Digiqole ad

MINAGRI ivuga ko ‘Girinka’ ari umwihariko w’u Rwanda mu buhinzi n’ubworozi

 MINAGRI ivuga ko ‘Girinka’ ari umwihariko w’u Rwanda mu buhinzi n’ubworozi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko mu buhinzi n’ubworozi u Rwanda rufite umwihariko wo koroza abanyagihugu binyujijwe muri gahunda ya Girinka

*Imbuto z’ibishyimbo bihingwa mu bihugu byose bigize EAC bukomoka mu Rwanda.

Mu minsi iri imbere, Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangiza icyumweru cyahariwe kongera imbaraga mu bushakashatsi n’iyamamaza buhinzi n’ubworozi, iyi Minisiteri ivuga ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi birimo kuba ari cyo gihugu cyonyine ku isi kibarizwamo gahunda yo koroza abanyagihugu binyuze muri gahunda ya ‘Girinka’ . Iyi minisiteri ivuga kandi ko ubwoko bw’ibishyimbo bihingwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bukomoka mu Rwanda.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi avuga ko mu buhinzi n'ubworozi u Rwanda rufite umwihariko wo koroza abanyagihugu binyujijwe muri gahunda ya Girinka
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko mu buhinzi n’ubworozi u Rwanda rufite umwihariko wo koroza abanyagihugu binyujijwe muri gahunda ya Girinka

Muri iki cyumweru hazabamo inama zizahuriza hamwe impuguke mu by’ubuhinzi n’ubworozi zizaba ziturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, kizaba umwanya wo guhuza abakora ubuhinzi mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu kugira ngo bungurane ubumenyi mu gukora ubuhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro utubutse.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi; Dr. Gerardine Mukeshimana avuga ko ubuhinzi n’ubworozi byo mu Rwanda hari intambwe byateye nko kuba hari ubwoko bw’imbuto buhingwa mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburasirazuba bwakorewe mu Rwanda.

Ati “Amoko y’ibishyimbo yose ahingwa muri aka karere, haba muri Uganda, muri Tanzania, muri Kenya, aya moko yose yaturutse mu Rwanda, n’ibishyimbo mwumva bavuga ko bikungahaye ku butare binatanga n’umusaruro uri hejuru, biriya ni umwihariko w’u Rwanda tugenda twohereza mu baturanyi.”

Minisitiri Mukeshimana uvuga ko n’ubwo ubutaka bw’u Rwanda ari buto ndetse bukaba buteera ugerereranyije n’ubwo mu bihugu bihana imbibi , avuga ko abakora ubuhinzi mu Rwanda bahabwa agaciro kanini. Ati “U Rwanda ni igihugu kita ku buhinzi n’ababukora (Abahinzi).”

Dr. Mukeshimana avuga ko muri izi nama mpuzamahanga ziteganyijwe muri iki cyumweru hari byinshi u Rwanda rwaratira ibindi hugu bizayitabira nko kuba hari gahunda zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi zitaba mu kindi gihugu ku isi hose.

Ati “Nka gahunda ya Girinka, nta handi wasanga habaye Girinka ku isi, ni imwe muri gahunda twita Home Grown Solutions (yo kwagura imibereho yo mu ngo), ni iyi gahunda ariko zateguwe zikanashyirwa mu bikorwa muri iki gihugu kandi zifitiye akamaro abaturage.”

Minisitiri avuga kandi ko u Rwanda ari igihugu kigerageza korohereza abakora ubuhinzi n’ubworozi. Ati “N’ibi byo kugira ubushobozi bwo kubona inyongeramusaruro, nta kindi gihugu ku isi uzasanga gifasha abahinzi kubona izi nyongeramusaruro nk’uko u Rwanda rubikora.”

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’u Rwanda ukomeje kwigarurira isoko mpuzamahanga nk’icyayi n’Ikawa.

