Digiqole ad

Ntawe udakunda igihugu cye uretse abahemuka kubera inda nini-Capt Kayigire

 Ntawe udakunda igihugu cye uretse abahemuka kubera inda nini-Capt Kayigire

Capt Kayigire yasabye uru rubyiruko kutagwa mu mutego wo kugirira nabi igihugu cyababyaye

Mu gikorwa cyo gutora Umunyamabanga wungirije mu nama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu, Capt T. Kayigire yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa ko burya Abanyarwanda bose bakunda igihugu ariko ko hari bamwe bagira inda nini bigatuma bagihemukira.

Capt Kayigire yasabye uru rubyiruko kutagwa mu mutego wo kugirira nabi igihugu cyababyaye
Capt Kayigire yasabye uru rubyiruko kutagwa mu mutego wo kugirira nabi igihugu cyababyaye

Capt. Kayigire wasabaga uru rubyiruko kwirinda kugwa mu mutego wo kugirira nabi igihugu cyababyaye, yavuze ko we na bagenzi be bafatanyije kubohora u Rwanda bemeye guhara amashuri bariho biga muri Uganda bagafata intwaro kugira ngo bahagarike akarengane kakorerwaga bamwe.

Yavugaga ibi asaba uru rubyiruko kubabera urugero, arusaba gukoresha imbaraga bafite bakivana mu bukene bakanazamura igihugu cyababyaye.

Ati “Ninjiye igisirikare mu 1992, nsiga amashuri yanjye kugira ngo mfatanye n’abandi mu kubohora igihugu cyanjye, kandi twabigezeho, namwe mugomba gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kugiteza imbere kuko mukiri bato.”

Uyu musirikare mukuru wasabaga uru rubyiruko kwirinda amacakubiri, yasabye aba basore n’inkumi kubona buri wese nk’umuvandime kugira ngo biyumvanemo babashe gushyira hamwe imbaraga zo kubaka igihugu.

Capt. Kayigire wabwira aba basore n’inkumi ko guteza imbere igihugu bikwiye kuba bibarimo kuko umuntu muzima akunda kandi akifuzira ineza igihugu cye, yagize ati “Nta muntu udakunda igihugu cye uretse ko bamwe bahemuka kubera inda nini.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Irene Niyigena yagaragarije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa uko we na Komite ayoboye besheje imihigo ndetse n’uko bateganya kuzakomeza gukora neza mu mwaka wa 2016-2017.

Yavuze ko mu mihigo ishize bashoboye kuremera urubyiruko 327 kandi barushaho kwitabira gahunda za Leta zirimo kwizigamira, kwitabira ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ no gukangurira urubyiruko kwitabira siporo n’ibindi.

Yizeje ko no muri uyu mwaka w’imihigo wa 2016-2017 bazarushaho gushyira ingufu mu mihigo itarabashije kugerwaho ku rugero rushimishije kugira ngo na yo ishyirwe mu bikorwa.

Bamwe mu basore n’inkumi bari bitabiriye iki gikorwa basangije bagenzi babo uko bagiye biteza imbere babikesheje kwishyira hamwe.

Jean Damascene Munyantwari ukuriye ishyirahamwe ry’urubyiruko rwishyize hamwe yavuze ko bashinze Ikigo kiswe ‘Looking Into Future Savings Fund’, ubu kigizwe abasore n’inkumi 101.

Munyantwari uvuga ko iki kigo kitabirwa na buri wese kuko 52% bakigize ari abakobwa, avuga ko ubu bamaze gushyira hamwe amafaranga arenga ibihumbi 700.

Uyu muyobozi w’urubyiruko rwibumbiye hamwe, avuga ko buri wese agerageza kwigomwa agereranyije n’uko yifite akabitsa ayo abonye bitewe n’icyo yinjiza kugira ngo ejo hazaza bazabashe kwiteza imbere.

