Turkiya: Nyuma y’abasirikare, ubu abanyamakuru 42 nabo bagiye gufatwa
Kuri uyu wa mbere abayobozi muri Turkiya bategetse ko abanyamakuru 42 batabwa muri yombi nk’uko bitangazwa na NTV yaho, ibi ngo ni mu nkurikizi za Coup d’etat iherutse gupfuba aho abantu bagera ku 60 000 banyuranye bagomba kuyiryozwa.
Abamaze gufatwa biganjemo abakekwa kuyigiramo uruhare, harimo abasirikare, abapolisi, abacamanza, abakozi mu nzego zigenga kubera coup d’etat ya tariki 16 Nyakanga yo guhirika Perezida Tayyip Erdogan yapfubye.
Jean-Claude Juncker Perezida wa Komisiyo y’ubumwe bw’uburayi yatangaje ubusabe bwa Turkiya bwo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ubu butakwakiwra vuba aha.
Juncker yavuze ko niba Turkiya isubijeho igihano cy’urupfu, nk’uko ibiteganya, ubusabe bwayo bwo kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi buzahita bujugunywa.
Turkiya yavanyeho igihano cy’urupfu mu 2004 ubwo yari itangiye ibiganiro bisaba kwinjira muri uriya muryango kugeza ubu ikaba yari itaremererwa.
Perezida Erdogan yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo kugira ngo barandure ikintu cyose gifitanye isano na coup d’etat yapfubye.
Abanyamakuru 42 ngo bashyiriweho inzandiko zo kubata muri yombi , muri bo harimo umusesenguzi witwa Nazli Ilicak wahoze ari umudepite.
Usibye abanyamakuru, kompanyi ya Leta ya Turkish Airlines nayo yirukanye abakozi 211 ngo bafite aho bahuriye n’idini Perezida Erdogan avuga ko naryo ryashyigikiye abashatse kumuhirika.
UM– USEKE.RW