Digiqole ad

U Budage bwemeje ko Turukiya yakoreye Jenoside Abanyarumeniya

 U Budage bwemeje ko Turukiya yakoreye Jenoside Abanyarumeniya

Ibihugu 20 bimaze kwemeza ko Turukiya yakoreye Jenoside Abanyarumeniya

Inteko ishinga amategeko y’u Budage yitwa Bundestag yemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya bukozwe n’abo muri Turukiya ari Jenoside. Ibi byarakaje igihugu cya Turikiya gihita gihamagaza Amabasadei wacyo.

Ibihugu 20 bimaze kwemeza ko Turukiya yakoreye Jenoside Abanyarumeniya
Ibihugu 20 bimaze kwemeza ko Turukiya yakoreye Jenoside Abanyarumeniya

Ubwicanyi bwakozwe n’abahoze bagize icyitwaga ‘Ubwami bw’abami bwa Ottoman’ bwabaye muri 1915 bwahitanye miliyoni irenga y’Abanyarumeniya nk’uko byemejwe na UN.

Abanyamateka bemeza ko abategetsi bo muri Ottoman babanje kwica abantu b’intiti babaga muri Armenia nyuma bagakurikizaho abandi ba rubanda harimo abagabo, abagore n’abana.

Kuba u Bugade bwemeje biriya byabaye ngo bikozwe mu gihe kibi kuri Turikiya kuko ubu iki gihugu kiri gusaba ubufasha bwo guhangana n’abimukira bakomeje kukinjiramo.

Turikiya yari yarihanangirije u Budage ko nibwemeza ko yakoze Jenoside ku Banyarumeniya bizatuma umubano hagati y’ibihugu byombi uhagarara.

Iki gihugu kivuga ko ‘abishwe’ muri kiriya gihe batangana kuriya kandi ibyabaye bitagomba kwitwa ‘Jenoside’.

Kugeza ubu ibihugu 20 birimo na Vatican bimaze kwemeza ko ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Ottoman ari Jenoside.

Tubibutse ko buriya bwicanyi bwabaye ubwo intambara ya mbere y’Isi yarimo iba ikaba yari yatangijwe n’ibihugu by’u Budage na Autriche.

Mu matora y’uyu munsi, Minisitiri w’intebe w’u Budage Angela Merkel ntiyari ahari, ariko mu ishyaka rye rya Gikirisitu riharanira Demokarasi (CDU) batoreye kiriya cyemezo bacyemeza.

Abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta na bo bari bahari kandi babyemeje  SPD hamwe n’abo mu ryitwa Greens batoye bemeza.

Minisitiri w’Intebe w Turikiya Binali Yildirim aherutse kuvuga ko u Budage nibutora bwemeza ko igihugu cye cyakoze Jenoside yakorewe Abanyarumeniya bizaba ari ukudatekereza (irrational).

BBC yemeza ko Perezida wa Turikiya Receo Tayyip Erdogan yahamagaye Merkel amuburira ko nibatora uriya mushinga w’itegeko ibihugu byombi bizacana umubano.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • N’abazungu b’abanyamerica nabo bazabarege iyo bakoreye aba native americans.

Comments are closed.

en_USEnglish