Digiqole ad

Kuri Group Scolaire Ruragwe abakobwa batanu batashye batwite

 Kuri Group Scolaire Ruragwe abakobwa batanu batashye batwite

Umwaka ushize kuri iri shuri hari hatsinze abana bose bakoze ikizamini gisoza uburezi bw’imyaka 12 kuko bigaga neza

Karongi – Igihembwe cya kabiri cy’amashuri kirarangiye abana bari kujya mu biruhuko, kuri Groupe Scolaire ya Ruragwe mu murenge wa Rubengera abakobwa batanu bari hagati y’imyaka 18 na 20 ntabwo batahanye ubumenyi gusa ahubwo banatashye bitegura kubyara. Ubuyobozi bw’ishuri bwo buvuga ko umwe ngo asanzwe ari umugore abandi nabo ngo bafite aba fiancés. Amakuru ariko batabasha kwemeza neza.

Umwaka ushize kuri iri shuri hari hatsinze abana bose bakoze ikizamini gisoza uburezi bw'imyaka 12 kuko bigaga neza
Umwaka ushize kuri iri shuri hari hatsinze abana bose bakoze ikizamini gisoza uburezi bw’imyaka 12 kuko bigaga neza

Umwe mu bana b’abakobwa bigira kuri iri shuri avuga ko koko hari bagenzi be batanu batwite kandi ababateye inda bakeka ko harimo abashinwa n’abakozi babo bari kubaka umuhanda wa Kivu-Blet aha i Karongi.

Uyu mukobwa utifuje gutangazwa amazina ati “Usanga hari abavuga ngo babashukishije ibintu ariko sibyo usanga ari uburara umuntu aba yisanganiwe akabivanamo inda gutyo.”

Speciose Nyiramariza umubyeyi urerera kuri iri shuli yabwiye Umuseke ko ari agahinda gusa  kubona bohereza umwana kuzana amanota agatahana amanota mabi anatwite.

Nyiramariza ati “Mu gihe gishize uwanjye yavuye ku ishuri araza ageze mu rugo akarya atoranya, nkamureeeeba nkagira amakenga, bukeye njya kumupimisha nsanga afite inda y’amezi atatu, akenshi usanga bazitwita bakazihisha bashaka no kuzikuramo. Ubu naje kumva amanota ya barumuna be ariko nabo ni ugufata iry’iburyo.”

Elias Mukurarinda uyobora Group Scolaire Ruragwe yabwiye Umuseke ko mbere havugwaga abana icyenda(9) batwite.

Ati “Twahamagaye ababyeyi babo maze bamwe babyemera batiriwe bajya gupimwa, ariko bose ni abagore (bafite abagabo).”

Umunyamakuru amuhaye ingero z’abatwite ari abangavu badafite abagabo yasubije ati “ngirango nabitanzemo raporo kandi si wowe nyiha hari uwatewe inda n’umukozi wo kuri Capital, bombi barabyemera kandi ngo bagiye kubana, yigaga (umukobwa) mu wa gatandatu.     Nahamagaye inzego z’umutekano ngo zibigishe Police yaraje mubukangurambaga gusa abatwite bafite aba fiancés.”

Drocella Mukashema  Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza we yanenze ibyo kuvuga ngo aba bakobwa batwite bafite aba fiancés, ko nta munyeshuri w’iki kigero ukwiye kugira fiancés mu gihe ataranarangiza ishuri.

Mukashema avuga ko raporo y’iki kibazo yamugezeho muri iki gitondo cyo kuwa gatanu ko hatwite abana batanu  harimo umwe ufite umugabo.

Uyu muyobozi avuga ko umwana w’umukobwa utewe inda bituma akenshi atiga neza, hari ibyago byo kwandura SIDA, bikaba byamuviramo gucikiriza amashuri igihugu kikaba kirahombye.

Kuri iri shuri rya Groupe Scolaire Ruragwe umwaka ushize abanyeshuri 39 bari bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bose bari batsinze, kubera kwiga neza banafite ibikoresho bihagije. Ubu ariko nicyo kigo kigaragayeho abanyeshuri benshi batwite mu gihembwe kimwe.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

7 Comments

  • Ndumva mu minsi mike muraba mugwije utwuzukuru tw’udushinwa!

  • Birababaje cyane !ngo bafite ba fiences ? ngo undi ni umugore ? ababizi nimumpugure mbashe kumenyako bigisha n’ aba Maman kandi bemerewe no kugira abana bafite aba fiences !!!!!! ndumva ari dange !

  • Ibi byose byabayeho burigihe ko ahantu hakorwa ibikorwarmezo nkibi ibyo bijyana nabyo muri Kongo abayapani bahakoraga bateyinda abakongomani benshi aho babera abagome mbere yogutaha iwabo bishe abana babo muburyo bushoboka bwose abarokotse hasigaye mbarwa.Ibi ariko byerekana ubukene bukabije buri mu Rwanda aho buri mwangavu wese yumvako inzira ya bugufi yo kugera kwifaranga no kuryamana birimo.Dr Gashumba afite inshingano zikomeye.

  • Aba byeyi nibafate umwanya wo kumwnya ireme ry’uburezi abana babo bahabwa , naho ubundi birabonekako bamwe mubarezi bacu bafite byinshi bahugiyemo ! ibyo kenshe tubyumvira kuma intervews zabo!!!

  • Nyamuneka bajye bapima abo bashinwa nibasanga abana arababo bo kugendana ba nyina. Bamara kwangiza abana bacu campany zabo zikabacikisha bakajya gukorera ahandi ubundi abana bacu bagasigara baririra mumyotsi. Erega ibyaye ikiboze irakirigata kuko leta nitabafatirana izabona utumayibobo tw udushinwa.

  • Uyu muyobozi wirishuri ntabwo ari serious.

  • Nibibyarire di!!!ahubwo nibonkwe ,ubu ndise bariga ngo nibarangiza bazabone akazi?nibibyarire hakiri kare,congs bana

Comments are closed.

en_USEnglish