Digiqole ad

Impanuka y’imodoka ya RDF yahitanye abagore 2 bo muri Malawi

 Impanuka y’imodoka ya RDF yahitanye abagore 2 bo muri Malawi

Imodoka yangiritse bikomeye cyane abari bayirimo babiri barapfa

Ku muhanda wa Kigali – Musanze mu murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo, impanuka y’imodoka y’ivatiri y’ingabo z’u Rwanda yakoze impanuka kuri uyu mugoroba ihitana abantu barimo abagore babiri bakomoka muri Malawi bari bagiye gusura abagabo babo bagiye kurangiza amahugurwa mu ishuri rya gisirikare i Nyakinama.

Imodoka yangiritse bikomeye cyane abari bayirimo babiri barapfa
Imodoka yangiritse bikomeye cyane abari bayirimo babiri barapfa

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko amakuru agera k’Umuseke aravuga ko iyi vatiri yari itwaye aba bashyitsi yataye umuhanda ikagwa mu buryo bukomeye.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel atangarije Umuseke ko iyi mpanuka yabaye. Yavuze ko imodoka yarenze umuhanda ikaba yarimo abagabo babiri n’abagore babiri.

Yavuze ko abagore bajyanywe mu bitaro bya Nemba naho abagabo ngo berekejwe mu bitaro by’i Kigali ariko ngo ntaramenya ibyakurikiye kuri abo bantu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yatangarije Umuseke, ati “Iyo mpanuka koko yabaye. Abagore babiri bari bakomeretse bapfiriye kwa muganga.”

SP Ndushabandi yavuze ko abandi babiri bari muri iyi modoka bajyanywe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ngo haracyashakishwa imyirindoro yabo bafatanyije n’ibitaro.

Umwe mu bagenzi bari mu yindi modoka yatangarije Umuseke ko iyi modoka yihutaga yagera mu ikorosi ikitura hasi kubera imvura yariho igwa muri aka gace maze ikarenga umuhanda ikangirika bikomeye cyane.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abagabo b’aba bagore bazarangiza amasomo yabo kuwa gatanu, aba bagore babo bakaba bari baje mu Rwanda kwifatanya nabo mu birori byo gusoza ayo mahugurwa yo ku nzego nkuru za gisirikare.

UM– USEKE.RW

47 Comments

  • Imana yakire abo batabarutse kandi ibahe kuruhukira mu mahoro. Ese buriya nubwo mutabitubwira buriya iyo vatiri ntiyariri kwiruka bimwe twamenyereyeko imodoka zose za rdf zitwarirwa muri magana abiri? Nubwo MINADEF yagiye ibasaba kugabanya umuvuduko hari bamwe bakibikora ukagirango imihanda ni iyabo bonyine.

  • Gutwara gisoda nibyo bibakozeho, muri 280

    • Imana ibahe irihuko ridashira kd imiryango yabo ikomez e kugira ukwihangana

    • Waribeshye kuko Igisilikare nirwo rwego rufite discipline kurenza izindi service mu Rwanda.

  • Ubwo ntubeshye koko!? Ubwo imodoka zose za RDF urahamyako zihora zigendera kuri 200 koko!!? Urayisebe PE! Nina hari abantu bagira Discipline Ni RDF

    • Kaku, bihorere baba bafite ibyo bisanganiwe bisohoka iyo hari ikibaye: Niba hari imodoka zirwarwa neza, zubaha amategeko y’umuhanda, ziha inzira abanyamahuru bakabasha gutambuka ahari ” zebra crossings ” n’iyo izindi modoka zayibimye ni iza RDF. Ariko no kuzibona zanditseho RDF byonyine hari abo bibuza amahoro nyine.

      • Nawe urakabije wikosore kuko urumvirana

    • Imana ibakire mu bayo twihanganishije imiryango yabobuze ababo.

  • Hum ! Ngo haracyashakishwa imyirondoro yabo ! None abantu bava muri Mali bakaza muri RDF ikabajyana i Nyakinama imyirondoro yabo itaramenyekana ? Ese ubundi ko Afrika yakubitiste, abantu bafata budget y’igihugu, mission bagatega indege ngo bagiye mu birori by’umuntu urangije course y’amezi angahe ya gisilikare; none se ko abasilikare bahora boherezwa kwihugura hirya no hino ku isi ubwo aho hose iyo baharangije iyo miryango yabo itega indege ikajyayo ? Ubu tuzageza he no kwiyemera kweli ? Gucunga umutungo wa rubanda ni ikibazo gikomeye.

