Mu byiciro by’ubudehe bishya, abaherwe mu Rwanda ni 0,5% muri miliyoni 10,3
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ibyiciro by’Ubudehe bishya, nyuma yo kubisubiramo, mu Rwanda mu ngo 2 358 488 zibumbiye hamwe abaturage 10 382 558, Abanyarwanda bari mu cyiciro cya kane cy’abaherwe ni 0,5% bangana na 58 069 bari mu ngo 11 664, hari uturere abaherwe bangana na 0,0%.
Nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba yabivuze, ngo ibi byiciro by’ubudehe byasubiwemo nyuma y’aho mu byiciro by’Ubudehe bya mbere abenshi bari mu cyiciro cya mbere abandi bakaba bari bifuje ko bsubirwamo.
Yavuze ko mu byiciro by’ubudehe bishya, hagendewe ku bintu bifatika, kuko ngo mbere hari ibyashingirwagaho ariko abantu ntibabashe kubyumva.
Mukabaramba yavuze ko mu cyiciro cya mbere bitaye ku kuba umuntu arya bimuguye kugera aho ababyeyi batarya bagaharira abana, kandi uwo muntu akaba atagira aho aba. Icyo cyiciro kirimo ingo 376 192 zituwemo n’abantu bangana na 1 480 167 bangana na 16% by’Abanyarwanda.
Icyiciro cya kabiri, cyashyizweho hagendewe ku kuba umuntu afite aho ataha, mu nzu itanyagirwa yaba ari iye cyangwa abasha kuyikodesha, kuba umuntu afite akazi, Umunyamabanga wa Leta yise ibiraka bidahoraho.
Iki cyiciro kigizwe n’Abanyarwanda 3 077 816 batuye mu ngo 703461 bangana na 29,8%.
Icyiciro cy’ubudehe cya gatatu kigizwe n’Abanyarwanda ngo bashobora kuba ari abakozi ba Leta bari munsi ya Diregiteri, cyangwa abo mu bigo byigenga, babasha kuba mu nzu bakodesha cyangwa zabo, n’abacuruzi bafite ubucuruzi buciriritse (butike), cyangwa bafite ibyo bakora bindi byinjiza amafaranga aringaniye.
Iki cyiciro muri ubu bushakashatsi nicyo kirimo Abanyarwanda benshi, bagera kuri 5 766 506 bari mu ngo 1 267 171 bangana na 53,7%.
Icyiciro cya kane cy’Ubudehe, kigizwe n’abakozi ba Leta bari ku rwego rwa Diregiteri kuzamura, n’abakire bazwi bafite amamodoka n’inganda n’inzu (amagoroba, ama chateau…).
Abanyarwanda bari muri iki cyiciro bangana na 58 069 batuye mu ngo 11 664, bangana na 0,5%.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yavuze koi bi byiciro by’ubudehe byagizwemo uruhare n’abaturage ubwabo, ngo keretse aho abayobozi babaga hafi hari icyo bashaka kubereka.
Yavuze koi bi byiciro by’Ubudehe atari ibya mutuelle de santé cyangwa bourse nk’uko hari bamwe bagiye babyumva gutyo, ngo ahubwo ibi byiciro by’ubudehe bigamije gufasha mu igenamigambi, bityo bagasaba ko buri wese utaribaruje azabikora.
Hagendewe ku mibare yatanzwe, usanga Umujyi wa Kigali ariwo urimo abakennye kane bake, bangana na 8,9%, abo mu cyiciro cya kabiri I Kigali ni 25,1%, abo mu cyiciro cya gatatu ni 63,2% mu gihe abaherwe i Kigali ari 2,8% by’abatuye Umujyi mu baturage 963 567.
MuNtara y’Amajyaruguru abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ni 18,0%, abo mu cyiciro cya kabiri ni 33,2% abari mu cya gatatu ni 53,9% mu gihe abaherwe ari 0,2% mu baturage 1 732 943.
Mu Ntara y’Uburasirazuba abaturage bo mu cyiciro cya mbere ni 13,7%, abo mu cyiciro cya kabiri ni 32,2% abo mu cya gatatu ni 53,9% mu gihe abaherwe ari 0,2% mu baturage 2 574 005.
