Tanzania: Mu ntara ya Tanga abantu bishwe baciwe imitwe
Abaturage b’ahitwa Kibatini mu ntara ya Tanga mu Majyaruguru ya Tanzania, bahunze ingo zabo nyuma y’ubwo bwinshi batewe n’urupfu rw’abantu umunani bishwe baciwe imitwe.
Impamvu zihishe inyuma y’ubwo bwicayi ntiziramenyekana, Polisi iracyahiga bukware aba barishe abo bantu bikekwa ko bihishe mu mashamba.
Polisi yasabye abaturage kwihangana mu gihe igikorwa iperereza ariko abaturage bo batangiye guhunga ingo zabo bitewe n’icyo gitero.
Abushiri umwe mu baturege ba Kibatini akaba n’umwe mu biciwe umuvandimwe, yavuze ko Leta ya Tanzania ikwiye gukora ibishoboka byose ikarinda abaturage bayo.
Ati “Agace kacu karimo ingo 30, ariko na n’ubu nta mahoro ahari, hazaba amahoro igihe gusa abicanyi bazaba batawe muri yombi, bagacibwa imanza kandi bagafungwa.”
BBC
UM– USEKE.RW
3 Comments
Barebye neza basanga interahamwe zarahageze, abarwanya Magufuri bazikoresha mugushaka gusabota ubuyobozi bwe ntakindi, babirebe neza.
Urarwaye wowe kuko urota interahamwe burigihe wowe.
Buriya uyu bivugibigwi niwe uyoboye abo bicanyi ko numva abazi neza.ahubwo bamufate avuge nabo bafatanyije
Comments are closed.