Digiqole ad

Abakozi babiri b’Akarere ka Muhanga bafunze bashinjwa kwakira ruswa

 Abakozi babiri b’Akarere ka Muhanga bafunze bashinjwa kwakira ruswa

Théoneste Bateho, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere hamwe na Védaste Mpagaritswenimana ushinzwe ibidukikije bafungiye kuri Station ya Police ya Nyamabuye  bakekwaho kwakira ruswa ya 180.000Rwf  kugira ngo bahe serivisi umuturage ukora ibyo gucukura amabuye y’agaciro. Aba baregwa bahakana ibyo bashinjwa.

Aba bagabo batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Gicurasi  mu kabari gaherereye mu kagali ka Gahogo ahitwa kuri Plateau bari gusangira n’uwitwa Kaberuka ari nawe ubashinja kumwaka ruswa.

Aba bagabo babwiye Umuseke ko ubwo bariho basangira na Kaberuka bagiye kubona bakabona Police ibagezeho ibambitse amapingu bababwira ko babafatanye ruswa y’ibihumbi 180 ari muri envelope, bo bavuga ko babategetse gufata iyo envelope bakabyanga.

Bavuga ko batumva impamvu Kaberuka we adafunze kandi  ababeshyera. Bati“twese (na Kaberuka) twagombye kuba turi aha cyane cyane ko dukeka icyo tuzira”. Icyo bakeka bakaba batagitangaje.

Kaberuka Bimenyimana we yabwiye Umuseke ko yifuzaga ko aba bakozi b’Akarere bamuha icyangombwa cy’imirimo yo gucukura ibumba ariko ngo bakabanza kumusiragiza, bigera ubwo bamusaba ko  bahurira  mu kabari  yitwaje  amafaranga 180 000Rwf yo kubaha kandi akanabasengerera. Ibi ngo yahise abimenyesha Police agenda ayitwaje maze babafata ari kuyabaha.

Kaberuka “Ibyo aba bagabo bavuga  ntabwo ari ukuri, bari bamaze igihe bantesha umutwe (bamusaba ruswa).”

Abafunze bavuga ko Kaberuka yari yaratangiye gucukura adafite ibyangombwa bagahora bamubwira ko azabihanirwa maze nawe ngo abakorera iki gikorwa cyo kwihimura.

Kaberuka we avuga ko aba bagabo bari bamaze igihe bamusaba ruswa ngo nabo bamuhe icyo cyangombwa cyo gucukura ibumba.

 

Mu gitabo cy’amtegeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 634 isobanura ku ‘Gusaba no kwakira indonke kugira ngo umurimo ukorwe’ ko; Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k‟indonke yatswe.

Ingingo ya 635 yo ivuga ku Gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, yanditse ivuga ko; Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.”

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

7 Comments

  • MANA WE UTABARE AKARERE KA MUHANGA GAFITE IMIKORERE MIBI CYANE
    UWAKWEREKA ABAKOZI BO MU BUTAKA ABATURAGE BARUMIWE PE
    BIRIRWA BASIRAGIZA ABATURAGE UKIBAZA ICYO BASHAKA UKAKIBURA PE.

    KUGIRA NGO UZABONE ICYANGOMBWA CY’UBUTAKA I MUHANGA NTIBYOROSHYE.
    MAYOR RWOSE ATABARE ABATURAGE KUKO HARI IMIKORERE MIBI CYANE MURI KARIYA KARERE

  • ariko se iki gihe tugezemo hari abantu bagikora gutya ngo service umuntu abonera ubuntu abanze ayigure koko.
    abantu nk’abo baravangira umusaza rwose
    mujye mubavuga bafungwe, inyangamugayo zirahari zihabwe akazi

  • Eeeeeh! IBINTU KO BITOROSHYE HANZE AHA RA!

  • UWAKWEREKA UMUKOZI USHINZWE UBUTAKA MU KARERE KUGIRANGO AGUHE ICYANGOMBWA CYO KUBAKA URASIRAGIRA UKARUHA IYO UTAYABAHAYE UMARA AMEZI BYIBUZA ATANU BATARAGUSUBIZA BAGUSIRAGIZA GUSA ,URIYA MUSORE NIBA ARIUMUSORE ARAKABIJE ,MAIRE BEATRICE TURAKWIZERA KUBA SERIE– USE KANDI UKUNDA AKAZI N’IGIHUGU UZASURE KU BUTAKA UBATUNGUYE UREBE IBYABO NAHO UBUNDI BARASIGA ISURAMBI AKARERE UYOBORA,RUSWA IRAHAVUZA UBUHUHA PE

  • Service ya one stop center ntikwiye kuba igifite iri zina kuko gushaka service zijyanye n’ubutaka mu karere ka Muhanga ntaho bitaniye no kwaka irangamuntu kuri commune za kera !
    baragusiragiza bakagusiragiza ukageraho ukagirango Muhanga si mu Rwanda! ugasohoka ugasanga idarapo ni ryarindi uzi ry’uRwanda!!!

    narumiwe niba Maire haramubereye kure; ngo nawe azabatungure yihere ijisho arebe service yubutaka niba tubabrshyera !

    Uhageze bazagusubiza bati :”baratubeshyera nababa batujuje ibyangombwa bavuga gutyo” ariko Mme mayor ntibazakubeshye kko nadepoje ibyo nasabwaga n’amategeko mu kwa1kugeza nubu Mardi jeudi mba natoye iperu nanubu !!

  • Ni hatari. gusa bitonde mbere yo gufsta icyemezo

  • Birakwiye ko inzego z’ubutabera zikora neza akazi kazo mu bwisanzure, kandi nta kubogama. Naho ubundi ibya ruswa no kuzifatanwa muri buriya buryo nabyo nta wabiheraho ngo yemeze neza ko ari ukuri nyakuri. Gusa nange icyo nemeza ntashidikanya nuko bariya bagabo bafashwe hari inyungu z’uriya mugabo bari babangamiye. Ariko kwemeza ko ibyo bashinjwa ari ukuri tube tubihariye inzego zishinzwe kubikurikirana.

Comments are closed.

en_USEnglish