Mu cyumweru gitaha i Kigali hazateranira inama mpuzamahanga rya munani ku Itangwa ry’amaraso, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ‘RBC’ ngo kizagaragaza byinshi byagezweho muri gahunda yo gutanga amaraso mu Rwanda birimo kuba abatanga amaraso bayatanga ku buntu kandi amaraso akenerwa akaba aboneka ku kigero cya 87%. Igikorwa cyo gutanga amaraso gikorwa mu buryo bune burimo kuba umuntu […]Irambuye
Mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu Abasenateri bari bamaze baganira ku buryo barushaho kuzuza inshingano basabwa n’Itegeko Nshinga, avuga ku ihame remezo rya Sena ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko nubwo hakiri ingengabitekerezo hari aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge. Uyu mwihero wasojwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe no gusoma […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi umwana w’amezi ane yavanywe mu musarani w’akabari yari yajugunywemo, amakuru aravuga ko nyina ari we wamujugunyemo ku cyumweru, bigatinda kumenyekana. Nyina w’uyu mwana w’ikigero cy’imyaka 22 yemera ko yabanje kwica uyu mwana we maze akamujugunya mu musarani w’akabari yari yanywereyemo inzoga. Uyu mugore […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri b’ishuri rya business ‘Wharton’ rya Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kuva mu bibazo rukabasha kugera ku rwego rumaze kugeraho. Aba banyeshuri 33 bari mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kuyobora za Business […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye, abajura baraye bateye Agaseke Bank (yaguzwemo imigabane 90% na Bank of Africa) iri mu murenge wa Gisenyi Akagali ka Ndego biba amafaranga kugeza ubu bivugwa ko ari miliyoni 53 y’u Rwanda. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko aba bajura baciye idirishya ry’inyuma bakinjira bagatwara isanduka ibikwamo ayo mafaranga. Honoré Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]Irambuye
*Imiti gakondo ngo yagabanya amafaranga amwe agenda kuya kizungu imwe itari na myiza *Abantu bamwe ngo bajya kwivuza mu bavuzi gakondo iyo mu bya kizungu byanze Kigali – Mu nama y’iminsi itatu igamije guhuza amabwiriza y’ubuziranenge mu buvuzi gakondo mu bihugu by’Afurika ngo butere imbere, havuzwe ko abanyafrica nabo bashoboye kwikorera imiti yabo ikaba myiza […]Irambuye
Kirehe – Ibitaro by’Akarere ka Kirehe bihomba miliyoni ebyiri buri kwezi kubera abarwayi babigana badafite ubwishingizi bamara kuvurwa bakagenda batishyuye bigatera igihombo ibitaro. Dr. Ngamije Patient w’ibitaro bya Kirehe avuga ko ibitaro bidashobora kwanga kuramira ubuzima bw’umurwayi wese uje abigana. Dr. Ngamije yagize ati “Ntabwo twareba cyane kuri izo miliyoni ebyiri duhomba ahubwo tureba cyane […]Irambuye
Umucamanza wo ku rwego rwa Leta zunze Ubumwe za America yambuye ubwenegihugu bwa America umunyarwanda Gervais Ngombwa watahuweho kubeshya ubuyobozi bwa Amerika ko ari umuvandimwe w’uwari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, kugira ngo yemererwe kwinjira muri America anabone ubwenegihugu. Abashinjacyaha basabye urukiko muri Mata ko rwakwambura ubwenegihugu umugabo witwa Gervais ‘Ken’Ngombwa nyuma y’uko muri Mutarama 2016 […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo bwatangaje ko bwafashe ingamba zikomeye kumukozi wese w’iyi kaminuza uzafatwa abangamira imyigire y’umunyeshuri haba mu kumwaka ruswa n’ibindi byagiye bigaragara muri iyi Kaminuza. Iyi myanzuro ngo yafashwe nyuma y’uko hari abayobozi batatu b’iyi Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa ‘INATEK’ ubu bafunzwe kubera ibyaha binyuranye. Mu […]Irambuye
Mu bukangurambaga bw’icyumweru bwo kurwanya indwara zitandura nk’umutima, Diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi ku bufatanye bw’inzego zinyuranye nk’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’ubuzima RBC izi ndwara ziri gusuzumwa ku buntu mu Mujyi wa Kigali (Car free zone) no ku Kimihurura hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Ni mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kwirinda hakiri kare ziriya ndwara z’iterambere […]Irambuye