Digiqole ad

Kigali ingana na 730Km² ubu ituwe na 1 300 000, mu 2040 izaba irimo 4 000 000

 Kigali ingana na 730Km² ubu ituwe na 1 300 000, mu 2040 izaba irimo 4 000 000

Imyubakire ikurikije igishushanyombonera ngo niyo gusa yarinda abazaba batuye Kigali akaga gakomoka ku miturire mibi. Uyu ni umudugudu wa RSSB uri kubakwa i Gacuriro aho wateganyijwe. Photo/Evode Mugunga/UM– USEKE

*Kigali buri mwaka ikenera inzu 300 000 yo gutuzamo abiyongera mu mugi

Ubuyobzozi bw’Umugi wa Kigali buvuga ko gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umugi wa Kigali aribyo byonyine byarinda akaga n’ibiza bikomoka ku miturire mibi umubare munini w’abatuye Kigali wiyongera umunsi ku munsi. Ubuso bwa Kigali ntibwiyongera, ariko mu myaka 20 iri imbere abayituye bashobora kuzaba bikubye kabiri.

Imyubakire ikurikije igishushanyombonera ngo niyo gusa yarinda abazaba batuye Kigali akaga gakomoka ku miturire mibi. Uyu ni umudugudu wa RSSB uri kubakwa i Gacuriro aho wateganyijwe. Photo/Evode Mugunga/UM-- USEKE
Imyubakire ikurikije igishushanyombonera ngo niyo gusa yarinda abazaba batuye Kigali akaga gakomoka ku miturire mibi. Uyu ni umudugudu wa RSSB uri kubakwa i Gacuriro aho wateganyijwe. Photo/Evode Mugunga/UM– USEKE

Ubuso bw’Umugi wa Kigali bungana na  730Km² abayituye ubu ni abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu nabo bagenda biyongera umunsi ku munsi.

Parfait Busabiza umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko inyigo yakozwe ku gishushanyombonera igaragaza ko mu 2040 Kigali izaba ituwe n’abantu bari hagati ya 3 800 000 na 4 200 000, ibi ngo bikaba bisaba Umujyi wa Kigali kugira nibura amazu mashya 300 000 buri mwaka yo gutuzamo abantu bashya muri Kigali.

Uyu muyobozi avuga ko Leta ifite inshingano zo gutuza aba bantu neza, kandi ko yashyizeho igishushanyombonera gikwiye gukurikizwa mu myubakire mishya mu mujyi kugira ngo birinde akaga n’ibiza bishobora kurimbura imbaga kubera imiturire mibi.

Igishushanyombonera gihari ngo cyatuguwe mu gihe 83% by’Umugi wa Kigali byari bikiri icyaro, Kigali ngo yari ituwe kuri 17% gusa, iki gihe kuri aha 17% naho 70% byaho hari hubatse mu kajagari.

Imiturire mu mugi wa Kigali ngo iteye impungenge kuko abantu benshi badashaka guhindura imyumvire ngo bubake bakurikije igishushanyombonera gihari.

Muri ibi bihe hariho ihindagurika rikabije ry’ikirere, imvura isigaye itera ibiza bikomeye bigashyira mu kaga abatuye ku misozi ihanamye yubatse mu kajagari.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • POPULATION DENSITY YUBU MU RWANDA MAGO IRI SUSTAINABLE NAGATO!!! NONEHO TEKEREZA MURI 2040. UBU NI 750/KMSQ MURI 2016 NONEHO MURI 2040 POPULATION DENSITY IZABA ARI 3200/kmsq……BIZABA ARI CATASTROPHIC !!!!…MAGO MUZA JYA MUHUMEKA ….MUZAJYA MUBYIGANA……

    • Wabanje ukiga Ikinyarwanda ! Ijambo “MAGO” ntabwo ari ijambo ry’Ikinyarwanda, ni urukonjo; urukonjo ni ururimi rwavugawaga n’imandwa…Niba rero wowe utari imandwa kuki ushaka gukoresha ururimi rwazo ? Subira mu bitabo wige kuvuga no kwandika Ikinyarwanda kizima, ntawe uzakurenganyiriza ku ucyandika neza uko bikwiye.

  • kugabanya imbyaro ndetse bamwe bakareka kubyara burundu kubera kubura ubushobozi ni cyo gisubizo cyonyine cy’ibibazo byugarije u Rwanda birimo imiturire idahwitse, kubura akazi, ubuvuzi budahwitse imirire mibi, iyangirika ry’ikirere n’ibindi. igisubizo kiri mu babyeyi mu miryango. Leta nibashishikarize kugabanya imbyaro cyangwa abatishoboye kureka kubyara.

    • wise comment@ e

  • Ibikorwa bimwe ni bijyanwe mu ntara, murebe ko kgli idahumeka.

  • wowe witwa Che Ibyo uvuga ni ukuri peeh nonese ko usanga Kigali yihariye 80% byubukungu bw’igihugu urumva abantu bazaguma muntara bagakurayo iki? NKuko habayeho decentralization of Power munzego za Leta no munzego zindi ihagere cyane cyane izubukungu. Nibitagenda gutyo niriya migi itandatu yatoranijwe yo gufasha umugi wa Kigali ntizabona abayitura( Butare, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare).

    Wahatura ute utabona 4G, na 3G igenda biguuru ntege nta supermarket zihari, nta bitaro nta mashuri atsindisha neza ahari. Ibyo byose nibikorwa hakiyongeraho gukangurira abaturage kuboneza urubyaro U Rwanda ntiruzongera kuba Overpopulated cyane cyane mumujyi wa Kigali.

  • Kigali kuba imaze kuba ntoya ni ikibazo cya politike kuko abayobozi bacu nibo bagiye bafata ibyemezo byo kuhakusanyiriza ibintu byose maze hakirengagizwa izindi ntara. Mu bikorwa bimwe byagiye bihubukirwa ninko kwimura Kaminuza yari iBUTARE bakayizana iKigali kandi yari ifite ahantu hagutse yari isanzwe ikorera, ubwo simvuze ibigo byakoreraga mu ntara byose byimuriwe iKigali ku mpamvu zidasobanutse. Ubu noneho mumaze kubona ingaruka zo kurunda hamwe ibintu byose, nimukenyere ahubwo namwe kigali ibabane ikirahure aka wa mugani wa kinani ngo igihugu cyabaye nk’ikirahure. Ngaho rero nimutangire mukuburemo ba bantu dusigaye twita umwanda aribo abazunguzayi, abamotari, abanyonzi, abashomeri maze musigazemo bakeya bagizwe n’indobanure ubundi abo b’umwanda mubohereze mu ntara. Kuvuga ngo kuringaniza imbyaro cyangwa kuzihagarika nibyo bizagabanya iturwa rya Kigali ni ukwibeshya kuko politike niyo yabyishe kandi ninayo yabikiza. Ariko akenshi iyo abantu batangiye kwinubana ngo babaye benshi ahantu haba hajyiye kuba akantu kakabagabanya, abareba kure nimurebe aho ntunga urutoki. Ikindi cyafasha Kigali ni uguhagarika biriya bizu barimo kuharunda bidafite icyo bikorerwamo maze bikajya no kubakwa mu ntara kuko sizo zigomba gusigara inyuma ngo abazungu batugendereye batangarire za etaji z’iKigali maze nibagera mu ntara bumirwe.

    • Ndemeranya nawe cyane !! Wavuze Kaminuza yari iri i Huye. Reka nkongerereho. Hari ikigo cyitwa RAB (Rwanda Agricultural Board) ni ikigo kinini pe !! Gikoresha abakozi benshi cyane bahoze ari aba ISAR, ibigo bitandukanye bya MINAGRI. Abo bakozi n`imiryango yabo babaga mu Ntara (i Rubona, no mu mastation hirya no hino mu gihugu). Uwabaga atuye ahantu yahashimaga isambu akayihagura byaba ngombwa akahubaka. Ariko ubu hafi ya bose batuye i Kigali. Abo niko bakenera amazu, amazi, ibicanwa, amashuri, kandi ni nako batunze imodoka. Jye mbona bimuye Headquarters za bimwe mu bigo zikajya mu ntara Kigali yabasha koroherwa. Kuko abakwimuka bajyana n`ibyabo. Uretse ko n`ubwiyongere bw`abaturage mu Rwanda nabwo buteye ubwoba. Kubugabanya niba byarananiranye hari hakwiye kwigwa uburyo twabubyaza umusaruro aho kuba umutwaro.

