Germany: UmunyaSyria wimwe ubuhungiro yiyahuye akomeretsa 12
Ansbach – Umugabo wimwe ubuhungiro ukomoka muri Syria yiturikirijeho igisasu akomeretsa abantu 12 hafi y’ahari hahuriye imbaga y’abantu bari mu iserukiramuco mu gihugu cy’U Budage mu mujyi wa Ansbach.
Minisiteri y’Umutekano mu gace ka Bavaria yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 27 yiturikirijeho icyo gisasu nyuma yo kwangirwa kwinjira mu iserukiramuco ry’umuziki.
Abantu 2 500 bari aho babashijwe gusohorwa ahaturikiye igisasu.
Aka gace ka Bavaria umutekano wako wagiye mu bibazo mu ntangiriro z’icyumweru cyashize, ubwo umugabo witwaje icyuma yinjiye muri gariyamoshi akagenda ajombagura abantu n’icyuma mu gitero cyitiriwe umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ku wa mbere w’icyumweru gishize.
Mu kindi gitero mu mujyi wa Wuerzburg, umusore ukomoka muri Afghanistan yitwaje ishoka agenda ayitemesha abantu akomeretsa batanu mbere y’uko araswa agapfa.
Ikindi gitero cyitiswa icy’iterabwoba, umusore yarashe abantu mu mujyi wa Munich, ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ahitana abantu icyenda.
Igitero cyo mu mujyi wa Ansbach biravugwa ko cyabaye ahagana saa 22:10 (20:10 GMT) hanze y’akabari kitwa Eugens Weinstube mu mujyi rwagati utuwe n’abantu 40 000 ndetse ni naho hari ibirindiro by’ingabo za America ziba mu Budage.
Joachim Herrmann Minisitiri muri Bavaria yavuze ko uyu mugabo wo muri Syria yageze mu Budage mu myaka ibiri ishize, ariko mu mwaka ushize yimwe ubuhungiro.
Yari yahawe uruhushya rwo kuba agumye mu Budage igihe gito, ndetse ahabwa inzu yo kubamo mu mujyi wa Ansbach, nk’uko Herrmann abivuga.
Uyu mugabo ngo yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri biramwangira, ndetse ajyanwa mu kigo kivurirwamo abafite ibibazo byo mu mutwe, ngo ntiharamenyekana ko icyo gitero yakoze yagitekerejeho nk’iterabwoba cyangwa ari we washakaga kwiyahura.
BBC
UM– USEKE.RW