Digiqole ad

El Niño irarangiye ariko isize mu kaga abarenga miliyoni 200 ku Isi – UN

 El Niño irarangiye ariko isize mu kaga abarenga miliyoni 200 ku Isi – UN

Nyabarongo mu minsi micye ishize yaruzuye ku buryo benshi batigeze babona mbere

Mu Rwanda naho ibiza mu mezi hagati y’abiri n’atatu byakoze ibara, bihitana abantu hafi 100 byangiza byinshi birimo amazu y’abantu n’imirima yabo. Abakora iby’iteganyagihe bavuga ko bifitanye isano na El Niño baburiye abantu mu ntangiriro z’uyu mwana no mu mpera z’ushize. Ku isi yangije byinshi isiga abarenga miliyoni 200 bashonje nk’uko bitangazwa na UN. El Niño y’uyu mwaka ngo niyo ikomeye yabayeho mu myaka 35 ishize.

Nyabarongo mu minsi micye ishize yaruzuye ku buryo benshi batigeze babona mbere
Nyabarongo mu minsi micye ishize yaruzuye ku buryo n’abakuru batigeze babona mbere. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Uretse imvura nyinshi yangije ibintu hari ibihugu byabayemo amapfa yamaze igihe kirekire, kwiyongera k’ubushyuhe, kugabanyuka kw’amazi yaba anyobwa cyangwa ayo mu bidendezi n’imigezi ndetse n’imyuzure yabaye hirya no hino.

Abahanga ba UN bavuga ko mu ngaruka zayo hazabaho kwiyongera kw’ibiciro ku biribwa by’ibanze nk’ingano, umuceri, soya n’ibindi.

Abahanga bo muri Australia n’abo muri USA basuzumye uko El Nino ihagaze muri iki gihe, basanze ubushyuhe bwaturukaga mu nyanja ya Pacifique buri kugabanuka ku buryo imiyaga yo ku nyanja yatezaga imvura mu duce bituranye itazongera kubaho mu myaka myinshi iri imbere.

El Nino yateje ibibazo mu bihugu bitandukanye by’Isi cyane cyane mu migabane ya Aziya, Amerika y’epfo n’ibice bimwe bya Africa.

Nubwo mu Rwanda ibiza byakoze bibi cyane mu kwezi gushize, El Niño yari imaze amezi 18 iri guca ibintu hirya no hino ku isi.

Isi ubu ngo igomba kwitegura guhangana na La Nina, iyi ikaba ari ikinyuranyo cya El Nino, kandi ngo irangwa no guteza ubushyuhe bwinshi.

Muri ba bantu miliyoni 200 bazahajwe no kubura ibyo kurya bihagije, abagera kuri miliyoni 50 baba mu bihugu byo muri Africa yo munsi ya Sahara. Aba ngo bazakenera imfashanyo ya PAM/WFP kugira ngo babashe kubaho.

Raporo ya ONU ivuga ko ibi bizatangira kugaragara mu mezi icyenda ari imbere.

Muri Aziya ibihugu bimwe na bimwe byatangiye guhura n’ubushyuhe bukomeye bwatewe n’amapfa yahitanye benshi. Ibyo bihugu ni Ubuhinde, Philippines, Myanmar, Thailand, Laos, Cambodia na  Indonesia.

Kugeza ubu u Buhinde nicyo gihugu ku Isi cyagize ubushyuhe bwinshi aho bwageze kuri degree Celsius 51 mu gace kitwa Rajasthan.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ese nkawe wanditse iyi nkuru wabwira abantu ko El Niño ari iki ? Urabona bitari bikwiye kubanza kubasobaurira icyo ari cyo ?

  • hahaha, umubajije ikibazo cyiza rwose, abirabura dupfa kwandika inkuru tutabanje nokuzisesengura, ubundi rw’icyesipanyolo, EL Niño bivuga akana kagahungu, naho LA Niña bivuga akana kagakobwa. Aho aka gahungu gahuriye nimihindagurikire yikirere nibyo yarakwiye gusobanura ndetse akavuga nimpamvu ari akana kagahungu!!!! los negros especiales rwandes son muy stupidos

    • Ntacyo umurushije ndetse uri inyuma ye kure cyane. Reba nawe, utangiye umuha inama urangiza utukana, ubwo urumva uwubaye STUPID ari nde?

  • hahaha, umubajije ikibazo cyiza rwose, abirabura dupfa kwandika inkuru tutabanje nokuzisesengura, ubundi mururimi rw’icyesipanyolo, EL Niño bivuga akana kagahungu, naho LA Niña bivuga akana kagakobwa. Aho aka gahungu gahuriye nimihindagurikire yikirere nibyo yarakwiye gusobanura ndetse akavuga nimpamvu ari akana kagahungu!!!! los negros especiales rwandes son muy stupidos

  • Mwese muri gupfa ubusa bavandimwe!

    Byose byapfuye kare umunsi ikinyarwanda giteshwa agaciro mu mashuri cyane cyane amasomo yerekeranye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga yahatangirwaga(Science and technology). Nkeka niyi ElNino ivugwa aha iba yaramaze kubonerwa izina mu Kinyarwanda riyisobanurira neza rubanda rwagiseseka rukabasha kwirengera ubwaryo ingaruka ibateza. Iyo umuntu afite izina n’igisobanuro mururimi yumva neza nibwo anamenya icyo asabwa ngo yikingire.

    Ikindi kibazo nyamukuru, twese mbona turajwe ishinga no kuvuga gusa ibyo abandi babonye cyangwa bagezeho. Kwandika rwose mu isi y’abirabura ni ikibazo kitoroshye.Kubanyarwanda ho ni akangaratete! Ni ikinegu gikabije gutira icyungo, ugatira umwuko, ukarahura umuriro wanarangiza ukanatira amashyiga cyangwa icyo uri buteka!!!!. Uru nirwo rugero rworoshye kubibazo by’inzara, ibyorezo, iyobokamana n’imico y’inzaduka byugarije umuryango nyarwanda!

    Ubuse amaganmbo nk’ “ingere z’ubutita”, “ijuru rya muso”, “imvura y’amahindu”, “ishuheri n’agashururu”,”ibinyaruyange”, “umutemeri”, “umwigimba kirwa”, “isanzure”, “inyenyeri z’inyarurizo”, “agaturubiko”, “inkomane”,….wamenya irengero ryabyo?????!!!!! Birababaje gusa ntakindi!

    Iki kibazo cyo kwangirika k’ururimi gakondo mbona gikeneye igisubizo kirambye kivuye mubuyobozi bukuru by’igihugu bikozwe mu buryo bw’itegeko kandi rikubahirizwa nta mpuhwe. Igihugu cyiri guhomba muburyo bukabije biturutse kukutajyanira k’umuco.

    Murakoze!

Comments are closed.

en_USEnglish