DRC: Padiri Malu Malu wari Perezida wa Komisiyo y’amatora yapfuye
Uwahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo Kinshasa Padiri Apollinaire Malumalu yitabye Imana kuri kuwa 31 Gicurasi ku myaka 54 azize uburwayi.
Ibi byemejwe kuri Voice of America na François Balumuene Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri USA aho uyu mupadiri yari amaze iminsi arwariye.
Ambasaderi Balumuene yavuze ko uyu mupadiri yitabye Imana mu ijoro ryakeye i Atlanta ubu bakaba bategereje kuzuza ibisabwa bagacyura umurambo we ngo ushyingurwe muri Congo.
Padiri Malumalu yayoboye Komisiyo y’amatora muri Congo inshuro ebyiri hagati ya 2006 na 2011. Niwe wari ukuriye amatora mu matora ya Perezida wa Congo mu 2006.
Yashimiwe na benshi uburyo yitwaye mu myiteguro n’imigendekere y’amatora kuko ngo yari umugabo w’umunyakuri.
Malumalu yari yongeye gushingwa iyi Komisiyo mu 2013 ariko mu 2015 yegura kuri iyi mirimo kubera uburwayi, akaba yaguye muri Amerika aho yari yaragiye kwivuza.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ubwo se asize nkuruki i musozi?
Padiri Imana imwakire mubayo nagerayo ni Imana yakoreye izamuhemba koko yari intwari kandi yari nu mukozi wingira kamaro muro muri congo
Agerayo ajya he ko uwapfuye etegerereza mu butaka impanda y’Imana. Niba agiye akiranuka azumva impanda ivuze azuke, niba adakiranuka ategereje urupfu rw’iteka. Naho ubu asubiye mu butaka kuko arimo yavuye.
Comments are closed.