Digiqole ad

Burundi: Col. Nibizi yatewe grenade iramuhusha

 Burundi:  Col. Nibizi yatewe grenade iramuhusha

Imodoka ya Col Emmanuel Nibizi yangiritse

Kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru w’U Burundi, Bujumbura Colonel Emmanuel Nibizi yatewe grenade ari mu modoka akomereka amaguru.

Imodoka ya Col Emmanuel Nibizi yangiritse
Imodoka ya Col Emmanuel Nibizi yangiritse

Icyo gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana, ngo bari kuri moto aho beteye grenade imodoka yari arimo. Igitero cyabereye rwagati mu murwa mukuru Bujumbura.

Col Emmanuel Nibizi yari imbere y’Ibiro bya Polisi, ahitwa kuri Avenue Peuple Murundi akaba yari yitwaye mu modoka ye.

Umuvugizi wa Polisi y’U Burundi Pierre Nkurikiye yavuze ko uyu musirikare yakomeretse bikomeye ku maguru. Pierre Nkurikiye yavuze ko Col. Nibizi yahise ajya kuvurirwa mu bitaro by’i Bujumbura.

Abari aho iki gitero cyabereye bavuze ko uwateye iyi grenade yari ari kuri moto.

SOS Media Burundi

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mwaragowe mukomeze kwihangana

  • Mana Tabara Abarundi na Abarundikazi twumve Mana

Comments are closed.

en_USEnglish