Digiqole ad

Deutsche Welle yasubije Leta ubutaka bw’i Kinyinya yari imaranye imyaka 53

 Deutsche Welle yasubije Leta ubutaka bw’i Kinyinya yari imaranye imyaka 53

Leta y’u Rwanda nyuma y’imyaka 53 yasubiranye Ubutaka yari yarahaye Deutsche Welle, aho ni Ngoga Eugene n’abayobozi ba Deutsche Welle basinya amasezerano yo gusubiza ubutaka

Nyuma y’imyaka 53, kuri uyu wa kabiri, Deutsche Welle (Radio Mpuzamahanga y’Abadage) binyuze muri Leta y’U Budage yasubije Leta y’u Rwanda ubutaka bwa Ha 70 bwariho iminara n’ibindi byuma byafashaga iyi radio gusakaza amajwi mu buryo bwa Short Waves (SW) muri Africa yose.

Leta y'u Rwanda nyuma y'imyaka 53 yasubiranye Ubutaka yari yarahaye Deutsche Welle, aho ni Ngoga Eugene n'abayobozi ba Deutsche Welle basinya amasezerano yo gusubiza ubutaka
Leta y’u Rwanda nyuma y’imyaka 53 yasubiranye Ubutaka yari yarahaye Deutsche Welle, aho ni Ngoga Eugene n’abayobozi ba Deutsche Welle basinya amasezerano yo gusubiza ubutaka

Iki gikorwa kigaragaza ko amasezerano y’imyaka 53 Deutsche Welle yari yagiranye na Leta y’u Rwanda yageze ku musozo, bivuze ko Deutsche Welle itazongera kumvikana binyuze ku minara yari ifite i Kinyinya.

Guido Baumhauer ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Deutsche Welle, yagize ati “Nubwo tumanuye ibendera rya Deutsche Welle kuri ubu butaka bwa Kinyinya, ntibivuze ko Deutsche Welle ivuye mu Rwanda  kuko dufite ishuri ryigisha ibijyanye n’itangazamakuru [Deutsche Welle Academy] ndetse tuzakomeza gukorana bya hafi n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.”

Ubu butaka  bwasubijwe Leta y’u Rwanda buriho inyubako, iminara ya Radiyo Rwanda n’utwuma tuyifasha gusakaza amajwi [Emeteur] kuko iminara ya Deutsche Welle yamaze gukurwa kuri ubu butaka bwa Kinyinya.

Ambasaderi w’U Budage mu Rwanda yashimiye Leta y’u Rwanda ku bw’ubufatanye bwakomeje kugaragara hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ni indashyikirwa mu mubano w’u Rwanda n’U Budage kubona tumaze imyaka 53 yose  dukorera ku butaka bw’u Rwanda bidufasha gusakaza amajwi n’amashusho muri Africa yose.”

Nyuma yo gushyikiriza Leta y’u Rwanda ubutaka bari baratijwe, habayeho kumanura ibendera rya Deutsche Welle kuri ubu butaka.

Eugene Ngoga ushinzwe imikoranire muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wari uhagarariye Leta y’ u Rwanda, yashimiye ibikorwa bya Deutsche Welle mu myaka 53 ishize ikorera kuri ubu butaka biturutse mu masezerano yabayeho hagati y’u Rwanda na leta y’Ubudage.

Ndetse anabashimira intambwe Radiyo Rwanda imaze gutera binyuze muri Deutsche Welle.

Ngoga yongeyeho ko kuba Deutsche Welle yasubije Leta y’u Rwanda ubutaka bari barahawe, byerekana isura nziza y’ imikoranire myiza kuko mu myaka 53 Deutsche Welle yari imaze ikorera kuri ubu butaka nta kibazo izi mpande zigeze zigirana.

Ngoga ati “Amasezerano abaho akagira igihe arangirira, imyaka 53 ishize ni myinshi dukorana neza kandi tukaba duhererekanyije neza bigaragaza ko impande zombi zifitanye umubano uhagaze neza kandi ukomeza kuzamuka.”

Impande zombi zavuze ko nubwo Deutsche Welle isoje amasezerano y’imirimo yakoreraga kuri ubu butaka, bitazakuraho umubano n’ubufatanye yari ifitanye na Leta y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ngo igiye kwicara itekereze  ku gishobora gukorerwa kuri buriya butaka kuko ari bugari hafi umusozi wose wa Kinyinya wose.

