Digiqole ad

Mbarushimana ngo ntibyamworohera kwiregura imbere y’abamubonamo ‘Umwicanyi ruharwa’

 Mbarushimana ngo ntibyamworohera kwiregura imbere y’abamubonamo ‘Umwicanyi ruharwa’

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda avuga ko ntaho yahera yiregura imbere y’abantu bamubonamo umwicanyi ruharwa

*Yateye utwatsi ibyavuye mu iperereza rimushinjura ryakozwe n’Abamwunganira,

*Mbarushimana yavuze ko atakwiregura imbere y’Urukiko rumaze kumuvutsa uburenganzira, Ati “Harya ubwo ndi umusazi wo gukomerezaho?”

*Abavoka bavuga ko bitaborohera kuregura uwo bunganira mu gihe atireguye, ngo ‘Ntibari gutekerereza umukiliya wabo ko yanga kuvuga’

*Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rukomereza ku kiciro kigezweho.

Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside, by’umwihariko mu iyicwa ry’impunzi z’Abatutsi bagera mu bihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye i Butare, kuri uyu wa 31 Gicurasi yabwiye Abacamanza ko bitamworohera kwisobanura imbere yabo kuko bamufata nk’umwicanyi ruharwa nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha mu kirego cyabwo. Abavoka b’uyu mugabo bavuze ko ibyo bakuye mu iperereza rimushinjura yavuze ko ntacyo byamufasha.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda avuga ko ntaho yahera yiregura imbere y'abantu bamubonamo umwicanyi ruharwa
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda avuga ko ntaho yahera yiregura imbere y’abantu bamubonamo umwicanyi ruharwa

Mbarushimana Emmanuel Kunda wabanje kwemerera urukiko ko yateye utwatsi ibyavuye mu iperereza rimushinjura, yasabye Urukiko Rukuru kuba ruhagaritse amaburanisha kugira ngo abanze aburane ku bujuriri yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga burimo ubwo kudafatwa nk’umunyacyaha atarabihamywa (présomption d’innocence).

Uyu mugabo wavugaga ko ubu bujurire bwa ‘présomption d’innocence’ yatangiye kububuranaho mu rukiko rw’Ikirenga ndetse ko azasubirayo kuwa 10 Kamena, yasabye Urukiko Rukuru kumwihanganira hakabanza hagafatwa icyemezo kuri ubu bujurire.

Mbarushimana wanagarutse ku kuba Ubushinjacyaha bwaragarije Urukiko ko yari yarakatiwe (adahari) igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko cyari cyarafashwe n’Inkiko Gacaca, yavuze ko ibi ari uguhonyora uburenganzira bwe bw’ibanze nk’umuntu utarahamwa n’ibyaha akurikiranyweho.

Uyu mugabo wihariye umwanya munini kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko uku guhohotera uburenganzira bwe byatumye Urukiko rumubonamo undi muntu mubi bityo ko bitamworohera kurwisobanura imbere.

Ati “Niba se urukiko rumbonamo ko ndi ruharwa, ni gute abandi batazabimbonamo, ni gute se nakwiregura imbere y’umuntu umbonamo kuba ndi umwicanyi wa ruharwa,…murumva byanyorohera?”

Mbarushimana avuga ko ibi bimuzitira bigatuma atabasha kwisanzura imbere y’Abacamanza. Ati“Iyo umuntu utamufitiye icyizere ntushobora kwifungura ngo umwisobanureho.”

Umucamanza wumvaga izi mvugo za Mbarushimana, yavuze ko kuvuga ibimurimo ari uburenganzira bwe ariko ko Urukiko rutamufata nk’uku abyiyumvamo.

Mbarushimana yavuze ko atari umusazi wo gukomerezaho…Yanze kwiregura

Uyu mugabo wumvikanaga nk’utakambira Urukiko rukuru kuba ruhagaritse amaburanisha kugira ngo Urukiko rw’Ikirenga rutange umurongo ku bujurire bw’uburenanzira avuga ko yavukijwe, yaje kubwira n’Umucamanza ko ibyo asaba nta tegeko ribiteganya ahita asabwa kwiregura nk’ikiciro cyari kigezweho.

