Rubavu: Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu
Mu murenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere, hagati ya saa moya na saa mbili z’ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro baraza bururutsa ibendera ry’igihugu bararitwara. Muri iki gitondo ubuyobozi bwite n’ubw’abashinzwe umutekano bwakoranyije inama y’igitaraganya y’abaturage barenge 3 000 ngo bavugane kuri iki kibazo.
Anastaze Nizeyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Terimbere yabwiye Umuseke ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano ubu bari gushakisha ababa bakoze iki cyaha.
Nizeyimana ati “turacyari mu ipererza ngo tumenye uwabikoze, tunamenye n’impamvu gusa kugeza ubu nta kintu turamenya , uretse ko ubu turi mu nama n’abaturage ngo duhane amakuru.”
Kugeza ubu nta ukekwa urafatwa nta n’impamvu iramenyekana yaba iri inyuma yo kwiba iri bendera ry’igihugu.
Kwiba ibendera ry’igihugu ni icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ingingo ya 532 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese, abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y‟u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
FDLR yaratwinjiye, buriya bararisanga i Rutchuru.
Haaaaaa uyu uvuzr ngo FDLR yaritwaye iRutcuru aransekeje, barijyanayo se ngo barirye cg ribamarire iki? Nta gitifu w’akagari uheruka kumva irondo ryacakiye arimo yiba ibendera? Nawe yarijyanaga aho iRutchuru se?
Oya! Ahubwo bashyireho irindi ubundi iperereza rikomeze….
AHAAA WANASANGA UWARITWAYE AGIRA NGO YUMVA AKAVA MU BANTU CYANGWA SE AFITE ICYO ASHAKA KWEREKANA KUKO HARI N’ABANTU BAKUNDA KARABAYE, BYACITSE ABATURAGE NABO NTIBOROSHYE UGIRA NGO ABAYOBOZI NTIBAGOWE HARI N’UBWO ABA ARI N’UMUYOBOZI W’AHO CYANGWA UWO BAFITANYE AMAKIMBIRANE AGAMIJE KUMUKORERA ISHYANO GUSA. MANA DUTABARE
Impamvu biba ibendera ni nyinshi, aliko jye nzimwe gusa ya fdlr. Fdlr itumumuntu gutata (kuneka), noneho kugira ngo bumvishe impunzi zafashwe bugwate ko murwanda ntamutekano kdi ko nafite nikimenyimenyi kuba ibendera ryururukijwe. Ngiyo version ya fdlr. Izindipamvu ntazo namenya
Comments are closed.