Digiqole ad

Umunyapakistani ari kuzenguruka u Burayi asaba ko Abayahudi ‘bose bicwa’

 Umunyapakistani ari kuzenguruka u Burayi asaba ko Abayahudi ‘bose bicwa’

Uyu mugabo ni we wigisha abantu ko Abayahudi bateje Isi ikibazo

Ikinyamakuru Stuttgarter Nachrichten  cyemeza ko umugabo ukomoka muri Pakistan witwa Muhammad Raza Saqib Mustafai uri kuzenguruka u Burayi yigisha abantu kwanga no kwica  Abayahudi.

Uyu mugabo ni we wigisha abantu ko Abayahudi bateje Isi ikibazo
Uyu mugabo ni we wigisha abantu ko Abayahudi bateje Isi ikibazo

Ubu ngo ari mu Budage. Iki gihugu nicyo cyakorewemo Jenoside yakorewe Abayahudi muri 1935-1945.

Umuyobozi ukuriye Israel mu Budage yamaganye amagambo avugwa  Muhammad Raza w’umubwirizabutumwa ukunda kwambara akagofero k’Abayahudi.

Uriya mubwirizabutumwa ngo yahagaze ahirengeye hafi y’aho ba mukerarugendo bakunda kuza gusura, abwira abantu ko igihe kigeze ngo ‘Abayahudi bose bicwe bashire’.

Ubwo uyu mugabo w’Umusilamu w’umuhezanguni yari mu musigiti wa Al-Madina ahitwa Basd Cannstatt yabwiye abaturage barimo abana, abagabo n’abagore ko ubwoko bw’Abayahudi ari kabutindi muri iyi Isi, bukwiye kwicwa.

Mustafai  yashyize video kuri Youtube aho agira ati: “Ubwoko bw’Abayahudi bushize mu Isi yagira amahoro, igacya!”

Yongeyeho ko Abayahudi aribo batuma Isi ibamo amahano yose, agasaba ko  ‘bakwicwa’

Uwungirije umuyobozi mukuru muri Ambasade ya Israel mu Budage,  Avraham Nir-Feldklein, yabwiye Ikinyamakuru Stuttgarter Nachrichten ko Israel ifite icyizere ko inyigisho z’uriya mugabo zitazagira icyo zigeraho mu kubiba urwango mu  mitima y’Abanyaburayi ngo bange Israel n’Abayahudi.

Kugeza ubu haribazwa ukuntu uyu mugabo wigisha urwango kandi byari bisanzwe bizwi ko yahawe uruhushya rwo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi yari afite impapuro mpimbano.

Umwe mu bakuriye umusigiti wo mu Budage hafi y’aho uriya mugabo yigishiriza,  yabwiye ikinyamakuru Stuttgarter Nachrichten  ko batemera ko hari umuntu wabo wigisha amacakubiri no kwanga abandi bityo ko bamaganye ibyo  yigishiriza mu ruhame.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Kwamagana se bivuze iki? Iyo ngengabitekerezo ya genocide yo kongera kwibasira abayahudi kuki bayirebera? Bamufunze koko!!!!

  • Uyu mugabo arambabaje. Ibeshye ukore ku bwoko bw Imana, urebe ko uba udakoze mu ijisho ry Imana.

  • mwihangayika cyane, buriya Mosaad yasanze nta kibazo ateje, kuko bivugwa ko Mosaad iyo isanze umuntu azateza ikibazo Israel imuhitana mu buryo ubu cg buriya. kuba agisamira rero n’uko basanze nta ngaruka yagira, nimuyoberwa irengero rye muzamenye ko yari kuba ateje akaga.

  • N’abanyamugisha ntibavumika abayahudi bose Imana ibahe umugisha.

  • Ibi nugusebanya,cg abanyamakuru bakabya inkuru? Ko mutashyizeho iyo video Ngo abasomyi bayibone? Mugabanye gusebanya please.

    • Kc nugusebanya gute kandi bakubwiye ko yabyivugiye nakanwa ke akanashyira video ikangurira abantu kwanga abayahudi kuri YouTube?
      Mujye mugabanya ubuswa

  • Ndamushyigikiye, kuko bariya batuye Israel si abayahudi ni aba ASHIKENAZIS batoraguye muburayi babajyana hariya barahirukanye ABIRABURA harimo na TUTSI 85% bihuza neza nuko MUGESERA yavuze ngo babanyuze iyo baturutse. YEZU ubwo azagaruka nibwo kariya karere kazagira amahoro arambye, kuko bariya bahajugunywe mu 1948… kandi ikimenyimenyi YEZU ntiyaje 1948 bivuze ngo byongeye MUBYAHISHUWE 2:9 BYONGEYE na 3:9 haranditse ngo abiyita ABISIRAHELI ataribo BAZABONA ISHYANO. Bivuze rero ko bariya HITLER yabishe abaziza kwiyita abo bataribo, n’ubu baza babona ishyano kandi.