Mbarushimana wavuganaga ikiniga, yagize ati “Navugaga ko nsabye nizeye ariko si ko byagenze, ibi byanshyize muri situation itanyoroheye yo kuba nkomeje guhatirwa kwiregura ntunganiwe.”

Mbarushima wumvikanaga nk’uvugana intimba, yavuze ko yatunguwe n’iki cyemezo kinyuranye n’ibyifuzo yari yagaragaje.

Ati “Umuntu wese ashobora kugirira Urukiko icyizere, ariko mu gihe rumbwiye ngo ruti kurayo amaso, ruti jya gushakira ahandi, ruti tugusabye kwiregura utunganiwe, ruti tugusabye kwiregura tumaze kukuvutsa uburenganzira bwawe, simbona icyo navuga.”

Mbarushimana watsembye ko adashobora kwiregura nyuma y’ibyo yise gukomeza kuvutswa uburenganzira, yakomeje agira ati “…Harya ubwo ndi umusazi wo gukomerezaho? Ntabwo ndi umusazi.”

Abajijwe icyo avuga ko byari bitangajwe n’umukiliya wabo, Me Twagirayezu Christophe yavuze ko nabo batunguwe, bityo ko badashobora kuregura umukiliya wabo mu gihe uwo bunganira nta na rimwe ariregura.

Umucamanza amubwiye ko n’ubundi basanzwe bazi ko bunganira utabemera bari gutekereza ko atazavuga bityo bakaza biteguye kumuregura nk’abahagarariye inyungu z’ubutabera, Me Twagirayezu yagize ati “Ntabwo twari kumutekerereza ko ataziregura.”

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko kuba umuburanyi wabwo adashaka kwiregura kandi ari cyo kiciro kigezweho bigaragaza ko yiyambuye amahirwe y’uburenganzira ahabwa n’itegeko bityo ko bitabuza ko urubanza rwakomereza ku byiciro bikurikira.

Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana wasabaga ko urubanza rwakomereza ku byiciro bikurikiye, yaje kwisubira avuga ko iki kiciro kitarengwa abunganira uregwa badakoze akazi kabo ko kuregura umukiliya wabo.

Yateye utwatsi ibyavuye mu iperereza rimushinjura…

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, Abavoka ba Mbarushimana batangaza ibyavuye mu iperereza ry’ibanze rishinjura umukiliya wabo, gusa Me Twagirayezu yavuze ko ubwo bajyaga kwereka uwo bunganira raporo y’ibyavuye mu iperereza, yabamenyesheje ko ntacyo byamufasha mu kumushinjura.

Me Twagirayezu yavuze ko kuba uwo bunganira yarateye utwatsi iyi raporo nta mpamvu yo kuyimurikira Urukiko, gusa Ubushinjacyaha bukavuga ko aba banyametegeko badakwiye kugendera ku byemejwe n’uwo bunganira mu gihe n’ubundi asanzwe atabemera.

Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana ati “…Byaba ari ukuvuguruza ya position yo guhagararira inyungu z’ubutabera, ntibakiwiye gutegereza ko Mbarushimana yemera ibyo bakora,… niba bagiye gutegereza ko yemera biraba bihinduye isura, ntibaza kuba bagihagarariye inyungu z’ubutabera.”

Mbarushimana yahise avuga ko iyi mvugo y’Ubushinjacyaha ikwiye kwiganwa ubushishozi, akavuga ko igaragaza ko Abashinjacyaha bifuza ko uregwa n’abamwunganira badacana uwaka.

Agendeye kuri iyi mvugo ko byaba byahinduye isura, Mbarushimana yagize ati “Ni nk’aho bavuze bati noneho turagowe turi kuburana n’abantu bumvikanye.”

