Digiqole ad

Burundi: Nkurunziza yatanze iminsi 15 ngo abafite intwaro babe bazitanze

 Burundi: Nkurunziza yatanze iminsi 15 ngo abafite intwaro babe bazitanze

Inama yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza yabimburiwe no gusenga

Mu rugendo  yakoreye muri Komini ya Makamba, Perezida w’u Burundi yahavugiye ijambo riha umuburo abaturage batunze imbunda mu ngo zabo mu buryo budakurikije amategeko kuba bazisubije mbere y’iminsi 15 bitaba ibyo bagafatirwa ingamba zidasanzwe.

Inama yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza yabimburiwe no gusenga
Inama yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza yabimburiwe no gusenga

Hashize igihe agace ka Makamba karahindutse indiri y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi  bwakorwaga n’abantu bitwaje intwaro, ibi bikaba bihangayikishije abategetsi b’u Burundi.

Perezida Nkurunziza yagize ati: “Duhaye iminsi 15 abaturage bashobora kuba batunze intwaro mu ngo zabo kuba bamaze kuzisubiza abashinzwe umutekano kandi abazazitanga ku neza ntacyo bazaba ariko abazarenza igihe cyatanzwe tuzabata muri yombi.”

Yabasabye kubigenza nk’uko bagenzi babo muri Bujumbura babigenje bagasubiza intwaro bari batunze, ngo umutekano kakaba karabonetse.

Perezida Pierre Nkurunziza yabibukije ko atari abanyamahanga baza kwica abaturage ahubwo ko aribo ubwabo biyicanira, kandi ngo barabizi.

Uyu mukuru w’igihugu yari aharejwe n’abandi bayobozi bakuru muri  Leta  cyane cyane abayobora Intara za Mwaro, Bujumbura Rural na Bururi.

Muri iriya komini basuye imiryango y’abantu 11 bamaze kwicwa n’abantu bitwaje intwaro. Kugeza ubu abakekwaho uruhare mu bwicanyi buhabera bagera kuri 36 batawe muri yombi.

Perezida Pierre Nkurunziza ubwo yari ageze ahabereye inama
Perezida Pierre Nkurunziza ubwo yari ageze ahabereye inama
Abayobozi bakuru mu Burundi bategereje ko Perezida ahagera
Abayobozi bakuru mu Burundi bategereje ko Perezida ahagera
Inama yitabiriwe n'abasirikare bakuru mu ngabo z'U Burundi
Inama yitabiriwe n’abasirikare bakuru mu ngabo z’U Burundi

SOS Media Burundi

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Abasoda bu Burundi barasobanutse kabisa.Bemeye guharanira ubusugire bwi’igihugu cyabo.Ntibagasitare tubifuliza twese akazi keza ko kwivuna umwanzi uwariwe wese.

    • Nta busugire bwabo babashoboye kurinda. Birazwi ko hari aba rebelles ba FNLs ni abandi nka Red Tabara na FOREBU bafashe uduce twabo kandi nubu baricaye bategereje ikizava mu imishikirano ya Mkapa. Ntamisobanukire yabo. Icyo bashoboye ni ukwica inzirakarengane z’abatutsi bazira uko baremwe ni abahutu moderés badashigikiye kiriya kigoryi ngo ni Nkurunziza. Bitebe bitebuke bazashikirizwa inzego z’ubucamanza babazwe ubwicanyi barigukora.

  • Wowe wiyita BAZIRUWIHA. Ngo abasoda bazivuna uwariwe wese, ngo bemeye guharanira ubusugire bw’igihugu cyabo, babanje se bagaharanira uburenganzira bw’amuntu harimo n’ubwabagenzi babo babasoda nkuko ubivuga, babamaze babica se badahari? Baraho gusa ntacyo bica ntanicyo bakiza, nabo bategereje bati, muri twe harimo abatahiwe, barihakirwa ngo batabacishaho. Abantu barabamara se batareba, babaye aba observateurs (indorerezi, nka zaNGABO ZA loni (MINUAR) zabaga mu Rwanda muri 1994 bica abatutsi n’abahutu banze gufatanya n’abene wabo babicanyi. Bibereye aho nkama statuts gusa atanyeganyega.

  • Nkurunziza avuze ukuri. Ati” Si abanyamahanga baza kwica abantu, ahubwo ni Abarundi ubwabo.” Ni byiza ubwo mwamenye ko ibibazo byanyu mutabiterwa n’abandi, nk’uko mbere mwabyitiriraga u Rwanda. Biriko biraza…..

Comments are closed.

en_USEnglish