Digiqole ad

Irak: Islamic State yahanganye bikomeye n’ingabo za Leta

 Irak: Islamic State yahanganye bikomeye n’ingabo za Leta

Abarwanyi ba Islamic State ngo bagabye igitero cyo kwirwanaho ku ngabo za Leta

Umutwe w’abarwanyi ba Islamic State birwanyeho mu gutero bagabweho n’ingabo za Leta ya Irak ubwo zageragezaga kwinjira mu mujyi wa Fallujah.

Abarwanyi ba Islamic State ngo bagabye igitero cyo kwirwanaho ku ngabo za Leta
Abarwanyi ba Islamic State ngo bagabye igitero cyo kwirwanaho ku ngabo za Leta

Ingabo za Irak zabwiye abanyamakuru ko nyuma y’umunsi umwe w’igitero simusiga ingabo zidasanzwe zagabye kuri Islamic State, mu majyepfo ya Nuaimiya  bagabweho igetero gikomeye n’abarwanyi bo muri uwo mutwe wa IS.

Ingabo za Iraq zavuze ko zabashije gukoma imbere icyo gitero ariko biravugwa ko cyaguyemo abatari bake ku ruhande rw’ingabo za Leta.

Imiryango mpuzamahanga ishizwe gutabara abari mu byago, ihangayikishishwe n’abaturage b’abasivile  bagera ku 50 000 bari mu mujyi wa Fallujah.

Hari zimwe mu nkuru zivuga ko hari abantu bari kwicwa n’inzara abandi bakicwa n’inyeshyamba za Islamic State zibaziza ko banze kurwana intambara ku ruhande rwazo.

Ingabo za Irak zivuga ko abantu bakiri muri uwo mujyi wa Fallujah banze kwimuka bamwe  bakaba bacumbikiye abagize umutwe w’abarwanyi ba IS abandi bakaba batarabona uburyo bahunga kubera abo barwanyi.

Islamuc State ni yo igenzura umujyi wa Fallujah kuva mu kwezi kwa mbere  mu mwaka wa2014. Muri icyo gihe nibwo Abayoboke ba Islam b’Aba Suni batangaje ko aribo bari kuyobora uduce tumwe two muri Irak na Syria.

Fallujah ni umwe mu mijyi iri mu maboko y’abarwanyi ba Islamuc State igize igihugu cya Irak  hamwe n’undi mujyi wa Mosul.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish