Digiqole ad

Germany: Umunya Syria yatemaguye abantu mu mujyi yicamo umugore

 Germany: Umunya Syria yatemaguye abantu mu mujyi yicamo umugore

Stuttgart – Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, umugabo w’impunzi ikomoka muri Syria ikoresheje umupanga yishe umugore ikomeretsa n’abandi bantu babiri  mu mujyi wo mu majyepfo y’Ubudage witwa Reutlingen. Uyu yahise afatwa na Police atarakomeza gutema benshi.

Police yamufashe iramuboha imushyira hasi ndetse bigaragara ko yakomeretse
Police yamufashe iramuboha imushyira hasi ndetse bigaragara ko yakomeretse

Ibinyamakuru byo mu Budage biravuga ko hataramenyakana impamvu yateye uyu mugabo ubu bwicanyi bw’abantu  abatemaguye mu mujyi.

Amafoto yagaragaye kuri Twitter agaragaza Police yafashe uyu muntu yamuboheye inyuma, bamushyize hasi kandi nawe yakomeretse mu mutwe, ndetse yambuwe n’umupanga yakoresheje.

Ababonye ibyabaye babwiye ikinyamakuru Bild ko hari umugabo wari utwaye imodoka ya BMW wavuye mu modoka arwanya uyu mwicanyi amuhagarika gukomeza gutema abantu, ariruka undi aramwirukankana amutura hasi kugeza Police ihageze iramukomeza.

Abandi bavuze ko uyu mugabo yasaga n’uwasaze kuko yanashatse gutema abapolisi.

Umuvugizi wa Police muri aka gace yatangaje ko uwakoze ubu ari umusore w’imyaka 21 ngo Police yari isanzwe izi, avuga ko yari afitanye ikibazo n’umugore mbere yo kumutema akanamwica, byabaye ahagana saa kumi n’imwe zo kuri uyu mugoroba.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru aha mu Budage umusore w’imyaka 17 ukomoka muri Afhanistan yinjiye muri gari ya moshi atema abantu bane n’ishoka. Baje gusanga uyu musore yari umuyoboke wa Islamic State.

Mu kaziga gatukura harimo umupanga yakoresheje atema abantu
Mu kaziga gatukura harimo umupanga yakoresheje atema abantu
Police yamufahe iramukomeza
Police yamufahe iramukomeza

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyaba arihano iwacu cg USA imana iba yamaze kumwakirira mumuriro utazima.

  • Eeeh!! harya nabagiye mu muriro utazima n’ IMANA ibakira???? very sorry ndibutse biraterwa n’imana ushaka kuvuga iyo ariyo!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish