Digiqole ad

Libya: Guverinoma eshatu, Banki z’igihugu ebyiri, n’amafaranga abiri

 Libya: Guverinoma eshatu, Banki z’igihugu ebyiri, n’amafaranga abiri

Libya mu bice byinshi hategeka abafite imbaraga za gisirikare

Inyuma ya Khadaffi akagaka niko kagwiririye Libya ubu hashize imyaka itanu. Usibye ibibazo by’umutekano hari n’ibibazo bikomeye by’inzego.  Kugeza ubu haracyari Guverinoma eshatu mu gihugu kimwe, imwe iri i Tripoli yashyizweho n’Inama rusange y’igihugu, indi iherereye mu mujyi wa Al Bayda yashyizweho yashyizweho n’abahagarariye agace k’iburasirazuba bwa Libya kitwa Tobruk, na guverinoma ishyigikiwe na UN yashyizweho mu kwezi kwa gatatu i Tripoli.

Libya mu bice byinshi hategeka abafite imbaraga za gisirikare
Libya mu bice byinshi hategeka abafite imbaraga za gisirikare

Ubu kandi muri Libya hari Banki nkuru z’igihugu ebyiri, imwe ni isanzwe mu murwa mukuru wa Tripoli , indi iri i Tobruk mu burasirazuba bwa Libya ab’i Tripoli bavuga ko itemewe. Mu gihe hari habuze inoti, iyi banki y’iburasirazuba yahise ifata umwanzuro icapa amaDinar ya Libya mashya.

Nubwo hamaze iminsi hageragezwa guhuza impande zihanganye mu biganiro i Tunis muri Tunisia, ab’Iburasirazuba ntibyababyjije gucapisha amadinar miliyari enye y’inoti nk’uko bitangazwa na AFP.

Kuri izi noti hasinyeho umuyobozi w’iyi banki  uvuga ko bakoze ibi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura rya Cash mu gihugu kuva mu mezi ashize.

Tripoli ho bavuga ko ab’Iburasirazuba bagamije guhungabanya ubukungu bw’igihugu na guverinoma nshya itaramara amezi atatu ishyigikiwe na UN.

Kugeza ubu impungenge ni nyinshi ko izi noti ziza no gukwirakwira muri Libya yose abaturage bakazikoresha.

Ibintu byageze ‘iwa Ndabaga’  muri Libya kuva mu Ukwakira 2011 bakwica uwari Perezida wa Libya Col Muammar Khadaffi mu nkubiri yari iturutse mu Burasirazuba bwa Libya mu mujyi wa Benghazi, inkubiri yari ishyigikiwe cyane n’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi.

Libya yahoze ari igihugu kifashije kinafasha ibindi muri Africa, nyuma y’imyaka itanu yahindutse uko itigeze iba mu mateka yayo.

Mu meze abiri ashize, umwe mu baturage bababajwe n’uko Libya imeze ubu yatangarije Reuters ati “Cyera twari twifitiye Khadaffi wacu umwe, none ubu dufite ba Khadaffi benshi.”

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ibi nibyo abazungu baba bishakira barangiza bakajya mu binyamakuru byabo bakirirrwa bavuga ngo africa irakenye kandi aribo bateza ibibazo,ubu libiya kugirango izongere kuba libia ya kera bizasaba imyaka itari munsi ya 50ans.ubu abantu bishe kadhafi cyangwa abafashije abo bazungu kumuhiga no kumwivumburaho bamwe barara hanze bakanaryama batariye kandi kubwa kadhafi bararyaga none babuze ihenze nibiziriko
    ibyabaye kuri libia byakagombye kubera abayobozi bisi yose isomo rikomeye cyane uretse china kuko aho china igeze ntabwo bapfa kuyisukira uko babonye

  • Sha abazungu weeee!!! Baratwanga!!! Ubu nibo bari gusahuranwa bicukurira Petrol bagurisha inwaro!!!!

  • ABAZUNGU!NTIMUZI .
    IBYO BADUKOREYE SE?NABO BIZAGERAHO BASUBIRANEMO

Comments are closed.

en_USEnglish