Urubyiruko ruri mu nama rusange y’urubyiruko rwatoye witwa Justine Umutoni, wanabasezeranyije kuzabagezaho imibereho myiza nka kimwe mu byo Leta y’u Rwanda ishyize imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana yasabye uru rubyiruko kurushaho kwishakamo ibisubizo binyuze mu kwizigamira no guhanga udushya.

Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Kicukiro n'abayobozi b'Urubyiruko
Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Kicukiro n’abayobozi b’Urubyiruko
Uru rubyiruko rwasabwe gukunda igihugu no kugoteza imbere
Uru rubyiruko rwasabwe  gukunda igihugu no kugiteza imbere

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

17 Comments

  • Uyu yavuze neza yavuze inda nini.Twese bazadusubize mwishyamba twongere tumenye gukunda igihugu

  • Eseko iki gikorwa ntaho gihuriye nabasilikare kuki nta foto nimwe ya Dr Jeanne Nyirahabimana igaragara murinkuru?

    • Murakoze cyane.Umuseke burya turabakunda

  • Dukunda kuvuga ngo runaka uriya yakoze iki n’iki kubera inda nini, ariko se inda nini ni iki muby’ukuri? Uwibye, uwishe, uwahunze, uwarenganije abandi, uwarwanye, utumva ibintu kimwe natwe, ushaka ko dusangira bose tuvugako babitewe n’inda nini, is it true? Gukunda igihugu muri iki gihe byahinduriwe ubusobanuro: ugikunda cyane ni wawundi ukibonamo amaronko nkabya bifi binini tujya dukunda kuvuga, naho umukene we umenya atagikunda ahari. Twari dukwiye kongera kumvako gukunda igihugu ari ugukunda abagituye bose nta vangura, buri wese akubahirwako ari ikiremwamuntu. Patriotisme itandukanye na Ventriotisme

    • Dany ibyuvuga nibyo, gusa tugira amagambo amwe mukanwa kacu iyo dushaka guharabika umuntu utabona ibintu kimwe natwe,mubitekerezo: Agira inda nini, nigisambo,numwanzi wigihugu, Haduyi.Iyo ntero kandi yaturutse i bukuru, umuntu akibaza ikintu kimwe.Ufashe bamwe murabo ukareba imitungo bamaze kugira mumayaka 20 bari mugihugu numushahara bahembwa wakumirwa.Ubwo rero abafite inda nini umuntu yakwibaza ukumuntu abatandukanya nabandi.

    • Dany, ndagukunze ko ubivuze neza!hari ibyo abantu bakunda kwitiranya pe! kuko hari abibwira ko bakunda igihugu kurusha abandi kandi aribo barusahurira mu nduru!ujya kumva ukumva ngo kanaka mu maboko ya police akurikiranyweho ibi n’ibi nyamara akiri mu mwanya w’ubuyobozi yaririrwaga avuga kdi akihanangiriza abo batabyumva kimwe ngo ntibakunda igihugu!

    • Kabisa uvuze ukuri kdi big up

  • Mon Capt, uvuze neza ariko wibagiweko hari nabandi bagira ibindi bibazo binyurane. Kuba mugihugu cyawe ntabwinyagamburiro, uhezwa kubyiza byigihugu burutwa no kutakibamo.

  • Ngaho Captain natangire avuge ibirenze ibyo umuvgizi wa gisirikare yemerewe kuvuga maze arebe uko bizamugendekera. Azabage yifashe.

  • Mon Capitaine, ubwo se na adui twatsinze tubohoza igihugu yaragikundaga?

    • @Mahoro, Nawe yaragikundaga kuko yakirwaniye ndetse wenda akahasiga ubuzima.Gusa wenda ibyo mwarwaniraga bitewe na politiki ababayoboraga ntibabibonaga kimwe barabohereza murasekurana.Ese ubu ari Rick Mechar na Salva Kiir ninde hadui ninde wanga igihugu muri bobombi? Watara na Bagbo ninde adui muri bo bombi?

