Uwahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo Kinshasa Padiri Apollinaire Malumalu yitabye Imana kuri kuwa 31 Gicurasi ku myaka 54 azize uburwayi. Ibi byemejwe kuri Voice of America na François Balumuene Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri USA aho uyu mupadiri yari amaze iminsi arwariye. Ambasaderi Balumuene yavuze ko uyu mupadiri yitabye Imana mu ijoro […]Irambuye
Mu rugendo yakoreye muri Komini ya Makamba, Perezida w’u Burundi yahavugiye ijambo riha umuburo abaturage batunze imbunda mu ngo zabo mu buryo budakurikije amategeko kuba bazisubije mbere y’iminsi 15 bitaba ibyo bagafatirwa ingamba zidasanzwe. Hashize igihe agace ka Makamba karahindutse indiri y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwakorwaga n’abantu bitwaje intwaro, ibi bikaba bihangayikishije abategetsi b’u Burundi. […]Irambuye
Umutwe w’abarwanyi ba Islamic State birwanyeho mu gutero bagabweho n’ingabo za Leta ya Irak ubwo zageragezaga kwinjira mu mujyi wa Fallujah. Ingabo za Irak zabwiye abanyamakuru ko nyuma y’umunsi umwe w’igitero simusiga ingabo zidasanzwe zagabye kuri Islamic State, mu majyepfo ya Nuaimiya bagabweho igetero gikomeye n’abarwanyi bo muri uwo mutwe wa IS. Ingabo za Iraq […]Irambuye
Mu Rwanda naho ibiza mu mezi hagati y’abiri n’atatu byakoze ibara, bihitana abantu hafi 100 byangiza byinshi birimo amazu y’abantu n’imirima yabo. Abakora iby’iteganyagihe bavuga ko bifitanye isano na El Niño baburiye abantu mu ntangiriro z’uyu mwana no mu mpera z’ushize. Ku isi yangije byinshi isiga abarenga miliyoni 200 bashonje nk’uko bitangazwa na UN. El […]Irambuye
Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (Medecins sans Frontiere) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR baratangaza ko mu cyumweru gishize abimukira babarirwa hagati ya 700 na 900 ari bo bashobora kuba barasize ubuzima mu mpanuka z’ubwato bwabaga bubatwaye buberekeza ku mugabane w’Uburayi. Uyu muryango w’abaganga batagira umupaka uvuga ko mu cyumweru gishize hatabawe ubuzima bw’abantu bagera […]Irambuye
Hissene Habre wigeze kuyobora Chad yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abaturage batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Urubanza rwasomewe i Dakar muri Senegal mu rukiko rwihariye rw’Africa rwo kumuburanisha kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2016. Urukiko rwamuhamije ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, gushyira abantu mu bucakara bw’ibitsina, kwica abigambiriye, […]Irambuye
Inyuma ya Khadaffi akagaka niko kagwiririye Libya ubu hashize imyaka itanu. Usibye ibibazo by’umutekano hari n’ibibazo bikomeye by’inzego. Kugeza ubu haracyari Guverinoma eshatu mu gihugu kimwe, imwe iri i Tripoli yashyizweho n’Inama rusange y’igihugu, indi iherereye mu mujyi wa Al Bayda yashyizweho yashyizweho n’abahagarariye agace k’iburasirazuba bwa Libya kitwa Tobruk, na guverinoma ishyigikiwe na UN […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Congo biri ahitwa Katwa muri Kivu ya Ruguru gihitana abantu batanu undi umwe arakomereka. Ababonye iki gitero cya FDLR bavuga ko cyagabwe mu masaha ya saa 22h00, bakavuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bari bitwaje intwaro zikomeye bakamisha amasasu ku ngabo zikambitse mu […]Irambuye
Perezida Yahya Jammeh wa Gambia yabwiye Jeune Afrique ko yemera ko ari umutegetsi ukoresha igitugu agamije guteza imbere igihugu cye kuko ngo bifitiye abaturage be akamaro. Yavuze ko mu byo bamunenga kandi adashobora guteshukaho ari ukwemerera abatinganyi kwidegembya mu gihugu cye. Kuri we ngo ubutinganyi ntabwo buri mu mico gakondo y’Abanyafurika bityo agasaba abanyaburayi kwirinda […]Irambuye
Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Sara Netanyahu arakekwaho uruhare rutaziguye mu gukoresha nabi umutungo wa Leta ubwo yitaga kuri Nyina wari urwaye, ibi akaba ngo yarabikoze binyuze mu kumugurira imiti ihenze n’ibyo kurya bihenze cyane ngo arebe ko yakira n’ubwo byanze akitaba Imana. Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyemeza ko kugeza ubu Polisi imaze […]Irambuye