Mu Ntara y’Amajyepfo, abakennye cyane ni 15,8% abakene bo mu cyiciro cya kabiri ni 28,1% abo mu cyiciro cya gatatu ni 55,9% mu gihe abo mu cyiciro cya kane b’abaherwe ari 0,2% mu baturage 2 623 209 bahatuye.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, abakennye cyane ni 20,1% abo mu cyiciro cya kabiri ni 28,7% abo mu cya gatatu ni 50,8% abaherwe ni 0,4% mu baturage 2 488 834.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi Gasana Janvier yavuze ko ibyiciro by’Ubudehe bitatu bya mbere, ababirimo bashobora gufashwa kubona bourse, ariko ngo s cyo kintu cya mbere kigenderwaho.
Yavuze ko kuba mu cyiciro cya mbere, icya kabiri cyangwa icya gatatu bitanga amahirwe angana na 2/10. Amahirwe angana na 4/10 atangwa n’amanota umunyeshuri yabonye, andi angana na 4/10 atangwa n’ibyo umunyeshuri yize niba biri mu byo Leta yahaye amahirw ecyane (priority).
Ku bijyanye n’Ubwisungane mu kwivuza, abo mu cyiciro cya mbere bazajya bafashwa kubona amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2000 na bo bitangire andi 1000, abo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu bitangire frw 3000 mu gihe abo mu cyiciro cya kane cy’ubudehe bazajya batanga amafaranga y’umusanzu wo kwivuza angana na 7000 kuri buri muntu wo mu muryango.
Raporo iheruka gusohoka ijyanye n’uko Abanyarwanda bahagaze, EICV4 yakozwe muri 2013/14 ariko ikaba yaratangajwe mu 2015, ivuga ko mu myaka itatu yari ishize ubukene bwagabanutse buva kuri 39,1% bugera kuri 44,9% muri 2013/14.
EICV4 igaragaza ko GINI index (igipimo cyerekana uko ubusumbane hagati y’abakire n’abakene buhagaze), byavuye kuri 0, 522 mu 2005/06 mu mwaka wa EICV2, bugera kuri 0, 490 muri EICV3 mu mwaka wa 2010/11 muri EICV4 ubusumbane ku ngazi yitwa Gini Index (ibarirwa hagati ya 1 gusubira kuri 0), bigeze kuri 0, 448 mu mwaka 2013/14.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
17 Comments
Harya abavugaga ko bashyizeho iringaniza bari bakoze ikosa?
AHUBWO HARI UBUNDI BURYO BWO KUGENA IBYICIRO (MORE SCIENTIFIC)KANDI DATA ZIRAHARI. URUGERO;
1. KUREBA ABITEGANYIRIZA MURI RSSB,
2. ABISHYURA MURI RRA, BAFITE TIN No,
3. ABAFITE ACCOUNT MU MA BANK,ABAKIRA CASH ZIVUYE HANZE(WESTERN UNION,MONEY-GRAM…)
4. ABAFITE IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA,
6. ABIVUZA KURI RAMA, MEDIPLAN, MEDISANA,…
7. etc, etc
UWO BASANZE ATARI MURI IBYO BYOSEEEEE, AGAHITA ASHYIRWA MU BAKENEYE UBUFASHA.
Wowe ndemeye ureba kure, none se mu nkengero z’umugi bafata nutagira inzara zo kwishima bakamushyira mu kiciro cya 3 bashingiye ko nta bumuga afite ngo ashobora gukora, ibyo se niko byasobanuwe, nanjye mbona ibyo X yagaraje nabyo bikwiye gushingirwaho.
Ikibazo nuko ibi byagabanya umubare wabakize kandi uturere tudashaka kugaragaza ko tubamo abakene.
Mu murenge wa Kigarama Kicukiro, mu kagari ka Nyarurama twabiye umubyeyi gushyirwa mu kiciro cya 1 umuyobozi aranga ngo uwo mubyeyi abonye akazi yashobora gukora ngo nta bumuga afite amushyira mu kiciro cya 2, kandi abamuzi bemeza ko aba mu icumbi, afite uruhinja, hari umugiraneza warwishyuriye 3000 F bya mutuel, nyina nawe ngo azashakishe, nta mugabo afite ubwo se umuntu udashoboye kwikodeshereza, atunzwe nmubufasha bw’abandi….
nanjye inzu y’20.000 F nashyizwe mu cya 3 kimwe nufite inzu cadastre ndetse n’imodoka afite nizindi zikodeshwa; kuko ntabumuga mfite ariko amakuru agaragara ku ifishi yakanshize mu cya 2
Nshyigikire Karimu na X, mbona leta yari ikwiye kujya ibanza ikoresha ubushakashatsi mu gihe bashaka gushyiraho igenamigambi rirambye, kubona aba doctors n’izindi mpuguke tumaze kugira mu gihugu ariko tukaba tudashobora gukora ibintu bishingiye kuri scientific data. ngo umuntu arya kabiri ku munsi ukibaza umuntu urya udushyimbo tw’100 F na chapati y’100 F akaba akodesha inzu y’10.000 F agashyirwa mu kiciro kimwe na gitifu w’umurenge ufite imodoka wowe nta n’igare, ngo gitifu nawe akodesha inzu y’150.000 F.
Mperutse kubona kuri TV 1, umuntu muri Kamonyi uba mu nzu itwikiriwe n’igiti cy’isombe ariyo sakaro, umunyamakuru abajije gitifu wakagari avuga ko icyo kibazo atari akizi, ariko ubwo akimenye agiye gufatanya n’umudugudu bamufashe, kandi muri rapport ngo barwanyije nyakatsi 100%, nawe nyumvira, ubwo nkuwo uzasanga ari mu kiciro cya 2 kuko nta muntu uza mu kiciro cya 1 afite inzu ye.
Ubwo se ntitubeshya abadukorera igenamigambi rwo rwego rwo hejuru dushaka kugaragaza ko abanyarwanda twese twateye imbere?
Umuntu ahawe inka muri gahunda ya gira inka ntiranabyara ngo yiture ariko ngo yavuye mu bukene ikiciro yari arimo agahita akivamo.
Turatera imbere nibyo ariko nidushingire ku bifatika bityo abatureberera bafate ibyemezo bizaramba bigateza imbere benshi.
Murakoze
Turasaba uyu munyamakuru w’umuseke wanditse iyi nkuru kongera kwegera MINALOC akabaza neza ibijyanye n’amafaranga yishyurwa ku bafite “Mutuelle de Santé”, kuko mu midugudu yacu turimo batubwiye ko abari mu cyiciro cya mbere Leta izajya ibishyurira amafaranga 1.000 Frw. Abo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu bazishyura amafaranga 3.000 Frw naho abo mu cyiciro cya kane bazishyura amafaranga 7.000 Frw.
Ntabwo rero abo mu cyiciro cya gatatu bazishyura amafaranga 7.000 Frw nk’uko wabyanditse. Umenye ko mu cyiciro cya gatatu harimo abakene baciriritse, ntabwo rero wajya gusaba abo bantu kwishyura amafaranga 7.000 Frw kuri buri muntu.
Sinjya nsobanukirwa n’impamvu abategetsi bahunga ukuri buri gihe, bagahora bashaka kwitekinika ubwabo…ni gute ujya gushyira abantu mu byiciro ugahera ku biryo hamwe n’inzu ? Ni inzu se imeze ite ? inzu se ntigira depreciation ? Ibiryo se bimeze gute ? vitamines, proteins, minerals,…ibi byose mwigeze se mubyerekana ngo mugaragaze iryo funguro uko rimeze ?
Kuki mudahera kuri income bafite ngo ndetse munatere intambwe mwerekane disposable income yabo hanyuma abe aribyo bibafasha kubashyira mu byiciro, bityo bizanatume umwaka utaha mubasha kumenya neza niba income yarazamutse cg yaragabanutse ?
Icyuuuukaaaaaaaaaa !
Bazumvaryari?????
Sinjya nsobanukirwa n’impamvu abategetsi bahunga ukuri buri gihe, bagahora bashaka kwitekinika ubwabo…ni gute ujya gushyira abantu mu byiciro ugahera ku biryo hamwe n’inzu ? Ni inzu se imeze ite ? inzu se ntigira depreciation ? Ibiryo se bimeze gute ? vitamines, proteins, minerals,…ibi byose mwigeze se mubyerekana ngo mugaragaze iryo funguro uko rimeze ?
Kuki mudahera kuri income bafite ngo ndetse munatere intambwe mwerekane disposable income yabo hanyuma abe aribyo bibafasha kubashyira mu byiciro, bityo bizanatume umwaka utaha mubasha kumenya neza niba income yarazamutse cg yaragabanutse ?
Icyuuuukaaaaaaaaaa gusa !
Ariko biteye isoni kuba mwavuze ko abo bo mu kiciro cya mbere babura ibyo kurya bibahagije mwarangiza ngo babone igihumbi??ubwo kdi wasanga ari n igihumbi k umuntu,niba afite abana 8 bikaba 8000_10000frw??mameeh deee!
Hari ikintu nize vuba aha,gusunikira umubyeshuri kwiga ikintu adakunda niyo abitsinda neza mu ishuri mu mirimo ntabikora neza nk umuntu ukora ibyo akunze,rimwe na rimwe atari ubugome ahubwo ari ingarukazo kwiga ibyo adakunze,nkubwo nkaho mwashize ngo priority 4/10 bose baziga ibya priority kugirango babone bourse nyine,muzambwira umusaruro nyuma yo kubyiga,mu bihugu byitwa ko byateye imbere baha umwana amahirwe menshi ashoboka yo kwiga ibyo akunze,byarantunguye ubona umwana bamwereka imvune ziri mu kwiga ibintu,kdi nyuma agahimbwa make ariko akavuga ngo nzakiga nicyo nkunze,mugihe njye nahise mpindura ikerekezo ngo nzige ibizampa frw kubera umuco wacu navuga ngo mubi wo gukunda indonke,ariko iryo ni isomo nize none bayobozi b u Rwanda dore igihugu kiri gutera imbere kiragana aheza nimubibe mu bana kwiga ibintu bakunze aho kubashishikariza umuco w indonke,nta terambere ry indonke pe,nonese niba ibyo bindi mwima bourse abantu kuko atari priority kuki mubigumishaho mubizi ko bitihutirwa,ibyiza ni uki mwagumishaho ibifite akamaro,niba bigumyeho bisobanuye ko bifite akamaro.nimureke izo priorites rwose,ahubwo niba mubona hari career zikeneye cg mu gihe kizaza zishobora kuzakenera abantu mwashyiraho uburyo bwo gushishikariza abana kwiga ibyo aho gushyiraho za limits mubaforcinga kubyiga ku ngufu kuko muzaba mubibona sinjyaho ngo mbihamye ariko ayo manota ya priority azatuma benshi biga ibyo badakunze kugirango babone bourse,umusaruro n itandukaniro k umintu ukora ibyo akunze n ibyo adakunze muzawubona nyuma!cyari igitekerezo cyanjye
Ibyiciro byiza bigomba kuba based kuri incomes,mukanavugurura neza imisoro yanyu kugirango ige ibaha updates za incomes z abantu n ahabaye changes mubibone,kuko mu rda haba ngo’s nyinshi abantu bakora muri leta cg imishinga ntibangana,bagabanyijwe cg contracts zarangiye incomes nazo zirahinduka.naho iby inzu byoo,ubwo se abatagira inzu bo cg bamwe basaba mwabashyize mu kihe k iciro??
Njye ndemeranya na Aloys.
Ni gute ujya gushyira abantu mubyiciro ugahera kibiryo n’inzu.
Ibu urambwira ko umuntu ufite inzu i Kigali ya miliyoni 50 (50,000,000) ari mu kiciro kimwe nufite inzu mugiturage ya moliyoni ebyiri? Ese abo bantu bombi murumva bafite ubushobozi bumwe.
Ariko kuki abantu bakora amakosa nkana.