  • erega igituma abantu bananiranwa kubana, nuko haba hari uwumva ko we afite uburenganzira mu gihugu kurusha abandi yitwaje icyo aricyo bigatuma akandamiza undi munyarwanda ,utabashije kwihangana no guca bugufi ngo bakugende hejuru ubwo uzaba isambo nyine

  • Kuba abayobozi b’inzego za gisivile n’iz’umutekano ari bo bahora batanga amasomo yo gukunda igihugu mu biganiro mbwirwaruhame, ni ikimenyetso cy’uko ari bo bagikunda kurusha abandi banyarwanda. Ndabona ntaho bihuriye no kugira cyangwa kutagira inda nini.

  • Maputo ibyo wavuze nibyo ariko nakwibutsaga ko ntagikorwa na kimwe mu gihugu kitareba abasirikare kuko burya niba n’umuganda tuwuhuriramo nta mpamvu yo kudahurira no mu bindi

  • Gukunda igihugu bubanzirizwa no kwikunda. Ninde wabeshya ko akunda igihugu koko atabitewe no kwikunda. Inda nto ni iyuzuye. None se ninde ufite iyuzuye ngo atubwire ko adafite inda nini ! Ariko Theories twazifashije hasi buri wese agakora icyo agomba gukora tukareka amareshyamugeni ko burya ijambo ritava mu muntu nyirizina ahubwo riva mu cyicaro (Position).Ari abakirimo ari n’abagihunze bose baragikunda nuko ijwi ry’ufite microphone ariryo ryumvikana uyimwatse ryagarukira aho iry’abandi rigarukira. Kwitangira igihugu ntibibaho kereka uri ikihebe ahari. Igishoboka n’ukwitanga uharanira inyungu zawe buri wese akabigenza atyo finally dans l’ensemble igihugu kigatera imbere naho ubundi igihugu ni ikintu kirenze umuntu ku buryo buri wese abisobanura nk’ukuo abanyamadini basobanura ivantiri um buryo butandukanye(interpretation). Uhawe ijambo ajya avuga iminota bamugeneye itararangira kuko hari n’aba ishirana bataratambutsa ubutumwa nyamukuru !

  • Mon captain yavuze nibyo kirazira mu RWANDA.(inda nini,umururumba,irondakoko ,ironda karere,kugambanira igihugu ect…)Niba wowe unenga ibyo Mon capitain yavuze abwira urubyiruko Uribamwe nabahezanguni ba kinani bavugagako badashaka ko dutaha ngo uRWANDA arikirahuri cy’uzuye amazi wongeyeho andi yaseseka akameneka.Bityo rero .Iyo nda nini yageze igihe irapfumuka.abakiyifite nibyabyuririzi bya Mbonyumutwa,kayibanda,Habyarimana.Iyo virusi tuyi rwanye.

  • Nibyo koko hari abafite inda nini turababona bikubira amasoko yose , bakora kuburyo hajyaho amategeko n’amabwiriza atuma inyungu zabo zirushaho kwiyongera batitaye cg barushaho gukenesha abafite intege nke (Ibifi binini bitungwa n’uduto),akenshi usanga bavuga ko ari nabo bakunda igihugu kurusha abandi kuko aribo bafite Microphone wa mugani wa ZIRIKANA.Kuko aribo baba binjiza hafi 2/3 y’umusaruro birumvikana ko banatanga umusanzu utubutse ku babahaye cg abo bafatanyije ya masoko ,bityo bagahorana ijambo bagahabwa niyo title y’ABAKUNDA IGIHUGU KURUSHA ABANDI”. Bafunga inzira zose bagasiga iyabo ,bikaba ngombwa ko twese ariyo ducamo ubwo nyine tukishyura kandi ku giciro bashaka cyose kuko ntayandi mahitamo.Ngira ngo abo nabo bari mubo Afande yavugaga.

Comments are closed.

en_USEnglish