Kuri uyu wa mbere abayobozi muri Turkiya bategetse ko abanyamakuru 42 batabwa muri yombi nk’uko bitangazwa na NTV yaho, ibi ngo ni mu nkurikizi za Coup d’etat iherutse gupfuba aho abantu bagera ku 60 000 banyuranye bagomba kuyiryozwa. Abamaze gufatwa biganjemo abakekwa kuyigiramo uruhare, harimo abasirikare, abapolisi, abacamanza, abakozi mu nzego zigenga kubera coup d’etat […]Irambuye
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage bo mu duce dutandatu tw’ahitwa Bwito, mu Burengerazuba bwa Rutshuru, mu Majyaruguru ya Goma, muri DR Congo, abaturage bari guhunga umutekano mucye NGO bateWE na FDLR, Nyatura na Maï-Maï Mazembe. Abari muri aka gace baravuga ko kuva kuwa gatandatu abaturage batangira kuva mu byabo, ngo hari uduce usanga nka […]Irambuye
Nibura abantu 17 barashwe ubwo bari mu nzu y’urubyiniro muri Leta ya Florida mu mujyi wa Fort Myers, nk’uko bitangazwa na Dail Mail, iki gitero cyabaye ahagana ku isaha ya saa saba n’igice mu gicuku kuri uyu wa mbere, abantu babiri bahise bapfa. Polici yo muri uwo mujyi yahise ijya ahabereye icyo gitero mu nzu […]Irambuye
Ansbach – Umugabo wimwe ubuhungiro ukomoka muri Syria yiturikirijeho igisasu akomeretsa abantu 12 hafi y’ahari hahuriye imbaga y’abantu bari mu iserukiramuco mu gihugu cy’U Budage mu mujyi wa Ansbach. Minisiteri y’Umutekano mu gace ka Bavaria yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 27 yiturikirijeho icyo gisasu nyuma yo kwangirwa kwinjira mu iserukiramuco ry’umuziki. Abantu 2 500 bari […]Irambuye
Stuttgart – Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, umugabo w’impunzi ikomoka muri Syria ikoresheje umupanga yishe umugore ikomeretsa n’abandi bantu babiri mu mujyi wo mu majyepfo y’Ubudage witwa Reutlingen. Uyu yahise afatwa na Police atarakomeza gutema benshi. Ibinyamakuru byo mu Budage biravuga ko hataramenyakana impamvu yateye uyu mugabo ubu bwicanyi bw’abantu abatemaguye mu mujyi. Amafoto […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu Inteko ishingamategeko ya Poland/Pologne yatoye yemeza ko ubwicanyi bwakorewe AbanyaPolonye bugahitana abasaga 100 000 na Ukraine mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ari Jenoside. Iki cyemezo kinyuranye n’icy’umunyamategeko wigenga wari wasabye ko bareka kwita ubwo bwicanye jenoside mu 2013. Ukraine ariko yo yakomeje kwamaganira kure abashaka kwita ubu bwicanyi Jenoside. Ubu bwicanyi […]Irambuye
Polisi y’U Burundi yatangaje ko yafashe abantu batatu bafitanye isano n’urupfu rwa Hon. Hafsa Mossi, wabaye Minisitiri ndetse n’Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba. Hon Mossi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Bujumbura tariki ya 13 Nyakanga 2016, ibyo Perezida Nkurunziza yavuze ko ari urupfu rwa kinyamaswa kandi rufitanye isano na Politiki. […]Irambuye
Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa yatangaje ko abasirikare batatu b’iki gihugu bapfiriye muri Libya nyuma y’uko kajugujugu barimo yahanuwe. Itangazo ry’iyo minisiteri riravuga ko abo basirikare bapfiriye mu kazi. Kare kuri uyu wa gatatu, Umuvugizi wa Minisiteri, Stephane Le Foll yemeye bwa mbere ko umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Abafaransa ziri muri Libya. Ku wa kabiri, Ibiro Ntaramakuru, […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere umusore w’impunzi yo muri Afghanistan yinjiranye ishoka muri gari ya Moshi mu majyepfo y’Ubudage mu mujyi wa Wurzburg atangira kwasa abantu akomeretsa bikomeye abagera kuri bane Police iraza ihita imurasa arapfa nk’uko byatangajwe na Joachim Herrmann Minisitiri w’umutekano muri Leta ya Bavaria. Uyu muyobozi yavuze ko hakiri kare […]Irambuye
Evaristo do Espírito Santo Carvalho yatsinze Manuel Pinto da Costa wayoboraga Sao Tome na Principe, akaba yagize amajwi 50,1%. Pinto da Costa, yatsinze amatora mu 2011 nk’umukandida wigenga ariko mbere yari yarabaye Perezida wa mbere w’iki kirwa cyahawe ubwigenge na Portugal mu 1975. Uyu mugabo yabaye Perezida kuva ubwo kugeza mu 1991. Evaristo do Espírito […]Irambuye