Digiqole ad

Abandi bimukiira hagati ya 700 na 900 bararohamye bashaka kugera iburayi

 Abandi bimukiira hagati ya 700 na 900 bararohamye bashaka kugera iburayi

abimukira bava muri Afurika bagiye gushaka ubuzima i Burayi

Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (Medecins sans Frontiere) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR baratangaza ko mu cyumweru gishize abimukira babarirwa hagati ya 700 na 900 ari bo bashobora kuba barasize ubuzima mu mpanuka z’ubwato bwabaga bubatwaye buberekeza ku mugabane w’Uburayi.

abimukira bava muri Afurika bagiye gushaka ubuzima i Burayi
abimukira bava muri Afurika bagiye gushaka ubuzima i Burayi

Uyu muryango w’abaganga batagira umupaka uvuga ko mu cyumweru gishize hatabawe ubuzima bw’abantu bagera mu bihumbi 14 bari mu bwato bwarohamye mu nyanja ya Mediterrane ubwo aba bimukira bageragezaga kwinjira mu Butaliyani bavuye muri Libya.

Medecins sans Frontieres nubwo itemeza neza umubare w’abamaze kuburira ubuzima bwabo muri izi mpanuka zabaye mu cyumweru gishize, ivuga ko umubare w’abitabye Imana washingira ku buhamya bw’abarokotse kandi bakaba bakomeje gukusanywa.

Ku rubuga rwa Twitter, Uyu muryango w’abaganga batagira umupaka ugira uti “Ntiturabasha kumenya byimbitse umubare.” Uyu muryango ukavuga ko nyuma y’igereranya ryakozwe bishoboka ko abahitanywe n’izi mpanuka bashobora kugera muri 900.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi we avuga ko imibiri 700 y’abapfuye ari yo ikomeje gushakishwa.

Igereranya ry’ibanze ryakozwe mu cyumweru gishize, ryagaragazaga ko abapfuye babarirwaga muri 400.

Aba bimukira bavuga ko bahunze intambara n’ubukene, barohamye batazi koga ndetse batambaye imyambaro yabafasha kutarohama. Bivugwa ko bagiye bishyura amadolari menshi kugira ngo bave muri Libya berekeze mu Butaliyani.

Imiryango yita ku kiremwamuntu ivuga ko aba bimukira biganjemo abakomoka muri Eritrea, Soudan, Nigeria no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Tommaso Fabri wo mu muryango w’Abaganga batagira umupaka avuga ko ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi bikwiye kugira icyo bikora kugira ngo ubuzima bw’Abanyafurika budakomeza gutikirira mu Nyanja.

Ati “Igihe kirageze ko Uburayi bufata inshingano yo gutabara ubuzima,  gufasha no kwemerera aba bantu bakaza badashyize mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.”

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko mu mwaka wa 2015 abimukira 3,770 barohamye mu Nyanja ya Mediterrane ubwo babaga bagerageza kwambuka ngo bage ku mugabane w’Uburayi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish