Digiqole ad

Minisitiri w’Uburezi yanenze abavuga ko imyuga yigwa n’abananiranye

 Minisitiri w’Uburezi  yanenze abavuga ko imyuga yigwa n’abananiranye

Karongi – Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, ku munsi  w’ejo tariki 30 Gicurasi yafunguye ku mugaragaro amashuri atanu y’imyuga  yubatswe n’umushinga w’AbaSuisse witwa ‘Suisse Contact’ asaba ko aya mashuli atafatwa nk’aho yigwamo n’ababuze  uko bagira cyangwa abananiranye, bihinduka kuko ngo uwize umwuga ataburara.

Minisitiri w'Uburezi afungura ku mugarararo amashuri atanu y'imyuga yubatswe ku nkunga ya Suisse Contact
Minisitiri w’Uburezi afungura ku mugarararo amashuri atanu y’imyuga yubatswe ku nkunga ya Suisse Contact

Umwe mu banyeshuli biga ibijyanye no guteka muri VETC Rubengera yabwiye Umuseke ko ubu bamaze  kugera kuri byinshi cyane, ubu ngo yashinze resitora (Restaurant) nyuma yo kumenya guteka by’umwuga.

Anenga abavuga ko imyuga yigwa n’ababuze uko bagira aho ngo ababonye abanyeshuri biga mu myuga bavuye kwiga, babannyega bavuga ngo bavuye kwiga muri ‘nderera ibibirara’.

Minisitiri w’Uburezi Papias Musafiri yasabye ababyeyi kohereza abana kwiga muri aya mashuri y’imyuga kuko ngo abaye yuzuye hakabura abayigamo ntacyo bababakora.

Yongeyeho ko abayobozi b’aya mashuli bakuriwe na IPRC-West badakwiye kurata ubwiza bw’inyubako, ahubwo ngo bakwiye kurata abayizemo bafite aho bigejeje.

Ati “Aho kurata inkongoro,  murate abo yareze.”

Aya mashuli ubu ari mu turere dutanu muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.

Uhagarariye  ‘Suisse Contact’   mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Giancarlo de Picciiotto  yavuze ko  bafite gahunda irambye mu Ntara y’Iburengerazuba, kuko n’uturere tubiri dusigaye  batubatse mo ibi bigo by’imyuga aritwo Nyabihu na  Rubavu, ubu imirimo yo kubakamo aya mashuli  igiye gutangira.

Yasabye Abanyarwanda kudasuzugura umwuga ngo kuko n’umukobwa we yamujyanye kwiga guteka ‘Culinary Art’ atabuze amafaranga yo kumushyira  muri Kaminuza ashatse ku Isi.

Mu Rwanda, hari abarangiza mu bigo by’imyuga ntibakurikiranwe mu kububakira ubushobozi no gutangira gukora ibyo bize, bigatuma  gahunda yo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro itagera ku ntego yo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi.

Minisitiri w'Uburezi Dr Musafiri Papias n'Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba, Mukandasira Caritas n'abandi bayobozi mu gufungura amashuri y'imyuga yuzuye
Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas n’abandi bayobozi mu gufungura amashuri y’imyuga yuzuye
Abayobozi basuye aho abanyeshuri bigira umwuga wo gukora mu gikoni 'guteka'
Abayobozi basuye aho abanyeshuri bigira umwuga wo gukora mu gikoni ‘guteka’
Minisitiri w'Uburezi Dr Musafiri areba ubumenyi bw'aba banyeshuri biga imyuga aho bugeze mu kubaka
Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri areba ubumenyi bw’aba banyeshuri biga imyuga aho bugeze mu kubaka
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro Gasana Jerome na we yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro Gasana Jerome na we yari yitabiriye uyu muhango
Abiga ubwubatsi barereka Minisitiri w'Uburezi aho ubumenyi bwabo bugeze
Abiga ubwubatsi barereka Minisitiri w’Uburezi aho ubumenyi bwabo bugeze
Aha berekanaga ko bamaze kumenya kubaka
Aha berekanaga ko bamaze kumenya kubaka
Amashuri yubatswe ni atanu
Amashuri yubatswe ni atanu

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /Karongi

14 Comments

  • Ni ngombwa ko habaho abantu benshi biga imyuga. Ariko imyuga ntabwo ari guteka no kubaka gusa. Hari indi myuga myinshi ikenewe, ikibazo ni kumenya niba dufite abarimu bo kubyigisha badahembwa serumu.