Nta bwoko bw’imbuto buri ‘kampara’…

Mu minsi ishize hakunze kumvikana zimwe mu mbuto zisanzwe zihingwa mu Rwanda zahuye n’indwara nk’imyumbati yahuye n’indwara bita kabore n’intoki zahuye n’ikibazo cyo kuma.

Misitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko Leta y’u Rwanda iri gukorana n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo haboneke ubwo bw’imbuto buziba icyuho cy’ubu bwahuye n’ibibazo.

Dr. Mukeshimana avuga ko ubu hari gukorwa ubushakashatsi ku mbuto y’imyumbati ituruka muri Uganda ngo harebwe niba yashobokana n’ubutaka bwo mu Rwanda.

Minisitiri avuga ko n’ubwo hariho harakorwa ubushakashatsi kuri iyi mbuto y’imyumbati abantu badakwiye kuyirambirizaho.

Ati “Iriya myumbati turiho tugerageza, ntabwo ari imyumbati twavuga ngo tuzakoresha igihe kinini,…nta variety (Ubwoko bw’imbuto) ya kampara ibaho, uko yamera kose hari aho bigera ikananirwa bitewe n’ibyuririzi ihura na byo.”

Minisitiri avguga ko ubushakashatsi buriho bukorwa burimo no gushakisha ubundi bwoko bw’imyumbati bityo mu minsi iri mbere mu rwanda hakazajya hahingwa ubwoko butandukanye.

Muri iki cyumweru cyahariwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi kizatangira kuwa 13 kikageza kuwa 20 Kamena, biteganyijwe ko hazabaho n’imurika ry’ibikomoka ku buhinizi, hakazahembwa abahinzi bahize abandi mu kugira umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi utubutse.

Abayobozi muri MINAGRI basaba abahinzi kuzitabira ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru
Abayobozi muri MINAGRI basaba abahinzi kuzitabira ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru
Dr Theogene Rutagwenda uyobora ishami rishinzwe ibikomoka ku bworozi muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi avuga ko inganda zitunganya amata zigiye kongerwa izindi zikongererwa ubushobozi
Dr Theogene Rutagwenda uyobora ishami rishinzwe ibikomoka ku bworozi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko inganda zitunganya amata zigiye kongerwa izindi zikongererwa ubushobozi
Patrick Karangwa ushinzwe ibikorwa by'Ubushakashatsi muri RAB avuga ko muri iyi nama hazibandwa ku bushakashatsi ku buhinzi
Patrick Karangwa ushinzwe ibikorwa by’Ubushakashatsi muri RAB avuga ko muri iyi nama hazibandwa ku bushakashatsi ku buhinzi

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Hahaaaa, Minster wize akaminuza avuga ibi koko ! Ngo Girinka nta handi ku isi iba, ngo ibishyimbo bihingwa mu bindi biugu duturanye ngo byakomotse mu Rwanda ! Minister, ubanze usome report ya Auditor General urebe icyo avuga kuri ministeri uyoboye.

    Ahubwoi ibibazo nyamukuru wagombye kwibaza ni ibivuga ngo: izo nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka (twibuka ko ari gahunda yashowemo frw na UN) ni zingahe ko zitaragera no kuri 500,000. Ese umukamo wa L z’amata wiyongereye gute ? Ikindi ntibyumvikana ukuntu ibihugu duturanye bikura imbuto mu Rwanda, hanyuma natwe tukoherezayo Fuso zo kujya kugurayo ibyo bejeje. Iyi politiki irashaje pe !

    • Nagiye mu kindi gihugu, ubwo nari ndimo gutaaka uRwanda, mvugamo na One cow per family, baranseka baratembagara! Bati bishoboka bite kuri buri family yagira inka, mu gihe aborozi ari 01% by’abanyagihugu……….!!!!!!!!!!!!

      Gusahaka kwigereranya n’ibindi buhugu rero, ngo nitwe dufite girinka twenyine, nn’ubndi si program ishobora kuba universal.

      Tujye tumenya ibyacu, c’est mieux

  • Yes muteze imbere researches mu buhinzi n ibindi

Comments are closed.

en_USEnglish