Digiqole ad

u Bufaransa bwemeye ko kajugujugu yarasiwe muri Libya yahitanye abasirikare 3

 u Bufaransa bwemeye ko kajugujugu yarasiwe muri Libya yahitanye abasirikare 3

Ingabo z’Abafaransa ngo zagiye muri Libya kurwanya iterabwoba

Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa yatangaje ko abasirikare batatu b’iki gihugu bapfiriye muri Libya nyuma y’uko kajugujugu barimo yahanuwe.

Ingabo z'Abafaransa ngo zagiye muri Libya kurwanya iterabwoba
Ingabo z’Abafaransa ngo zagiye muri Libya kurwanya iterabwoba

Itangazo ry’iyo minisiteri riravuga ko abo basirikare bapfiriye mu kazi.

Kare kuri uyu wa gatatu, Umuvugizi wa Minisiteri, Stephane Le Foll yemeye bwa mbere ko umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Abafaransa ziri muri Libya.

Ku wa kabiri, Ibiro Ntaramakuru, Associated Press, byasubiye mu magambo y’umwe mu bategetsi muri Libya avuga ko indege y’U Bufaransa yahanuriwe muri Libya.

Iyi ndege yarashwe ku cyumweru mu mujyi wa Benghazi, nta muntu n’umwe mu basirikare bari muri iyi ndege warokotse.

Le Foll, yatangarije Info Radio yo mu Bufaransa kuri uyu wa gatatu ko ingabo zidasanzwe z’U Bufaransa ziri muri Libya, “mu kwerekana ko U Bufaransa buri ahantu hose mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba”.

U Bufaransa bwakunze kuvuga ko indege zabwo hari ubwo zikoresha ikirere cyo muri Libya, ariko ni ubwa mbere bwemeye ku mugaragaro ko bufiteyo ingabo.

Ikinyamakuru Le Monde cyari cyatangaje mbere ko U Bufaransa bufite ingabo muri Libya ariko abayobozi b’icyo gihugu barabihakana.

Le Monde cyavuze ko hari itsinda ry’ingabo zishinzwe ubutasi ryagiye muri Libya mu bikorwa byo gufasha kurwanya Islamic State, IS.

Kuva U Bufaransa bwafatanya n’abaturage mu guhirika ubutegetsi bwa Col Muammar Gaddafi, muri 2011, iki gihugu ntikigeze kigira amahoro.

Hari amakuru avuga ko umujyi wa Benghazi ufatwa nk’uwatangiriyemo impinduramatwara, wahindutse isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro iharanira kuwugenzura.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • HARI UMUNYALIBIYA UHERUTSE KUVUGA KO “KERA BARI BAFITE KADAFI 1 NONE UBU BAFITE 50”.

  • awawa reka mwumve

Comments are closed.

en_USEnglish