    • Ibyo uvuze nibyo, nta kuntu ibintu byose bizajyanwa kgli ngo ireke kwuzura. Aya ni amakosa yagiye akorwa aho usanga abayobozi badashaka gusanga ibikorwa aho biri mu ntara ahubwo bagahitamo kubyiyegereza i Kgli. Bikwiye gukosorwa bimwe bikimurirwa mu ntara.

  • Ibi byose biba mw’isomo bita Aménagement du Territoire. Sinzi niba abayobozi bacu bazi ibyo ari byo ariko ibyo bakoze ni aménagement concentré sur un seul pole de developement-Kigali. Ntabwo batekereje ku yindi mijyi Kubera guashaka kuratira abadusura Singapour ya Africa i Kigali wagera mu giturage ugaheba. ONAPO uwari yayitekereje yari yarebye kure, nicyo kigo cya mbere Leta nshya yahise ivanaho none bari kwicuza, nibemere ko bibeshye basubizeho ONAPO nkuko bagaruye umuganda.Igihugu ntikiyoborwa na sentiments.

  • Kagabo we ONAPO ntabwo yavuyeho irahari ndumva inakorera muri Ministere y imari…wenda ikibazo cyaba ko itagera ku mihigo yayo…

  • Ikibazo nuko nimyubakire ikorwa idasubiza ibyifuzo bya benshi…reba nk ayo mazu berekana…ubwo koko umuntu wafashe icyemezo nka kiriya cyo kubaka amazu agura $300k yibazaga ko azagurwa nande mu bakeneye aho gutura? Uwabona ayo mafrw nibaza ko atagura inzu ya hariya yajya ahandi kwisi kandi anayiguze mu Rwanda yavanamo amazu 3 meza…RSSB yikoresha pension zacu mu mishinga idafiriye abatanga imisanzu akamaro.

  • wivuga pansion muvandi ujyakuyaka bakayikwima hoshye katarayawe waka bakakwaka ibyutashobora kubona akokanya kandiwisaziye nkahobagufashije bakakwirukansa ukayabona ntacyo acyikumariye ntambaraga ugifite

  • Reba nawe iyo foto ya RSSB hejuru uraseka! Baravuga ubuto bwa Kigali barangiza bakerekana RSSB yapfushije ubutaka bungana kuriya buri hagati mu mugi ikabwubakamo utuzu two hasi kuriya. Bagakwiye kuyihwitura ikava muri Luxe ikubaka ama appartement. None duhereye kuri iki gishushanyo abantu bazatura he se nyine?

  • Nyamara ni mu Rwanda bacyubaka amazu mato ya cadastres kandi babizi neza ko ari ruti cyane.reba nkariya mazu ahantu hose yafashe,bari kubakamo inzu 2 zijya hejuru bigahwana no kuzi dispersinga aho.solution ni ukubaka ama etages cadastres mukazibagirwaaaa kdi mukazubaka neza kugirango zitazasenyuka.ikindi usanga ahandi nk intara imwe umugi wayo ari uwa economie,undi justice,undi commerce,undi inganda gutyo gutyo bitari muri capital byose,nkubwo nk umugi wa justice aba avocats bensho bajya kubayo ,gutyo gutyo ugasanga abantu bari hose mu gihugu kdi hose hari iterambere.ni byiza gukopera ibyiza by ahandi tukabikora.cadastres zizamara ubutaka pe.reba nka kamonyi harashize kdi kera hareraga .nimubikemure.mwigishe n abantu ko gushaka bidasobanuye kubyara hari abantu benshi mu rda bumvq ko marriage=kubyara.nimubigabanye tutazacucikana nyabuna

Comments are closed.

en_USEnglish