Ibyo gutora Abarinzi b’igihango byasubiwemo bihereye hasi
Kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yasobanuriye abagize inzego zizatoranya zikanemeza Abarinzi b’Igihango, amabwiriza mashya azabigenga, nyuma y’aho abari batowe mu mwaka ushize batemewe bitewe n’uko ngo amabwiriza atubahirijwe uko bikwiye.
Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko kongera gutoranya Abarinzi b’Igihango bihereye hasi byakozwe bitewe n’ingorane abari bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda bahuye na zo.
Indi mpamvu ngo ni ibihe bidasanzwe by’amatora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze byatumye Komite ya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw’Igihugu isaba Minisitiri w’Intebe ko icyo gikorwa gisubirwamo mu rwego rwo kugitunganya neza no guha amahirwe abandi benshi.
Yavuze ko ngo bizatanga umwanya wo kongera gushishoza niba abari bashyizwe kuri urwo rutonde bujuje ibisabwa, no kureba ko hari abandi bazamurwa.
Yagize ati “Twavuga ko ari nk’inshuro ya kabiri iki gikorwa kibaye, ariko birumvikana ko ku rwego rw’akagari, umurenge n’akarere hakagombye kuba Abarinzi b’Igihango, ariko ntabo dufite bemejwe.”
Kubera ko ngo bari batowe ariko ntibamurikwe cyangwa ngo bemezwe, akazi kakozwe ngo ntabwo ari imfabusa kuko kazaherwaho mu kwemeza abari batowe cyangwa abandi bashya bujuje ibisabwa bakinjira.
Umurinzi w’Igihango ni nde? Atorwa hagendewe ku biki?
Nk’uko byasobanuwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Umurinzi w’Igihango ni umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bifite inyungu rusange ku bantu, kuva mu 1990 kugeza uyu munsi.
Uyu muntu ngo agomba kuba afite indangagaciro nyarwanda, zijyanye n’umuco, guca bugufi, kwiyoroshya, kwanga no kurwanya akarengane kandi akaba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri, ashobora kuba agifite ubuzima cyangwa yarapfuye.
Ku rwego rw’akagari, Abarinzi b’Igihango bazemezwa mu Nteko rusange y’Abaturage babifashijwemo n’Umunyambanga Nshingwabikorwa wako, uhagarariye abagore n’uhagarariye urubyiruko, abayobozi b’imidugudu yose y’akagari na Perezida wa Njyanama yako.
Hazagenderwa ku bintu bitatu, kuba abo batoranyijwe bafite ubuhamya bwiza mu muryango, kuba yaragize uruhare mu bikorwa bifasha abandi, bitavangura kandi bishyira imbere inyungu rusange, no kuba yarafashije abaturanyi n’Abanyarwanda muri rusange kwiyubaka, kwiyunga no gukira ibikomere.
Abo nibagera ku rwego rw’umurenge kuri ibyo bigenderwaho ku rwego rw’akagari haziyongeraho kuba ibikorwa bye ari ibikorwa biramba kandi biteza imbere imibanire n’imibereho y’abantu bari aho bikorerwa, ikindi ngo ni uko igikorwa kigomba kuba ari umwimerere nyiracyo ari we wakitekerereje.
Abazatoranywa kuba Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’akarere, ibikorwa byabo bisa n’ibyo byo ku murenge ariko hakiyongeraho ko byihariye, bigafasha Abanyarwanda kuva mu bibazo by’ingutu bikomoka ku mateka banyuzemo, nko kuba byafasha imfubyi, abapfakazi, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.
Hazaba hari n’Abarinzi b’Igihango bazatoranywa mu Banyarwanda baba hanze (Diaspora), ibyo bizakorwa na Unity Club iyoborwa na Mme Jeanette Kagame, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Komisiyo yo Kurwanya Jenoside na Komite za Diaspora.
Aba na bo kimwe n’abo ku rwego rw’akarere nibagera ku rwego rwo gutoranywamo Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu, kuri ibyo bikorwa haziyongeraho ko igikorwa kizaba cyareze imbuto kigera ku bantu benshi cyane. Batoranywa n’inzego zinyuranye harimo za Minisiteri, Inama y’Igihugu y’Abagore, n’Ibiro bya Mme Mme Jeanette Kagame, bazemezwa na Komite Nshingwabikorwa ya Ndi Umunyarwanda.
Fidel Ndayisaba avuga ko Umurinzi w’Igihango uretse kuzaba ari umuntu utumirwa mu nama, akaba azanahabwa Certificat, ngo nta gihembo cyihariye agenewe, ariko ngo akarere kazashyira mu nshingano zako ko Abarinzi b’Igihango bagira imibereho myiza.
Yavuze kandi ko bidakwiye ko abantu bumva ko akagari kazaba karushanwa n’akandi kugira umubare munini w’Abarinzi b’Igihango, kuko ngo biranashoboka ko muri ako kagari uyu mwaka ntawatorwa ariko wenda mu mwaka utaha akazahaboneka kuko ngo ni igikorwa kizaba buri mwaka, kandi ngo abatora ntibazarema Abarinzi b’Igihango, ahubwo ibikorwa ni byo bizabagena.
Mu mwaka ushize wa 2015, Abarinzi b’Igihango 17 mu gihugu bambitswe imidari kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.
Muri uyu mwaka ngo kwambika imidari Abarinzi b’Igihango bizakorwa mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizaba hagati ya tariki ya 1 -7 Ukwakira 2016. Nibura ngo mu kwezi kwa Kanama 2016, Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’akagari kigeza ku rw’akarere bagomba kuzaba bamaze kwemezwa, hasigaye abazemezwa ku rwego rw’igihugu.
Hari abashobora kudatandukanya Abarinzi b’Igihango n’Intwari, ariko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique avuga ko icy’ingenzi ari uko Abarinzi b’Igihango bazatoranywa, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Urwego rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta buri umwe akazamenya inshingano ze.
Kuri uyu munsi abo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yahuye na bo ni abayobozi bazagira uruhare mu kwemeza Abarinzi b’Igihango mu rwego rw’Umurenge, barimo abayobozi, abikorera n’abanyamadini, n’abahagarariye urubyiruko n’inzego z’abagore na bo bazajya gusobanurira abandi. Nyuma iyi Komisiyo izajya gusobanura iki gikorwa mu Ntara zindi zose.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
9 Comments
Uyu nawe hari hashize igihe tutamwumva ubu nawe aratangiye.
Byari bikwiye ko bisubirwamo harimo inenge nyinshi mu buryo bari bemeje abambere.
Iwacu mu mudugudu barihanukiraga ngo afande kanaka ni ‘umurinzi w’igihango’ kuko ariwe musirikare aha atuye. Nuko ubwo akaba arakomeje… ntabwo ari ukugaya ko abasirikare atari abarinzi b’igihango ariko ntabwo bose bakoze ibikorwa by’indashyikirwa nk’uko amabwiriza yabigenaga.
Ndumva mwakoze move nziza kubihindura. Murakoze
ndumva bahera kubahoze bakurikiye gahunda yubumwe nubwiyunge.
Ibikorwa by’indashyikirwa kuva muri 1990! Gutangirira amateka y’u Rwanda ku maza ya RPF nyamara jye mbona ari imbonahafi. Mbere ya 1990 na nyuma yaho, cyangwa mbere ya 1994 na nyuma yaho, ubona bisigaye bimeze nka bimwe tujya twiga mu mateka, ngo mu mwaka runaka mbere cyangwa nyuma y’ivuka rya Kristu. Ariko uyu we ni Imana. Kumufataho reference birumvikana. Ibyacu jye mbona ari brainwashing (koza abantu ubwonko). Bajya no gushaka intwari z’igihugu, ukabona bareba mbere ya 1959 na nyuma ya 1990. Muba mwizeye ko ibyo mwemeje ari byo biri mu mitima y’abenshi mu banyarwanda? Totalitarisme kimwe mu bibi byayo ni uko iganisha ku kumvisha abantu ko bose bagomba kubona ibintu kimwe no gutekereza kimwe. Hari abajya badutereraho urwenya, ngo u Rwanda ni igihugu abantu bose bemeranya kuri byose? Ni byo se koko?
@Safi, bahera mbere ya ya 1959 bakongeraho nyuma ya 1990 kuko nta muhutu wigeze akora ikintu kiza mu Rwanda, harya ibyo bayita ngwiki muri leta yubumwe nubwiyunge ra? undi akihanukira ati: Mu nzu ya Habyarimana nta kiza nakimwe kigomba kurangwamo bagomba gushyiramo ibibi gusa.Njyewe narumiwe.
Hari ibintu bimwe njya ndeba nkibaza niba ari ibintu bishobira kuzaramba bikanyobera. Aba barinzi b’igihango baza biyongera ku bunzi bakiyongera ku bavuga rikijyana hakaza abayobozi batandukanye(ku Rwego rw’umudugudu:abashinzwe umutekano, abajyanama b’ubuzima, abashinzwe imibereho y’abaturage, abashinzwe amakuru, abakuriye utugoroba tw’ababyeyi,isuku…) ibi byose kubyitabira bisaba umwanya uhagije kandi ntibyoroshye kuwubona. Iyi politiki iragoye ariko ngo niyo shingiro yo gushimangira imiyoborere! ntibyoroshye! Aba bo hejuru nabo ntibategura ngo banakore isesengura ngo bibuke ko uwo bashakaho ibyo byose nawe agomba gutunga urugo rwe arushakira ibirubeshaho. Baraterura bakohereza mu nzego zo hasi ubwo abo bireba nabo bakirirwa bazenguruka ingo zose!Bayobozi bakuru aho mujya mwibuka ko uyu muhora musiragiza hirya no hino nawe ari umuntu? Mubyibazeho.
Ese ujya wibaza uko byagenda uwo uvugira aramutse ahawe umwnya uhagije wo gutekereza ? Ni ngombwa ko akomeza kuba busy muri ibyo byose, isi nayo igakomeza kuzenguruka !
Niba ayo matora azakorwa mu buryo bumwe n’ubukoreshwa mu gutora abayobozi b’ibanze, ibizavamo bizwi mbere y’uko atangira, umusaruro w’abo barinzi b’igihango ndumva nawo uzaba uwa politiki kurusha uko uzaba ari uw’umuco.
Iyi komisiyo iheruka kuyoborwa gitore na Hon Inyumba Aloysea.
Comments are closed.