Atanga umurongo kuri izi mbogamizi, Umucamanza yavuze ko n’ubwo aba banyamategeko bashyizweho mu nyungu z’ubutabera ariko ibyo bakora bitagomba kubangamira ibyifuzo by’uwo bunganira kuko na byo ubwabyo ari inyungu z’ubutabera.

Iburanisha ryimuriwe kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 01 Kamena, Abavoka bagira icyo bavuga ku kirego gishinja umukiliya wabo.

Martin NIYONKURU

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • ariko amategeko aba mu Rwanda hari ahandi aba? Njye ubu biba byancanze nsimbabeshye. Ubu muri aba bombi ninde koko uri mukuri? Ababyumva nenza mwansobanurira.

  • umvareroreka nkubwire nangebyanyobeye nimba arukutugiye kujyaduca imanza biragoye ibyomu rwanda ntabutabera mbona murururubanza kwemeza umuntu icyaha cyitaramufatase ni kibazo nibareke aburane yisanzuye natsirwa ahanwe natsinda atahe arikobikozwe muri democracie ntabanyanga ABONETSEMO nkukobiri kugaragara

  • None se niba yifuza ko ubushinjacyaha bumubonamo umwere ubwo nta n’icyo bwaba bumushinja yakwitahira, umwanya we waba uri mu rugo rwe. Nagerageze n’urwa mugesera rwarashyize ruracibwa.

  • Mbarushimana bazabanze bamumenyeshe ko muri Senegal, Hissein Habre yanze kugira icyo avuga mu rukiko ariko ntibyabujije ko rukomeza kugeza aho ejo, mu gihe Mbarushimana we akomeje gukinisha urukiko, yakatiwe gufungwa burundu! Bazanamubwire ko nta tumba ridahita kuko n’urubanza rwa mugenzi we Mugesera rwatinze rugasomwa!

  • ibya senegar nibyaho nibyiwacu nibyiwacu .amategeko yibihugu aratandukanye.kdi tandukanya ubushinjacyaha nabacamanza.we yabwiye abacamanza kumugira umwere kuko ntibarumva ngo banonosore ibyabashinjacyaha kugirango babone kumufata nka ruharwa.icyo gihe ubucamanza mugihe butararuca ntaho bugomba kubogamira haba cote yuregwa n ubushinjacyaha.kdi niba atemera abavocat be bamureke yiburanire .

    • @ damascène

      Aho ibya Hissein Habre n’ibya Mbarushimana bifitanye isano ni uko kwanga kuburana bitabuza urubanza gukomeza ndetse rugasomwa!

      Naho ubundi ibyo asaba ntaho biteganyijwe mu mategeko y’u Rwanda uri kuvuga nk’uko abacamanza babimenyesheje Mbarushimana. Kandi kuba ubushinjacyaha (aho kuba abacamanza)bwaravuze ko yakatiwe na gacaca nka ruharwa nta kibazo kirimo kuko ubushinjacyaha ni umuburanyi kandi ibyo buvuga byarabaye si igihuha. Ibyo kwiburanira nabyo ntekereza ko ntawabimwangiye ahubwo icyo urukiko rwanze ni uko Mbarushimana yanga ba avocats yagenewe n’urugaga rwabo agashaka ngo kwihitiramo abo ashaka kandi atariwe uzabishyura!

      • Ariko kalisa biba waruhari?ko uvuga ko atari igihuha?cg nawe ni ukubyumva!ese niba ubyumva kd nyirugushinjwa atari ahari ngo yiregure urumva utaba uri kurengera ngo nibyo!biba byo iyo amaze kwiregura agahamwa ni cyaha.

  • Kalisa uvuge ibyo wahagazeho cg wasomye neza? kd ntukabeshye,kuko hissein habre ntiyigeze yanga kuvuga murubanza,yaraburanye ahamwa nibyaha arakatirwa.kubeshya cg kubeshyerana ntamusaruro bitanga.

Comments are closed.

en_USEnglish