Digiqole ad

Abunganira Mbarushimana babwiye urukiko ko “Nta byaha bya Jenoside bibaho”

 Abunganira Mbarushimana babwiye urukiko ko “Nta byaha bya Jenoside bibaho”

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

*Bavuga ko Mbarushimana ashobora gukurikiranwaho gucura umugambi wa Jenoside mu gihe yaba itaragezweho,

*Ngo uwo bunganira yakurikiranwaho kwica no kurimbura mu gihe yaba yaragabye ibitero ku bantu batari Abatutsi,

*Basabye ko umukiliya wabo akwiye gukurikiranwaho icyaha kimwe … Urukiko rwabiteye utwatsi,

*Kera kabaye umwunganizi wari umaze amezi asaga ane yarambuwe ijambo muri uru rubazna, yongeye kuvuga.

Abunganira Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yabakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 01 Kamena babwiye Urukiko ko nta ‘byaha bya Jenoside bibaho’ nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha ahubwo ko habaho ‘icyaha cya Jenoside’. Basabye ko mu byaha bitanu biregwa umukiliya wabo, akwiye gukurikiranwaho no kwiregura kuri iki cyaha cya Jenoside gusa, biterwa utwatsi.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

Me Twagirayezu Christophe na Bizimana Jean Claude Shoshi bateruye bavuga ko Ubushinjacyaha bwatubuye ibyaha, babwiye urukiko ko Ubushinjacyaha bwafashe ibikorwa bigize icyaha kimwe bukabyita ibyaha.

Bagendeye ku miterere y’ikirego gishinja uwo bunganira, aba banyamategeko bagombaga gushinjura umukiliya wabo, babwiye Umucamanza ko icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside bidakwiye gufatwa nk’ibyaha.

Aba banyamategeko bahereye ku cyiciro kiswe A gifite umutwe ugira uti ‘Ibyaha bya Jenoside’ (bigaragara muri dosiye y’ikirego cy’Ubushinjacyaha), bavuze ko ibi byaha bigaragazwa muri iki cyiciriro ari ibikorwa bigize icyaha kimwe ari cyo cya Jenoside.

Me Twagirayezu Christophe, yagize ati “Ntabwo ibyaha bya Jenoside bibaho, habaho icyaha cya Jenoside, …ikibaho ni icyaha hakabaho ‘elements constitutifs’ (ibikorwa bikigize) zacyo.”

Uyu munyamategeko utatoboye ngo avuge ko ibyakozwe n’Ubushinjacyaha ari ugutubura ibyaha, yavuze ko Ubushinjacyaha bwakoze ikosa ryo kwitiranya ibikorwa bigize icyaha n’icyaha ubwacyo.

Me Twagirayezu winjiye muri iki cyiciro kigaragaza ibyaha bya Jenoside, yahise agaruka ku cyaha ‘cy’Ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside’, avuga ko gukurikiranwaho icyaha runaka bihagije ku buryo atakurikiranwaho ubufatanyacyaha muri cyo.

Ati “Ntibishoboka ko yakurikiranwaho icyaha cya Jenoside akanakurikiranwaho ubufatanyacyaha muri iki cyaha, …birashoboka ko yakurikiranwaho icyaha nka gatozi akanakurikiranwaho ubufatanyacyaha mu kindi cyaha.”

Ku cyaha cyo ‘gucura umugambi wo gukora icyaha cya jenoside’, Me Twagirayezu yavuze ko iki atari icyaha ahubwo ko ari kimwe mu bikorwa bigize icyaha cya Jenoside.

Ati “…Tubyumva nk’imwe mu ngingo zigize icyaha cya Jenoside ariko ntibyakwitwa icyaha.”

Uyu munyametegeko wasobanuye ko icyaha kigizwe na ‘Element moral’ (kukigira mu bitekerezo) na ‘element intentionel’ (kukigaragaza mu bushake), yavuze ko gucura umugambi w’icyaha atari icyaha ahubwo ko ari imwe muri izi ‘elements’ (ibikorwa) zigize icyaha.