Iyo uburyo bwakoreshejwe mugushyira abantu muti categories bupfuye, bitera ibibazo nyuma.
ibintu biroroshye.
kuki batashyira abantu mubyiciro hakurikijwe:
1. Ingano y’amasambu kubakora akazi k’ubuhinzi hakongerwaho amafaranga yinjiza kumwaka
2. Ubworozi kubakora ubworozi
3. Ingano y, umutungo umuntu yinjiza kumwaka ( yaba uwikorera cyangwa ukorera leta na prive)
Naho ibi batangaza ni subjective ( amarangamutima) kandi nya abanyarwanda babigwamo.
mukora ibintu biri sub standard rwose!!@@
ibyo uvuze nibyo wa mugabowe,ndemeranya nawe ,none se koko nka minaloc yateguye ibyo byiciro,ifite abanyabwenge n’aba technicien b’abahanga,ushobora kumbwira gute ngo bashyize abantu mu byiciro bahereye kubyo kurya,ese ibyo kurya byo ntigira igiciro?umuntu urya 1 ku munsi akarya agahunga n’isosi y’inyanya umugereranya n’urya umuceri,ifiriti n’inyama? izo plat z’ibiryo se zinganya agaciro? mwageraho mukivuguruza,ngo arya 1 ubundi agaharira abana ,ngo kandi azitangira mituel ya 1000fr leta imutangire 2000fr,ubwo niba afite abana6 cg 8 azatanga mituel ya 8000fr kandi n’abana be barya 1 ku munsi!!!! birababaje.umuntu ngo ufite inzu cg ubasha kuyikodeshereza,inzu se kuki bataziha agaciro niba bashaka gukorera mu mucyo?umuntu ukodesha inzu ya 150.000fr ahuriye he n’ukodesha iya 15.000fr,nubwo bose babasha kuziriha?umuntu utunze inzu ya 50.000.000fr ahuriye he n’ufite inzu y’agaciro ka 2.000.000fr,ibyo se barabiyobewe? kuki babashyira mu cyiciro kimwe?umuntu ukora muri ONG uhembwa 800.0000fr atari directeur nkuko babivuga azashyirwa mu cyiciro kimwe gute na mwarimu uhembwa 25.000fr. ngaho namwe nimumbwire muretse amarangamutima.nibarebe ibyo umuntu yinjiza ku kwezi n’ubushobozi afite kubijyanye n’no guhaha,n’umuryango atunze.
Ibi byavuzwe kera ariko wagira ngo hari izindi nyungu ziri inyuma y’iri tekinika…Ni ukubikurikiranira hafi.Nibasoma comments kuri iyi nkuru baragira ishusho y’icyo abanyarwanda batekereza. Ibindi ni amahamba!!!
Yes Frank. Uvuze neza. Reka ngushyikire ku byerekeye inzu. Ngo umuntu ufite inzu ye bwite akize kurusha ukodesh! Reka ntange urugero rubivuguruza. Umuntu ufite inzu y’icyumba kimwe na salon wavuga ko akize kurusha umuntu uba mu nzu akodesha 1000 USD ku kwezi?
Ngirango iyi ngeso yo gushaka kubeshya ngo tugaragare neza imbere y’amahanga bizatugora. Iyo ukomeje kugendera kuri iki kinyoma ingaruka ziba ko ubukene bwiyongera ubuyobozi butabizi bukazabibwira n’abandi kandi dufite inzego za Leta zibishinzwe.
Reka dufate urugero rw’abantu bagaragaye ko barwaye amavunja. Si radiyo zigenga zabivumbuye mu gihe RBA ya Leta ifite moyens zose yirirwa muri propagande yo kogeza imiyoborere myiza n’iterambere rikataje?
Nyamara nitudahindura imikorere turimo kwisenyera tutabizi.
Gushyira abantu mu byiciro ntibijyanye n’imiterere ya sosiyete yacu. Uretse bariya baherwe 0,5% abandi bose ni ba mbarubukeye, nta n’umwe umenya uko ejo bimeze. Twese turashakisha nta stabilité mu bukungu ihari.
Ikibabaje ahubwo nuko usanga 0,5% aribo bihariye 94% by’ubutunzi bw’igihugu
Comments are closed.