  • iyo myuga se yo bazayiga babone akazi? bazakora hehe se? ARIKO KUKI ABAYOBOZI BAHUBUKA?NGO BOSE BIGE IMYUGA? ayi ayinyaaaaa!!! rahira ko ya majyambere atabaye isupu

    • @karangwa bazina, ayinya ariwowe! Ngo amajyambere abaye isupu?? Iririre wowe nimyumvire yawe bigaragarako icyeneye icyuhagiro. Aho tuva nihohabi kd ahotujya nihoheza. Ntabwo abanyarwanda twese twabona akazi cg twese ntabwo twaba abakire, ariko byibuze umwana wize imyuga iyo aburaye ntabwo abwirirwa. Ikindi aho yajya ahoarihohose byamutunga. Wabirwanya cg wabisuzugura ntuzabuza igihugu gutera imbere. Harabamaramaje kucyubaka tuuu.

  • ikintu kibuze mu bayobozi ni ugushishoza cyane. Iteka hafatwa ibyemezo nta bushakashatsi kandi batakoze planning. Dore ingero: muti abantu bose mu RWANDA bige bose bige amshuli yose babone za diplomas,degrees……kandi mutarateganije icyo bzakora nibarangiza: NONE DORE BOSE BARARANGIJE BABURA AKAZI. None murongeye muti mwse mwige imyuga. Bose nibiga se bazakora iki? DORE IGISUBIZO KIZA: muhe za passport abanyarwanda bajye gutura ku isi hose aho bashobora kubona akazi. Abahindi babigezeho kuko batuye hose ku isi:KUKI MWEBE MUITABIKORA?

    • Ni ukuri ntawasabye pasport ngo bayimwime. Naho ubundi mbere na mbere ni ukugira ubumenyi kandi ubufite ntabura icyo abumaza. Ntabwo byari kuba byiza kwigisha gusa abangana n’imirimo ihari. Ukemura ikibazo cya mbere kikakujyana ku cya 2 bityo bityo ukagenda utera imbere. Ushatse ko ibyo ukora bitagira ikibazo na kimwe bitera wakwiyicarira gusa nawe urumva ko aho gutera imbere ahubwo wasubira inyuma. Nshimira abayobozi b’Igihugu cyacu bareba kure.

      • @isi we,genda ugira amaranga mutima. Uti kuki? u,untu yaka passport bazimwima. Dore mu RWANDA nta butaka buhari bwarashize,tuzatungwa niki? abo bize byose se bo bazahakora iki?

        • ubundi mbere yo kurunda bantu mu kwiga ,MUJYE MUBANZA MUIREBE NIBA BAZABONA ICYO BAKORA BARANGIJE

  • PLANNING MU RWANDA ntayo!! vnawe se umuntu abyara abana 5 nta nakazi afite yumva ko bazatungwa niki? none dore abayobozi nabo BIRWA BOHEREZA MU MASHULI YIGISHA BIKEYA.ABO BAZAKORA IKI?

  • Kera habayeho za CERAYI na CERARI, ndetse baza no gushyiraho za ETO muri buri perefegitura.Byose muje mukubita hasi ngo za nine ngo uburezi kuri bose bagomba kwiga za university kandi bose bagatsinda, politekinike mutara 900,Unilak,700, KiE 650, Universite ,1500, barabihuhura ngo noneho byose byiswe NUR nta kureba niba bose bafite ubushobozi mu nyigisho bagenera urubyiruko rubagana. izi ningaruka zibyo byemezo byafashwe nta bushishozi burimo na gato.

