Digiqole ad

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bashinjwa kunyereza Miliyoni 300 bagejejwe mu rukiko

 Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bashinjwa kunyereza Miliyoni 300 bagejejwe mu rukiko

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi mu bitaro bitandukanye, kuri uyu wa gatatu abayobozi bakuru batatu b’ibitaro bikuru bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke barimo n’umuyobozi wabyo bakekwaho kunyereza akabakaba Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.
Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Abakekwaho icyaha bagejejwe imbere y’urukiko ni Dr. Nsabimana Damien, wari umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora, Kadogo Aimable ushinzwe abakozi n’imari, n’umucungamutungo w’ibi bitaro Izabiriza Bernadette.

Bose barakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu inyerezwa ry’amafaranga y‘u Rwanda agera kuri 294,877,134 muri 830,092,521 yari agenewe gukoreshwa no gufasha abakozi n’ibigo nderabuzima.

Aya mafaranga yanyerejwe ngo yari agenewe guhabwa abakozi b’ibigo nderabuzima no guhugura abakozi.

Bimwe mu bitaro byo mu Ntara y’Uburengerazuba byari byatoranyijwe na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) nk’abagenerwabikorwa bagombaga guhabwa aya mafaranga, bivuga ko ntayo byabonye.

Mu rukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa bayakoresheje mu nyungu zabo, bakoresha impapuro ziriho amatsinda ya baringa y’abahuguwe, ndetse bakifashisha bamwe mu bakozi bandi bivugwa ko hagikorwa iperereza ryimbitse ku bandi bakozi bakekwa.

Ubushinjacyaha bwabasabiye Dr. Nsabimana n’abo bareganwa kuba bafunzwe igihe cy’ukwezi, mu gihe hagikorwa iperereza rindi, kuko ngo iyo umuntu afunzwe by’agateganyo akekwaho ibyaha by’ubugome akomeza gufungwa kugeza urubanza rusomwe.

Umushinjacyaha ati “N’aba rero barashinjwa kurya ibya rubanda rugufi kandi twe turabavugizi  ba rubanda nyamwinshi ntitureba inyungu y’umuntu ku giti cye.”

Ibitaro bikuru bya Kibogora.
Ibitaro bikuru bya Kibogora.

Abunganira abaregwa barimo Me Elyse basabye ko urukiko rwirengagiza ibyasabwe n’ubushinjacyaha, kuko zimwe mu nyandiko zakoreshejwe zo gufata aba bayobozi b’ibitaro bya Kibogora zitakurikije amategeko, kandi  hagakurikizwa amategeko aho kugendera ku bitekerezo byanditswe n’abantu bitewe n’inyungu zabo.

Ubwunganizi bwasabye abaregwa bahabwa umwanya wo gusoma kuri raporo zatanzwe, bakazabona kugira icyo bavuga kuko ntamwanya bahawe.

Dr Damien Nsabimana n’abo bareganwa bavuga ko batategujwe igihe cy’igenzura, ndetse n’ibaruwa y’uko bazakorerwa igenzura bayibonye nyuma y’iminsi itatu abaje mu igenzura (audit) bahari kuko ngo igenzura ryari kuba kuwa 15 Gashyantare 2016, bakaza kubona iyo baruwa ibateguza kuwa 18 Gashyantare, yewe ngo nta n’ubwo bahawe copi (copy) y’ibyavuye muri iryo genzura kugeza n’ubu, gusa bagasaba ko bahabwa igihe bari hanze badafunze kuko ngo badashobora gucika ubutabera.

dr damien

Umucamanza mukuru muri uru rubanza ruburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi, yavuze ko bagiye gusuma ibyifuzo impande zombie zagaragaje, ndetse barebe n’icyo amategeko agena.

Dr. Nsabimana Damien  na bagenzi be bafashwe kuwa 11 Gicurasi 2016, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi.

Umwanzuro w’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa kuri uyu wa kane tariki 02 Kamena 2016, Saa cyenda, mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Turabizi ko ibitaro nta mafaranga bifite kubera ikibazo cy’ingengo y’imari kuva imyaka 3 ishize. Abo bayobozi mukomeza gufunga ni ukuyobya uburari. Murashaka kutwumvisha ko abafatwa aribo nyirabayazana ?

  • Ubundi uko bisanzwe abagiye gukorerwa igenzura/Audit barabimenyeshwa mbere mu nyandiko kugira ngo bashobore gutegura “documents” zose zikenewe zihabwa ba “auditeurs” ighe bibaye ngombwa. Nyuma y’igikorwa cy’igenzura, raporo y’igenzura ishyikirizwa abagenzuwe noneho bagatanga “comments” (ibisobanuro) zabo aho ari ngombwa. Izo “comments” (ibisobanuro) zandikwa muri raporo ya nyuma (rapport final) noneho iyo raporo igashyikirizwa urwego rukuru rukuriye abagenzuwe, arirwo rushinzwe gufata ibyemezo cyangwa imyanzuro, cyangwa se ibihano hakurikijwe amategeko. Iyo urwo rwego rusanze hari amakosa yakozwe n’abagenzuwe agomba gushyikirizwa inkiko, rwohereza dosiye ku rwego rubishinzwe kugira ngo bakurikiranwe mu nkiko.

  • Cyakora birabaje cyane niyo mpanvu abakora kuri cs batagifata akantu birababaje cyane gusa harwbwe abari inyuma ya byose wasanga aba barengana

  • Kurengana byo birashoboka, ariko se nibigaragara ko barenganye bazarenganurwa? Ariki bâ auditeurs bo ni injiji kuburyo bakora igenzura ritubahiriza amabwiriza n’amategeko? Ababatumye se bo ntacyo babivugaho? Ruzakemurwa n’lmana niyo izabitwarira!

  • Reka bumve, sibo bari bamaze iminsi batezubwega ngo ibitaro byabo biri mukaga kuberako Mitiweli yarabambuye?

Comments are closed.

en_USEnglish