Digiqole ad

Abadepite muri Pologne bemeje ko ubwicanyi bwakozwe na Ukraine ari Jenoside

 Abadepite muri Pologne bemeje ko ubwicanyi bwakozwe na Ukraine ari Jenoside

Bamwe-mu-ngabo-za-Ukraine-zavuye-ku-rugerero Bamwe-mu-ngabo-za-Ukraine-zavuye-ku-rugerero

Kuri uyu wa gatanu Inteko ishingamategeko ya Poland/Pologne yatoye yemeza ko ubwicanyi bwakorewe AbanyaPolonye bugahitana abasaga 100 000 na Ukraine mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ari Jenoside.

Bamwe-mu-ngabo-za-Ukraine-zavuye-ku-rugerero Bamwe-mu-ngabo-za-Ukraine-zavuye-ku-rugerero
Bamwe-mu-ngabo-za-Ukraine-zavuye-ku-rugerero
Bamwe-mu-ngabo-za-Ukraine-zavuye-ku-rugerero

Iki cyemezo kinyuranye n’icy’umunyamategeko wigenga wari wasabye ko bareka kwita ubwo bwicanye jenoside mu 2013.

Ukraine ariko yo  yakomeje kwamaganira kure abashaka kwita ubu bwicanyi Jenoside. Ubu bwicanyi ndengakamere bwakozwe n’AbanyaUkraine barwaniraga ubwigenge b’igihugu cyabo mu myaka yo mu 1940.

Ubu inzirakane z’ubu bwicanyi kugeza ubu ntabwo zibukwa kandi ubu bwicanyi ntabwo bwafatwaga nka Jenoside kuko umwanzuro wemejwe n’Abadepite 432 muri 460 bari bagize iyo nteko bemeje ko bashingiye ku byanditswe n’abanyamateka bufatwa nka Jenoside.

Hagati ya 1942  na 1945 bamwe mu ngabo za Ukraine bishe AbanyaPolonye benshi abagore, abana n’abageze mu zabukuru bajyiye bajugunywa mu byobo birimo amazi mu gace ka Volhynia, ubu hakaba ari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Ukraine.

Izi ngabo za Ukraine zari zifite intego yo gutsindira ubwigenge bw’igihugu cyabo, birukana aba Nazi ndetse n’Abasoviyete (ingabo z’Uburusiya icyo gihe) bari mu gihugu cyabo, no gushaka kwigarurira uduce twari twarahoze ari utwabo ariko bari baratakaje.

Ubu bwicanyi kandi ngo bwateye imeneka ry’amaraso aho umutwe w’ingabo z’AbanyaPolonye warwanyaga aba Nazi n’ingabo z’aba Soviet wihoreye ku BanyaUkraine bica abagera ku 20 000.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish