Yaciwe miliyoni 7 cg imyaka 3 y’igifungo kuko yatutse Magufuli kuri Facebook
Kuri uyu wa gatatu Urukiko rwa Arusha rwakatiye umugabo Issac Abakuki gufungwa imyaka itatu cyangwa se agatanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amashilingi ya Tanzania nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu John Pombe Magufuli ku rubuga rwe rwa Facebook.
Uyu mugabo Abakuki ubwe yiyemerera ko ibyanditswe kuri Facebook ye ari we ubwe wabyanditse.
Umucamanza asoma umwanzuro w’iburanisha yavuze ko uregwa yagombaga kwishyura miliyoni eshanu z’amashilingi ya Tanzania akanafungwa imyaka itatu byombi.
Ariko ko Urukuko rwagabanyije igihano kuko Abakuki yemeye icyaha n’umunyamategeko we akabimusabira bityo akaba yakwishyura ariya mande ya miliyoni eshatu mu byiciro bibiri cyangwa se agafungwa imyaka itatu.
Uyu mugabo niba ahisemo kwishyura ari mande ngo igice cya mbere agomba kugitanga bitarenze tariki 8/07, igice cya kabiri akagitanga bitarenze tariki 8/08/2016.
Umucamanza ati “Nananirwa gukora ibi, ubwo azahanishwa igifungo.”
Uyu mugabo yaburanishijwe bwa mbere mu kwezi kwa kane ashinjwa amagambo mabi cyane kuri Perezida kuri Facebook/
Uyu ni umwe muri bacye cyane baguye mu mushibuka w’itegeko rihana ibyaha bikorerwa kuri Internet ryatowe muri Tanzania umwaka ushize.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Umuntu utuka Magufuli ni inyangabirama akwiye gufungwa nta kindi! Africa ikeneye aba President batekereza nka magufuli na kagame kugirango twigobotore ubukene, ariko abakirira muri ruswa n’ibimenyane nibo bateza amahane kuko babona inyungu zabo zibangamiwe. Magufuli uwamumpa nkamusuhuza nakwishima cyane kuko ni umuntu w’umusaza!
Comments are closed.