri y’ingabo z’u Rwanda yakoze impanuka kuri uyu mugoroba ihitana abantu barimo abagore babiri bakomoka muri Malawi bari bagiye gusura abagabo babo bagiye kurangiza amahugurwa mu ishuri rya gisirikare i Nyakinama. Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko amakuru agera k’Umuseke aravuga […]Irambuye
Nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi mu bitaro bitandukanye, kuri uyu wa gatatu abayobozi bakuru batatu b’ibitaro bikuru bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke barimo n’umuyobozi wabyo bakekwaho kunyereza akabakaba Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi. Abakekwaho icyaha bagejejwe imbere y’urukiko ni Dr. Nsabimana Damien, wari umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora, […]Irambuye
Théoneste Bateho, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere hamwe na Védaste Mpagaritswenimana ushinzwe ibidukikije bafungiye kuri Station ya Police ya Nyamabuye bakekwaho kwakira ruswa ya 180.000Rwf kugira ngo bahe serivisi umuturage ukora ibyo gucukura amabuye y’agaciro. Aba baregwa bahakana ibyo bashinjwa. Aba bagabo batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 […]Irambuye
*Bavuga ko Mbarushimana ashobora gukurikiranwaho gucura umugambi wa Jenoside mu gihe yaba itaragezweho, *Ngo uwo bunganira yakurikiranwaho kwica no kurimbura mu gihe yaba yaragabye ibitero ku bantu batari Abatutsi, *Basabye ko umukiliya wabo akwiye gukurikiranwaho icyaha kimwe … Urukiko rwabiteye utwatsi, *Kera kabaye umwunganizi wari umaze amezi asaga ane yarambuwe ijambo muri uru rubazna, yongeye […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 53, kuri uyu wa kabiri, Deutsche Welle (Radio Mpuzamahanga y’Abadage) binyuze muri Leta y’U Budage yasubije Leta y’u Rwanda ubutaka bwa Ha 70 bwariho iminara n’ibindi byuma byafashaga iyi radio gusakaza amajwi mu buryo bwa Short Waves (SW) muri Africa yose. Iki gikorwa kigaragaza ko amasezerano y’imyaka 53 Deutsche Welle yari yagiranye na […]Irambuye
*Yateye utwatsi ibyavuye mu iperereza rimushinjura ryakozwe n’Abamwunganira, *Mbarushimana yavuze ko atakwiregura imbere y’Urukiko rumaze kumuvutsa uburenganzira, Ati “Harya ubwo ndi umusazi wo gukomerezaho?” *Abavoka bavuga ko bitaborohera kuregura uwo bunganira mu gihe atireguye, ngo ‘Ntibari gutekerereza umukiliya wabo ko yanga kuvuga’ *Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rukomereza ku kiciro kigezweho. Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Turukiya basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi akubiyemo ubufatanye mu burezi, urujya n’uruza, guteza imbere inganda z’imyambaro, kongera ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi n’ibindi. Bwa mbere mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yasinye […]Irambuye
Karongi – Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, ku munsi w’ejo tariki 30 Gicurasi yafunguye ku mugaragaro amashuri atanu y’imyuga yubatswe n’umushinga w’AbaSuisse witwa ‘Suisse Contact’ asaba ko aya mashuli atafatwa nk’aho yigwamo n’ababuze uko bagira cyangwa abananiranye, bihinduka kuko ngo uwize umwuga ataburara. Umwe mu banyeshuli biga […]Irambuye
Ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, hari ibibazo biteye inkeke, harimo n’uko ahavurirwa ababyeyi (Maternite), abarwayi baryama ari babiri ku gitanda bitewe n’uko ibitaro ari bito kurusha ababigana. Ibitaro bya Kiziguro byatangiye gukora mu mwaka wa 1985, bigenewe kuvura abaturage ibihumbi 40, kubera ko ari mu gace ka Pariki y’Akagera […]Irambuye