    • Iyo ningenga myumvire. Ntagikorwa ku ngengo y”‘imali Kiba kitateganyijwe. Ikindi aho kubabazwa nababuze ubuzima Wowe ugihumeka ntacyo waguriye imana uri mu matiku! Jijuka wishimire uko ubayeho n’amahoro ubayemo. Kubera ko aho tuvuye turahazi cyereka niba waravutse nyuma ya Jenoside cg waracyuwe na HCRB

      • @Jimy, so what ? Kuba hari budget ntibisobanura ko ibyo ikoreshwa binyuze mu kuri, icyo gihugu cya Mali wigeze ugerayo ngo urebe ubukene buhari, urebe abana b’abakobwa batajya mu ishule buzuyeyo birirwa baragiye ingamiya, waba uzi abantu bicwa n’ibikorwa bya AREVA y’abafaransa icukura uranium hariya cg ni ugupfa kwandika gusa ukangata ariko nta substance iri mu byo wandika !

        Niba kandi ari no kuri budget y’u Rwanda akaba arirwo rutegera abantu ngo baze mu birori by’uwarangije course nabyo ni ibyo kugawa, uwabikora wese agomba kunengwa cyane cyane iyo urebye imyenda y’ibihigu byombi uko ingana muri iki gihe.

        Iyo mvugo yawe y’iterabwoba ushatse wayivaho, yakoraga mu myaka 65 ishize, ubu ni mu kinyejana cya 21; bitabujijeko umuntu abbazwa n’abitabye Imana muri iyo mpanuka, ariko nanone ntibivuze ko ufite igitekerezo gitandukanye n’icyawe ahita akangishwa iyo baringa mwita “INGENGA”. So, tuza utureze, utegereze na HCRC kuko nayo izabaho nk’uko byagenwe.

        • Ngo baringa yitwa inki?? Ndumiwe!! Gusa ntago uzi uko abo bantu bari babayeho n’ubushobozi bari bafite Rero wipfa kuvuga ibyo utazi keretse niba hari uko muziranye nabo. May they rest in peace.

          P.S: Ingengabitekerezo si baringa(yaba iya genocide cg iy’ibindi bisubiza abantu inyuma) irahari kandi tugomba kuyirwanya.

          • Nyamara ushobora gusanga nawe ufite iyo Ngengabitecyerezo iri negative! Nk’iyo kumva ko abantu bose bagomba kubona ibintu byose kimwe! Burya nayo ni ingengabitecyerezo y’IGITUGU!

        • Tonzi ninde wakubwiye ko bakoresheje Budget y’Igihugu mukuza kwifatanya nabagabo babo? wibuke ko ari abasirikare Bakuru bisobanutse neza ko bamaze igihe mukazi bakora bafite nubushobozi rero.
          Abagore babo nibabafashe umwanya bakaza mumunsi mukuru wabagabo babo ntaho bihuriye nibibazo Africa ifite.
          Njyewe mbabajwe nabo bavandimwe babuze ababo. Imana Ibahe kwihangana.

        • uramubwiye nuko ubwira uta inyuma yahuye. Njye ntekerezako ko aba bagabo babuze abagore babo barahita birongorera abanyarwandakazi

          • umunyarwanda arabahekuye urumva babona ingufu zirongora bashikibe!!!

        • Imana ibakire mu bayo.

          munsobanurire , hamwe ko muvuga Mali kandi mu nkuru handitse Malawi???

          • Mbere umunyamakuru yari yanditse ko ari abo muri Mali, ariko byose ni kimwe nta Mali, nta Malawi, nta Rwanda.

      • Good!!!!!

    • Ariko ingengo y’imari muri iyi nkuru wayikuyehe?!!! Ese kuki utumva ko bikoze ku mufuka wabo bakitegera?! Ese usanzwe uzi ubushobozi bwabo basirikare?

