Digiqole ad

Senegal: Hissene Habre wategetse Tchad yakatiwe gufungwa BURUNDU

 Senegal: Hissene Habre wategetse Tchad yakatiwe gufungwa BURUNDU

Hissene Habre wategetse Tchad bivugwa ko yategekeshaga igitugu

Hissene Habre wigeze kuyobora Chad yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abaturage batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Hissene Habre wategetse Tchad bivugwa ko yategekeshaga igitugu
Hissene Habre wategetse Tchad bivugwa ko yategekeshaga igitugu

Urubanza rwasomewe i Dakar muri Senegal mu rukiko rwihariye rw’Africa rwo kumuburanisha kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2016.

Urukiko rwamuhamije ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, gushyira abantu mu bucakara bw’ibitsina, kwica abigambiriye, gucuruza abantu, gushimuta, kwica urubozo n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Mu mizo ya mbere ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera Hussein Habre yabanje kugorana, akajya yanga gusubiza ibibazo yabazwaga n’urukiko.

Urubanza rwe rumaze iminsi 59 kandi hakaba harumviswe abatangabuhamya 93 ku ruhande rw’abashinja n’abashinjura.

Umushinjacyaha mukuru yari yasabiye Habre ko yafungwa burundu kandi imitungo ye yose igafatiirwa.
Hissene Habre ubu afite imyaka 73 y’amavuko akaba yarayoboye Chad kuva muri 1982 kugeza 1990.

Yahiritswe ku butegetsi na Idress Deby Itno ukiyobora Chad kugeza n’ubu.

Habre yafashwe taliki ya 30 Kamena, 2013 aho yari yarahungiye muri Senegal, icyo gihe iki gihugu kikaba cyari kiyobowe na Abdoulaye Wade.

Hussein Habre yahawe iminsi 15 yo kujurira.

XinHuanet

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu Deby Itno yarikegera cye kimwe na Bagaza na Buyoya.

  • Uyu Deby Itno wabaye ikegera cye mwongereho ko atashatseko urubanza rubera mu gihugu cye.

Comments are closed.

en_USEnglish