Me Twagirayezu wahise yifashisha igisobanuro cy’icyaha cya Jenoside gikubiye mu ngingo ya 114 y’amategeko ahana mu Rwanda, yakomeje gushimangira ko iki cyaha kidakwiye kuryozwa umukiliya we cyangwa ngo akiregureho.

Ati “Keretse yarayicuze (Jenoside) ariko ntigerweho, kandi Ubushinjacyaha bwemeza ko uwo mugambi wagezweho, ntibyumvikana uko bwasubira inyuma  bukamurega uwo mugambi wagezweho.”

 

Ngo yakurikiranwaho kwica mu gihe yaba yaragabye ibitero ku bantu batari Abatutsi

Uyu munyamategeko wahise ajya ku cyiciro cya kabiri kigaragaza ibyaha byibasiye inyokomuntu, Me Twagirayezu yifashishije igisobanuro cy’icyaha kibasiye inyokomuntu, agaragaza ko igikorwa gikozwe mu bitero simusiga byibasiye abasivile bazizwa ibitekerezo bya politiki basangiye.

Agaruka ku cyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo Kurimbura na cyo nk’ikibasiye inyokomuntu, uyu munyamategeko yavuze ko ibi byombi atari ibyaha ahubwo ko na byo ari ibikorwa bigize icyaha kimwe ari cyo cyaha kibasiye inyokomuntu.

Me Twagirayezu yavuze ko agendeye ku byaha aregwa, icyari kigamijwe ari ukurimbura Abatutsi. Yavuze ko umukiliya we yakurikiranwaho ubwicanyi mu gihe hagaragajwe ko uregwa yagiye mu bikorwa bitandukanye n’iyi ntego.

Ati “…Kereste yaragiye mu bitero ku bandi bantu batari Abatutsi.”

Me Bizimana Shoshi Jean Claude uyu munsi wongeye kumvikana (yari yarabibujijwe mu gihe atarishyura amande yaciwe kuva mu mpera za Mutarama), yavuze ko umukiliywa wabo adakwiye gukurikinwaho ibindi byaha bitari Jenoside kuko ari cyo gifitanye isano n’uruhare rwagaragajwe n’ubushinjacyaha ko yagize.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba ubwunganizi butabona ibi nk’ibyaha ari uburenganzira bwabwo ariko ko nta tegeko cyangwa ubushakashatsi bagaragaje bashingiraho, bugasaba ko ibi byifuzo byabwo byazasuzumwa mu guca urubanza mu mizi.

Nyuma y’aho Urukiko rutesheje agaciro ibi byifuzo by’abunganizi, bahise bajuririra iki cyemezo, ndetse n’umukiliya wabo ahita asaba ko urubanza rwasubikwa kugeza igihe ubu bujurire bw’abunganizi ‘atemera’ bufatiweho umurongo.

Umucamanza na byo yahise abitera utwatsi avuga ko nta tegeko ribigena ahita ategeka ko urubanza rwimuriwe kuwa 06 Kamena, abunganizi batangira kuregura (gushinjura) umukiliya wabo (utabemera).

 

Umucamanza amusobanuriye, Mbarushimana ati “Ntabwo nari nkeneye ibisobanuro”

Mbarushimana ejo watashye abanje gusaba ijambo akaryimwa, yongeye kuryaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu na bwo ntiyarihabwa kuko hagombaga kumvwa abamushinjura.

Iburanisha risa nk’irihumuje yongeye kuzamura akaboko, ahabwa umwanya ngo yumvwe, atangira asa nk’ukomoza ku kuba atarahawe ijambo, Umucamanza amusobanurira ko igihe cyose yatse ijambo atari ko arihabwa kuko arihabwa iyo ari ngombwa.

Mbarushimana ati “Ntabwo ari wowe uba uyoboye iburanisha.” Atazuyaje, yahise yungamo ati “Ntabwo nari nkeneye ibisobanuro.”

Uyu mugabo ukomeje kuburana yanga abunganizi yagenewe mu nyungu z’ubutabera, yavuze ko ibivugwa n’aba bavoka bidakwiye kwandikwa mu izina rye.

Ati “Ntabwo nunganiwe, ntibashobora no kunyunganira.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish