Digiqole ad

Ubudage: Umwana witwaje ishoka yakomerekeje abantu 4

 Ubudage: Umwana witwaje ishoka yakomerekeje abantu 4

Muri gari ya moshi aho yatemaguye abantu n’ishoka hari amaraso menshi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere umusore w’impunzi yo muri Afghanistan yinjiranye ishoka muri gari ya Moshi mu majyepfo y’Ubudage mu mujyi wa Wurzburg atangira kwasa abantu akomeretsa bikomeye abagera kuri bane Police iraza ihita imurasa arapfa nk’uko byatangajwe na Joachim Herrmann Minisitiri w’umutekano muri Leta ya Bavaria.

Muri gari ya moshi aho yatemaguye abantu n'ishoka hari amaraso menshi
Muri gari ya moshi aho yatemaguye abantu n’ishoka hari amaraso menshi

Uyu muyobozi yavuze ko hakiri kare kwemeza impamvu yaba yateye uyu musore ubu bugizi bwa nabi.

Ibi bikurikiye igitero cy’iterabwoba cyahitanye abantu 84 mu Bufaransa kuwa kane ushize ubwo bari mu birori by’ubwigenge mu mujyi wa Nice, bikurikiye kandi amasasu yaraye avugiye mu mujyi wa Liege mu Bubiligi. Icyoba cy’ibikorwa by’iterabwoba ni cyose mu mijyi y’Iburayi.

Ibyakozwe n’uriya musore bishobora gushyira ku gitutu Chancelier Angela Merkel ubusanzwe ushyigikira politiki yo guha ubuhungiro abimukira baza bagana igihugu cye.

Uyu musore w’imyaka 17 ngo yari yitwaje ishoka n’icyuma akomeretsa bikomeye abantu bane muri gari ya moshi, bamwe mu bakomeretse ubu ngo ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Abo yakomerekeje ngo ni itsinda ry’abantu bo muri Hong Kong bagizwe n’umugabo w’imyaka 62, umugore we w’imyaka 58, umukobwa wabo w’imyaka 27 n’umusore w’inshuti ye w’imyaka 31.

Fabian Hench uvugira Police muri kariya gace yavuze ko bane aribo bakomeretse ariko umwe yakomeretse bidakabije.

Usibye aba bakomeretse ngo hari n’abandi bari muri iyi gari ya moshi bagize ihungabana rikomeye ubu bakaba bari kuvurwa.

Uyu musore amaze gukora ibi gari ya moshi yahagaze maze arasohoka arahunga, Police ishatse kumufata ngo yashatse nawe kuyirwanya bahita bamurasa arapfa.

Ibitangazamakuru muri Bavaria biravuga ko uyu musore ngo yateraga hejuru agira ati “Allahu Akbar”  ubwo yariho akora ibi bikorwa by’ubwicanyi. Gusa Police na Minisitiri w’umutekano muri Bavaria ntabwo bemeje aya makuru.

Mu 2015 Ubudage bwakiriye miliyoni imwe y’abimukiira barimo n’abana benshi. Abenshi bari bahunze ibihugu bya Syria, Iraq na Afghanistan.

Wurzburg aho uyu musore yakoreye ibi bikorwa bibi
Wurzburg aho uyu musore yakoreye ibi bikorwa bibi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abenegihugu bo mu Budagi eka mbere Uburayi bwose bakeneye inteko zibacungerera umutekano bavuye mu Burundi kuko barabishoboye. Barashoboye guhagarika imyiyerekano yarimwo ubwicanyi buteye ubwoba mu Burundi! None abadagi boba bazira manda ya 3? Ubufransa nabwo ko bugize imisi bufise umutekano muke, butwarwa na NKURUNZIZA.

Comments are closed.

en_USEnglish