Kenya: Babiri bamaze kugwa mu myigaragambyo yabatavuga rumwe na Leta
Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kisumu, uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya abantu babiri bitabye Imana abandi batandatu barakomereka mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta bamagana Komisiyo y’igihugu y’Amatora bavuga ko ibogama.
Abahagarariye abatavuga rumwe na Leta bavuga ko mu gihe aba bigaragambyaga Polisi yarashe urufaya rw’amasasu mu kirere kugira ngo ibatatanye bajya ku biro bya komisiyo y’amatora yo mu mujyi wa Kisumu.
Dennis Onyango umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Raila Odinga yabwiye ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters ko muri uko gutatanya abantu, babiri barashwe amasasu bagahita bapfa.
Abakozi ba Croix Rouge bavuze ko abandi bantu batandatu bakomeretse cyane ubu ngo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho.
Raila Odinga byitezwe ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu agahangana na Perezida Uhuru Kenyatta mu matora azaba mu mwaka utaha.
Odinga n’ishyaka rye basaba ko abayobozi ba komisiyo y’amatora basimburwa ngo kuko barangwa no kubogama.
Abigaragambya bariye karungu, bafunze imihanda n’ubwo Polisi ya Kenya yari yaburiye buri wese uza kwigaragambya ko aza kukabona.
UM– USEKE.RW
Callixte NDUWAYO