    • wowe ikukubabaje ni umutungo wacunzwe nabi?? ntuzi uko baje ntuzi umutungo wabo upfuye guhuragura ibigambo aho wishima ku bapfuye nta nisoni?? wowese uvugira africa ngo tugushyireho?? ariko ye ngo bagirengo rero !!! uko byaba bimeze kose aho frs yaba yavuye hose ntibisobanuye ko wakurikiza amagambo nkaya umuntu wigendeye !! menyako nawe wambaye umubiri kdi nabawe bawambaye!!! frs ntanisoni buriyase nibajya kumushyingura harayo bazajyana!! ese ko numva ubabajwe namadeni yibihugu niwowe uzayishyura wenyine!!!mujye mumenya icyo mugiye kuvuga naho mugiye kukivugira!!

  • Imodoka ya voiture yagenewe kwicaramo abagenzi 3 (umwe imbere, 2 inyuma) hamwe na chauffeur, bose hamwe bakaba 4. Kuki iyo modoka yari yatendetse ?

    • Fundi wowe urasoma cyangwa witekerereje ibyo ushaka nkana, bavuze abagabo babiri nabagore babiri ubwo batendetse gutse? wowe ngo ni Zitoni budget yigihugu wayisomye hehe wenda baje kumafaranga yabo, kuba RDF yabakiriye ikanabajyana nubwo batagezeyo ntibivuzeko ari budget yibihugu byombi. kwakira abashyitsi birasanzwe. mwabaye mute, imana ibahe iruhuko ridashira kandi nihanganishije abo bagabo nimiryango yabo.

  • RIP abo Bantu Imana ibakire.gusa ntibyaba urwitwazo ngo imodoka za RPF zose zihorana umuvuduko.nimpanuka nkizindi zose kuko ntakiba gitunguye Imana rwarirwo rugendo rwabo Imana ibakire.

  • RIP imiryago yabo nikomeze kwihangana
    Abitabye Imana,Imana ibahe iruhuko ridashira

  • Imana ihe kwihangana abo babuze abakunzi babo kuko ntibashobora kuzabyibagirwa na rimwe mu buzima bwabo pe! Ariko se wa mugani ni gute haba hagishakishwa imyirondoro kubantu bari batwawe na Leta ! Bagiye kubohereza no kubaha uburyo bwo kubatwara batabanje kubamenya no ku menye ikibajyanye ! REKA !Hari ihurizo riba rigoye kumvikana ariko bitewe n’uwaritanze atari ugukomera kwaryo ubwaryo.Uzi kubura uwawe mudaherukanye byongeyeho kandi ko wari umwiteguye uzi ko ari munzira aza kugusura !

  • mwibabeshyera ese ubwo uri umuyobozi w’ikinyabiziga watwarira muri 200 ubwo umutima nama waba wawusize murugo? jesus yakire abo babyeyi,yihanganishe abasigaye kd akize akomeretse

    • biterwa nahariho utwara!! mu rwanda ntibyemewe ariko hari ibihugu bifite imihanda unaharenza.

  • Pole sana!accident ntiteguza nundi wese byamubaho !gusa imodoka za RDF niba ari uko police itazihagarika umemya ariyo mpamvu ziruka cyaneee..bageragezw kugabanya.

  • Ikizwi cyo nuko imodoka za RDF zirukanka cyane kandi ntabwo Police ijya izihagarika. Ibyo rwose abantu barabizi. Ariko ibyabaye byo, ni accident birumvikana, kuko nubwo tuvuga ko imodoka za RDF zigira umuvuduko ukabije ntabwo zihora zikora accidents, ushobora kugira umuvuduko ukabije ariko ntukore accident, uretse nanone ko kimwe mu mpamvu zitera accident habamo n’umuvuduko ukabije.

    Abitabye Imana bo turabasabira ku Imana ngo ibakire mu bayo, kandi abo basize bagire ukwihangana n’ukwizera gukomeye, kuko twese niyo tugana, uretse ko buri muntu afite umunsi we.

    Kuba abo bagore babiri bitabye Imana bari baje mu birori by’isozwa ry’amahugurwa ya gisirikari abagabo babo bari barimo, byo ni ibintu bisanzwe rwose, nta kibazo kirimo. Abantu rero nibareke kubiremereza nkaho abo badamu bakoze ibintu bidasanzwe.Niba bakoresheje amafaranga ya Leta cyangwa se niba ayo bakoresheje ari ayabo bwite ntabwo ariho ikibazo kiri.

    Reka nisabire aba biyise “Jimy” na “Zitoni” kureka guterana amagambo ku kibazo nk’iki mu gihe abantu bibereye mu gahinda.

    Reka nonger nibutse Zitoni ko abo bagore ari abo muri “Malawi” atari abo muri “Mali” nk’uko yabyanditse.

    Reka nanone nisabire “Jimy” kureka gukoresha imvugo cyangwa inyandiko z’iterabwoba kuko byerekana uburere buke afite cyangwa se ibitekerezo bibi bimurimo. Twige kujya tujya impaka tudatukanye kandi tudakangana.

  • Buriya kudasobanukirwa nabyo ni ikibazo. Ubundi iyo imodoka irimo kugenda ku muhanda ku muvuduko wa 80 Km/h kuri kabulimbo imvura igwa, ubushakashatsi na experiments byerekanye ko burya amapine ntabwo aba akora hasi mu muhanda, hagati y’umuhanda na pneus haba harimo akanya kuzuyemo amazi kangana na 0.005 mm (wakagereranya na layer y’amazi), iyo rero imodoka yihuta ku muvuduko wa 100 km/h bituma ako ka layer kiyongera kakagera kuri 0.015 mm bityo imodoka ikarushaho kudakora hasi; iyo igeze mu ikorosi, kubera ko iba isa n’aho iri mu kirere idafashe ku muhanda, kuyikata birarnanirana, igata umuhanda igakora ibyo twita accident.

    Abantu benshi bakinze gufata accidents nk’ikintu kibaho kitateganijwe kandi umuntu adafiteho ububasha, ariko abaize ibijyanye na disaster prevention bazakubwira ko burya ” there exist no accident, every accident is caused and can be prevented”. nGayo ng’uko abasigaye natwe dusigara tuvuga ngo bitabye Imana, ngo RIP,…

  • Pembeni thx kabisa, nibe nawe utanze inama nabayobora ibinyabiziga tubimenye ureke uwo wa budget ntazi iyo azivana nuwo wavuze ko batendetse kandi abona yaririmo 4. imana ikomeze abasigaye abagiye bo bagiye ahubwo baruhukire mumahoro

  • Pembeni, urakoze kuri ubu busobanuro n’ubwo ntawakwepa italiki;gusa kwirinda biruta kwivuza.Imana yakire roho z’abagiye natwe abasigaye itworohereze. Ibyiza ku Rwanda

  • Pole abo bagore bo muri Malawi. Ntawumenya itariki koko. Kuva muri Malawi ukagwa i Rulindo!
    Abavuga budget bo bakagambye kubaza niba Kigali-Nyakinama et retour ku bantu baje gusura abanyeshuri bagomba gutwarwa n’imodoka ya RDF yaguzwe amafaranga y’abaturage kandi ikoresha carburant y’abaturage. Ngo ubwo baba bashaka kwerekana ko mu Rwanda bakira abantu neza. Nyamara iyo bafata Taxi Voiture cyangwa Bus yenda ntibari kugira impanuka. Arakoze Pembeni usobanuye ko iyo imvura igwa umushoferi agomba kugenda gahoro.

    • ingegera gusa,Ariko warasaze kagabo we, ahubwo waracanganyukiwe kweli ngo iyo bagenda na taxi voiture ntibari gukora Impanuka , ? urababaje wowe!

      • Tanga igitekerezo cyawe udatukanye nibyo bigira inyungu muri demokarasi.

  • Tujye turangwa nubupfura buri mundangagaciro z’umuco nyarwanda. Abantu birasanzwe kobajya mubirori bitewe na agaciro wabihaye. Kumva ngo baje mu Rwanda sibidasanzwe naho ibya tickets zabo ntaho bihuriye na budget yigihugu kuko bariyishyurira Arko ya customer care igomba kuturanga hateganwa uburyo bwogutwara abashyitsi ahabera imihango kuko kuyobora umuntu nokumwakira ni byiza. RIP abavuye mumubiri.

    • Wapi wana, ujye muri MININFRA usome fleet policy igenga imodoka za Leta, ntaho ibya customer care byanditse.

  • Pembene abahaye isomo bage bamwigiraho kandi ngo ntawurusimbuka rwamubonye .

  • mfite ikibazo,inonkuru irimo amayobera menci,baragira bati,imodoka yarimo abantu bane, abagore babiri,nabagabo babir,abagore bagiye nemba,abagabo ikanombe ngobarigushaka umwirondoro wabo,bakagirabati umwe mubari mwiyomodoka yavuzeko kugwa byatewe nimvura so,yabivuze arihe?

    • @Fata:Burya mujye mureka kwishakira amayobera aho atari. Inkuru ubwayo irasobanutse…. Haranditse ngo “…WARI MUYINDI MODOKA…” naho gushaka umwirondoro wabo si igitangaza kuko SP NDUSHABANDI si umuvugizi wa RDF yari yabakiriye, ubwo rero ntuzi umwanya waciyemo hagati yo kuba kwa accident no kumuhamagara kw’itangazamakuru. Birashoboka ko yari ataravugana n’abayobozi ba RDF ngo amenye imyirondoro y’abo bakoze impanuka. Ni byiza kubanza ugasoma neza kd nawe ugashyiramo ka logic kawe. Gusa no gusobanuza ni sawa.

  • Ariko umuntu arihandagaza agatukana kuri net kokooo peeeeee? yewe ni akumiro. Reka mbabwire abagiye (abagore) Imana yabaremye ibakire mubayo. naho abasigaye Imana iduhe kwihangana kandi buri muntu ahore yiteguye kuko urupfu turarugendana. Ntawe uzi igihe azavira muri uyu mubira. ikindi kandi kugira ibitekerezo bitandukanye ku kinti ntibikwiye kutubera impamvu yo gutukana kuko abantu batandukanye bashobora kutabona ibintu kimwe, atari ibyo baba babaye umwe. Kubahana ni indangagaciro y’Abanyarwanda

  • Imana yakire abatuvuyemo kdi bari bagikenewe ,ababuze ababo Imana iborohereze umusonga kuko nge ndazi ukuntu biryana.
    Ikindi nshaka kubwira abasomyi biyi nkuru ntihakagire abantu bihutira gutangaza amakuru uko bishakiye ababishinzwe batarayatanga.Hari abatangiye kuvuga ngo imodoka yagenderaga muri 200 ibyo si byo kuko ntago ari indege mutegereze Raport zizatangazwa.Ikindi ndumiwe nsomye coment abantu baba bazana ibitu bidahuye n’inkuru abantu baravuga iby’ab’itaby’Imana undi nawe ati ingengo y’Imari irakoreshwa nzabi ati abaturage ba Mali barakennye ngo abo bagore bari baje bitari ngombwa undi ati ingengamyumvire , wa wundi nawe ati iyo baringa yanyu ibyo ni ibiki koko?ibi ntago bikwiriye kumuntu ufite ubumuntu Mugerageze kwiyubaha.

  • Twihanganishije imiryango yabuze ababo bose ndetse n’igihugu cya malawi kuko aba baturage babo bari baje nk’abahagarariye igihugu cyabo. Namwe mwese mwagize ibitekerezo byiza no kwihanganisha iyi miryango ni ubumuntu mufite ntimukajye muterana amagambo n’abamunzwe n’ishyari n’ingengabitekerezo mujye mubareka kuko twese inzira n’imwe ariko bo bazajyana agahiri n’agahinda nkaba nabasabaga niba baba babyutse nta gahunda bafite bajye basubira mu buriri baryame kuko urwanda rwahisemo inzira eshatu Nyakubahwa Perezida wacu ahora atwibutsa arizo : kuba umwe(Staying together), Gusobanura cyangwa kubazwa ibyo ukora(Being accountable)
    no kureba kure cyangwa gutekereza ejo hazaza(thinking Big)

  • Yooooh!Imana ibakire mubayo

    Niba udafite umubiri uvuge ukushaka uramubona uri ku isi

  • This means ko hari abantu batishimye nagato kandi nuburenganzira bwabo kutishima kimwe nkuko aruburenganzira kubandi kwishima.

    Ikindi uwashaka yazajya yicecekera paka imana imuhamagaye kuko every ideas true or lies every one comment on it positively or negatively.
    So
    Guys kuba kwisi biragoye peeee birutwa nuwigendeye pe
    Imana itanga bitandukanye umukire, umukene, umutindi. Indege&igitogotogo.

    Ntimukarenganye ikiremwamuntu muzarenganye uwakiremye mumuvaze impamvu ibyo bibaho kandi twese turi abantu.

  • twihanganishije abasigaye. turagaya abatukanira kumbuga nkoranyambaga

Comments are closed.

en_USEnglish