Iki gikorwa cyaranzwe no kururutsa ibendera rya Deutsche Welle, ku butaka bwa Kinyinya
Iki gikorwa cyaranzwe no kururutsa ibendera rya Deutsche Welle, ku butaka bwa Kinyinya
Iminara yose ya Deutsche Welle yakuweho hasigaye iminara ya Radiyo Rwanda na Emeteur zayo n'ibindi bidafite aho bihuriye na Deutsche welle biracyahari
Iminara yose ya Deutsche Welle yakuweho hasigaye iminara ya Radiyo Rwanda na Emeteur zayo n’ibindi bidafite aho bihuriye na Deutsche welle biracyahari
Guido Baumhauer Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Deutsche Welle yavuze ko basoje amasezerano y'imirimo yakorerwaga i Kinyinya batagiye guhita bava mu Rwanda
Guido Baumhauer Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Deutsche Welle yavuze ko basoje amasezerano y’imirimo yakorerwaga i Kinyinya batagiye guhita bava mu Rwanda
Ambasaderi w'U Budage mu Rwanda yasimye ubufatanye bw'ibihugu byombi
Ambasaderi w’U Budage mu Rwanda yasimye ubufatanye bw’ibihugu byombi
Eugene Ngoga waruhagarariye Leta y'u Rwanda muri uyu muhango
Eugene Ngoga waruhagarariye Leta y’u Rwanda muri uyu muhango

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ariko ntabwo nshira amakenga y’ibintu byakorerwaga hariya hantu!!!!!kuko hari hihishe kandi abanya burayi ntabwo mbizera cyane

  • twabirukanye da naho kuvuga ko bafite bishimye byaba ari ugukabya rwose gusa n’ubundi sinumva ukuntu bagikoresha SW ngirango hari ubundi biba bibyihishe inyuma

  • Mwibagiwe kutubwirako iyo radio izajya isakariza amajwi yayo muri Tanzaniya.

  • deutchwelle ntarukundo yabikoranye ariko ni ijyende!!!!Nibayaridukunze ko itasabwye kongerarwa amasezerano?

  • Ubundi se mubwicanyi bwabaye muri 1994 badahari barebera kuki batakoresheje iryo tumanaho kuri benewabo mubudage n’ahandi ngo badusabire umusada wo kudutabara? Iryo tangazamakuru ryabo se n’iminara yagombaga kohereza za infos hirya no hino ngo badukorere ubutabazi, ni bagende nabo baradutereranye kdi bari bahari batuye mu Rwanda. N’abagome, nzi umuntu birukanye akora murugo kwa Directeur w’iyo Radio Deutchwelle, ngo n’uko yavuye muri kongo yarahungutse yari impunzi ya 1959.

    Inshoreke y’uwo Directeur, yari yaraje mu mushinga inaha uza kurangira aba aretse gutaha agishakisha ahandi yakora i Kigali, bigeze aho abwira uwo mu cheri we nyine Directeur, ngo yirukane uwo mukozi wo murugo, simuvuze izina, ngo benewabo bamwimye ibyangombwa byo kubona akandi kazi mu Rda, Nyamugabo nawe yarabyemeye, ubwo umukozi aba umushomeri atyo kdi afite umuryango yagombaga kurebera. Hariya muri kiriya kigo habagamo ingengasi, n’abakozi bagatanganaho amakuru, mbese n’agahoma munwa. Bizi abenshi baburiyemo akazi kubera ayo macakubiri.

    Ibi bintu binyeretse ko wabona hari ukuntu izi nkuru zamenyekanye pe, naho ubundi kari agahugu mu kadi kdi ibikorerwamo ari bibi mumabangaakomeye utapfa kumenya. Ahubwo hariya hazaturemo bariya barimo kuza gushora imari zabo mu Rwanda, dore ko baje gufungura imiryango y’imirimo kubanyarwanda benshi. Abashoramari bariya barimo kuva iBurayi azabe ariho bazatira kuko ni heza. Kdi uku niko kuri.

  • vous exagérez quand même; ariko ubwo bugambo bwose aba ari ubw’iki! Mujye mushakira ibibazo aho biri! Nonese iyo contrat y’akazi irangiye bigenda bite! Mbese wowe ubwawe wakurikiranye icyo kiganiro hagati y’iyo nshoreke na cheri wayo! Gusa ivanguramoko ryarabasabitse, kandi si byiza!

  • Yes uwo birukanye turaziranye yarabitunganyiraga diii. Abo bandi se bo bahasigaye batoneshwa contrats zabo ziri indeterminés? None se wowe Emile, urapinga ibizwi ushingiye kuki. Aho ntiwabonaaaaaa….. Yewe, menya ko ukuri guca muziko tigushye kdi iyo ikintu cyabaye cga kiriho kiravugwa.

Comments are closed.

en_USEnglish