  • Abiga imyuga nta mpungenge z’akazi bakwiye kugira kuko reta byose yabitekerejeho, uretse no kuba bigishwa kwihangira imirimo ubu hari gahunda start up tool kit loan; aho kubufatanye n’imirenge SACCO, BDF, n’uturere baguriza abarangije imyuga ibikoresho bagatangira gushyira mungiro ibyo bize, akarusho kandi bishyura 1/2 cy’inguzanyo kandi BDF irabishingira 100%.

    • ayomafr se mubaguriza avahehe? atangwa nande? yewe umenya naweuzi gutekinika kweli.

  • Njye mba nanareba hirya hino no ku mafoto simpatangwa! Njye nkunda ingabo z’igihugu cyanjye ariko hari byinshi mbona nkibaza ikibitera kikanyobera! Muti ese icyo cyaba ari iki!? Mu bintu bya gisivile nibaza icyo umusirikare aba aje kubikoramo kikanyobera! Yambaye gasurantambara(combat)!Njye ndi nawe nagenda nambaye gisivile kuko igikorwa cyabaye aha ari 100% civile!Wenda ari igikorwa gifatanyijwe byakumvikana. Ariko ibi bintu byo kwambambara amaranks mu bikorwa byose biba bisekeje! Mbese ni nko kubona Dogiteri agendana itaburiya yera na stethoscope mw’ijosi bagiye gutaha urugomero! Niba ari ukugira ngo herekanwe ko igihugu kiyobowe n’ingufu za gisirikare nabyo simbyanze. ariko bagira n’imyambaro yagenewe iminsi y’ibirori atari combat! Wenda mbifitemo ubumenyi bucye ubizi cyane yanyunganira!

  • Kugeza ubu hari ikibazo MINEDUC IKWIYE G– USESENGURA IKAGISHAKIRA IGISUBIZO PE ! Ntibyumvikana ukuntu kwiga bigenda bihenda kandi umushomeri(Jobless) bukarushaho kwiyongera.Leta ikwiriye kugira icyo ikora ikagabanya ikiguzi cyo kwiga niba kubura akazi bikomeje kwiyongera kandi ubona ko rwose bizahora cyane cyane ko kwiga ari investment y’igihe kirekire.Aho kwiga rero kaminuza bibereye by credit from BRD kandi bikaba bifite na requirements zigenderwaho, ntabona ingaruka yabyo yaba nziza cyangwa mbi zizaboneka nyuma y’igihe kitari gito kuko ku munyeshuri igihe yiga ni sawa ariko nyuma yo kwiga nagira amahirwe yo kubona icyo akora; kugirango azabanze yishyure iriya credit azayirangize atangire kwiyubaka bizamufata igihe kirekire rwose.Ni urugamba rutoroshye pe! kandi kugeza ubu nta yindi option ihari. Abanyeshuri nabo bige bazi neza ko amashuri ari ayo kubafasha gutekereza neza no gufata icyemezo (decision making) kuruta kumva ko bizatuma abandi babakoresha nubwo ariho umuntu akura intangiriro yo kwifasha.NTIBYOROSHYE NA GATO KUGEZA AHO BISIGAYE BIVUGWA NGO KWIGA NIWO MUNANI W’UMWANA.Yes but it is not enough because tangible assets are also necessary aho bishoboka nkuko natwe ababyeyi bacu bagerageje kugira utwo baduha ku duke bari bafite.

    • iyaba nibura bigaga ibifite akamaro.Bariga bakarangiza ntanicyo bazi. Ibyo bize ni ubusa,umuntu arangiza nta bitekerezo afite,nta bumenyi……NONE WOWE NGO BIGA BIHENZE? KWIGA byahindutse business

Comments are closed.

en_USEnglish