Digiqole ad

Sao Tome: Evaristo Carvalho yatsinze Perezida Pinto mu matora

 Sao Tome: Evaristo Carvalho yatsinze Perezida Pinto mu matora

Evaristo do Espírito Santo Carvalho watorewe kuzayobora igihugu

Evaristo do Espírito Santo Carvalho yatsinze Manuel Pinto da Costa wayoboraga Sao Tome na Principe, akaba yagize amajwi 50,1%.

Evaristo do Espírito Santo Carvalho watorewe kuzayobora igihugu
Evaristo do Espírito Santo Carvalho watorewe kuzayobora igihugu

Pinto da Costa, yatsinze amatora mu 2011 nk’umukandida wigenga ariko mbere yari yarabaye Perezida wa mbere w’iki kirwa cyahawe ubwigenge na Portugal mu 1975.

Uyu mugabo yabaye Perezida kuva ubwo kugeza mu 1991.

Evaristo do Espírito Santo Carvalho watsinze amatora ni uwo mu ishyaka ADI kimwe na Minisitiri w’Intebe Patrice Trovoada.

Trovoada yavuze ko gutora Perezida mushya bigiye kongera guha Sao Tome na Principe umutuzo n’amahoro arambye.

Evaristo do Espírito Santo Carvalho azarahirira kuyobora igihugu tariki ya 3 Nzeri 2016. Iki gihugu kiri ku mugabane wa Africa, ni ikirwa kiri mu kigobe cya Guinea, gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 190.

Manuel Pinto da Costa wayoboraga igihugu
Manuel Pinto da Costa wayoboraga igihugu

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abaturage bacyo ni bacye cyane! Sinzi impamvu bacyita igihugu cyakagombye kuba province y’igihugu kihegereye

Comments are closed.

en_USEnglish