    Mugusohoza… urebe uko IMANA ikora… bariya ba ASHEKINAZIS batwibye igihugu DNA zabo ni R, J, G etc… naho urebye 12 TRIBES za ISRAEL DNA zabo ni A, B,C,D na Q uzisanga mubbirabura gusa cyane cyane muri Afrika.

    Byongeye YEZU si umuzungu na rimwe soma IBYAHISHUWE 1, 13:14 urebe uko Yezu yasaga, byose biri muri Bible ahubwo ABAZUNGU twarabamenye, bo bazi ibyo badukoze ariko IMANA igiye kubarimbura bose abazarokoka BAZABA abacakara butwi b’ABIRABURA.

    Fact ya nyuma, uwari Prezida wa Misiri mu 1950, yaravuze ngo ABISIRAHELI bagenda bari ABIRABURA, none bagarutse ari ABAZUNGU bate?

    Bivuze ngo igitera intambara muri kariya karere, ni uko ABARABU nibo baduteye hariya baratugurisha, BIBOHOREZA IGIHUGU, noneho abazungu BAMENYE ko ari igihugu cy’isezerano BUMVIKANA n’abarabu KUGABANA ubutaka bwacu BARAGABANA sibyo,

    IKIBAZO RERO BATAMENYE ni ikihe, gitera iriya ntambara. Ni uko bari bazi ko UBUTAKA butagatifu ari kariya gace ISIRAHELI iriho gusa , BUT gaturuka KUMUPAKA WA MISIRI kakagera kunkombe z’uruzi RW’EUPHRATES. Niho IMANA IZADUTUZA akaba ariyo mpamvu banga kumvikana kuko ntawaharira undi, ariko bose IMANA IZABOTSA, abemera bazabona uko IMANA idakinishwa.

    Imana igira iti: “Ubonye umwana wanjye YEZU, aba ambonye”, bivuze ngo IMANA ntabwo ari ESCROT right?
    Uti kuki mvuze uku? Ni ukubera ko YEZU abazungu bamugira umuzungu ngo baduhake, bivuze ko nibo ba Escrots. Kuko numara gusoma neza uko YEZU yasaga, byonyine birahagize kumva ubu butumwa.

    Ibyo nabahuguramo ni byinshi, kuko njye namenye ukuli iyi si dutuye imaze imyaka irenga 6000 mu Kinyoma cy’abazungu. Ushaka kwiga no guhugukirwa BIBIRIYA wumva ENGLISH add me mbahugure kuko ibyo mwibaza muziko ari ukuli byose ni ZERU… njye narabimenye mbifitiye facts na EVIDENCES zose ziri muri BIBLE. Mfite gahunda yo kuyisoma yose mumezi 6, ubu ndangije IBITABO 3 bibanza ijambo kurindi.

    • Wampa tel.yawe tukazavugana
      Jye 0732070131

  • Harya idini ryigisha kwicana, ryo riba rikomoka kuri inde? Musome icyo Biblia ibivugaho muri 1 Yohana 3: 10-12 cyangwa
    muri 1 Yohana4:20-21)

  • Nemera ko umuntu ari nk’undi kd uburenganzira bw’aho umwe birangirira niho ubw’undi butangirira. Iyo uvuze ngo aba ni ubwoko bw’Imana abandi basigara bitwa iki? Bati bene so baragushaka«ati; bene data n’abumva ibyo mvuga bakabikurikiza kuko aribo data wo mwijuru yishimira» abemera Bible barabyumva, ikindi kubaho ni ukubana, iyo sosiyete igeze aho ifata umwanzuro wo kukwikiza urugero Hitler n’abayahudi, ntabwo ari uruhande rumwe ruba rufite ikibazo gusa. Wowe rero ukijya ku mavi ngo arasabira abayahudi ni kimwe no gusengera imbabare zose ngo zoroherezwe. Ubwoko butagonda ijosi.ubwoko bwishyira hejuru.

  • Murashoboye!
    Imana nyirububasha niyo yo kubikemura.
    Dutegereze igihe cyayo gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish