Kamonyi: Bashinze uruganda rutunganya ibisigazwa by’umuceri
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya 750Kg z’ibishishwa by’umuceri ku isaha bikavamo ibicanwa birengera ibidukikije, uru ruganda rushamikiye ku rundi ruganda rusanzwe rutunganya umuceri (Mukunguli Rice Mill) ruherereye mu murenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi.
Hashize ukwezi uru ruganda rutunganya ibisigazwa by’umuceri rutangiye, Uzziel Niyongira Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’umuceri(Mukunguli Rice Mill) avuga ko basanze ibisigazwa by’umuceri ari byinshi kandi ngo baramutse babibyaje umusaruro byavamo ibicanwa(Briquettes) byasimbuzwa inkwi bavana mu mashyamba bangije ibidukikije.
Niyongira avuga ko uretse kuba ibi bisigazwa byarapfaga ubusa, hari n’amafaranga bahombaga bakabaye bavana mu bishishwa by’umuceri.
Nyuma y’iminsi mike uru ruganda rutangiye imirimo yarwo ngo bamaze kubona ubusabe bwa benshi bifuza gukoresha amakara akomoka kuri ibi bishishwa by’umuceri ubu bakaba bafite ikibazo cyo guhaza iri soko ry’abashaka ibi bicanwa.
Niyongira ati “Turateganya kwagura uruganda mu minsi ya vuba bitewe n’amasoko tuzajya duhabwa.”
Kugeza ubu ngo imbogamizi bafite ni abaturage bamwe batarasobanukirwa n’akamaro ko gukoresha aya makara akomoka ku bisigazwa by’Umuceri.
Aimable Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko kuba muri aka Karere hari hasanzwe uruganda rutunganya umuceri ubwabyo ari igikorwa cy’ingenzi Abaturage bakwiye kwishimira.
Uru runganda rutunganya ibisigazwa by’umuceri ngo ni akarusho kuko abaturage bazajya babona ibicanwa bitangije ibidukikije amashyamba ntiyongere kwangizwa.
Udahemuka ati “ Tuzafatanya n’Abayobozi b’uru ruganda gushaka andi masoko, ndetse tugiye gufata umwanya wo gusobanurira abaturage bacu akamaro ko gukoresha aya makara aturuka ku bisigazwa by’umuceri»
Imirimo yo kubaka Uruganda rutunganya ibisigazwa by’umuceri yatangiye muri Mutarama uyu mwaka, Miliyoni 160 y’u Rwanda niyo uru ruganda rwuzuye rutwaye.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi
4 Comments
Aiko se ko mutubwira umusaruro w’amakara ntimutubwire igiciro cy’ayo makara murabona marketing iba ikozwe neza koko ! Ngo barasobanurira abaturage iby’ayo makara ubundi ngo bafite isoka rinini. Niba se isoko rihari rihagije baracyasobanura ibiki. Mu buryo bw’igiciro ayo makara ahendutse ate ugereranije n’amakara ava mu biti ! niba ari product nshya kandi iri economique nibadusobanurire tubimenye natwe tujye kwihahira.
Jyenda KAMONYI urakataje mu iterambere ariko ndibutsa Mayor Aimable ko mu murenge wa NYAMIYAGA,Akagari ka NGOMA babuze ubakorera ubuvugizi ngo babone amashanyarazi rwose.Baheze mwicuraburindi kandi ugeze nko mu karere ka RUHANGO bihana imbibi ukareba uburyo n’abanda gutura muri nyakatsi doreko zo zitakirangwa bafite umuriro wakwibaza impavu y’ubwo busumbane ikakuyobera.Kuki hamwe amashanyarazi yihuta ariko ahandi bugasa n’aho batabikwiriye ! Rwose Muyobozi aho hantu ndahakwibukuje !ni hagati ya GASHYUSHYA;RUGARIKA na RUYUMBA kandi abo babakikije baracana. Kwambutsa gato uturukije i Ruyumba akaba ageze ku NKAMBI bamwe bakazamura baganisha i kirehe abandi bakamanura baganisha ku KINANIRA bikaba biratunganye byaba atari sawa koko ! Turabashimiye
Hanyumase uru ruganda rurindwa na RDF? yewe nayo yaragowe.
Uru ruganda rugira umuceri uryaho witzw buryohe ndawubatuye, umeze nka nerika yahoze mu Bugarama
umuceri uryoshye peee
Comments are closed.