Idriss Deby Itno Perezida wa Tchad kuva mu 1990 kuri uyu wa mbere ararahirira mandat ya gatanu nk’umukuru w’igihugu mu mihango iri bubere muri Hotel nini mu mujyi wa Ndjamena. Ibintu ariko ntibyfashe neza hanze mu mujyi, abarwanya ubutegetsi bwe kuri iki cyumweru bigaragambije batatanywa na Police umuntu umwe araraswa arapfa nk’uko bivugwa na AFP. […]Irambuye
Bamwe mu baturage i Burundi basubiye mu mihanda kuri uyu wa gatandatu baririmba kandi bitwaje ibyapa biriho amagambo yo kwamagana Ubufaransa, u Rwanda, ubu noneho na Huma Rights Watch. Kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa munani i Burundi bahimbaza umunsi mukuru wahariwe amakomine aho na Perezida Nkurunziza yagejeje ihambo ku barundi, mu byo yababwiye harimo […]Irambuye
Guverinoma ya Sudani y’Epfo yemeye kuri uyu wa gatanu ko hakoherezwa ingabo zo mu karere kurinda amahoro, ni nyuma y’imirwano ihaheruka mu kwezi gushize ndetse n’intambara ihatutumba ishobora gushozwa na Riek Machar uherutse kuva muri Guverinoma akajya mu ishyamba akavuga ko azagaruka ku ngufu. Riek Machar ariko akiri Visi Perezida yahose asaba ko izi ngabo […]Irambuye
DRCongo – Umuvigizi wa Opérations Sokola II yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo yatangaje ko kuva mu 2015 kugeza mu kwezi gushize kwa karindwi 2016 ingabo za Congo ngo zishe abarwanyi ba FDLR 140, zifata matekwa 323 naho abagera ku 191 bamanika mbunda bitanga ku ngabo za MONUSCO. Yariho atanga raporo y’ibyakozwe mu guhiga […]Irambuye
Umugore w’ikigero cy’imyaka 60 yapfuye abandi bantu batanu barakomereka mu bugizi bwa nabi bivugwa ko bwakozwe n’umusore ufite uburwayi bwo mu mutwe, uyu yateraga aba bose icyuma. Hari gusuzumwa niba iki gikorwa kitaba cyakozwe mu rwego rw’iterabwoba. Hari ahagana saa yine z’ijoro ahitwa Russell Square mu mujyi wa Londres ubwo uyu musore w’imyaka 19 yiraraga […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu saa 12.45 z’amanywa ku masaha y’i Dubai indege ya kompanyi ya Emirates yari ivuye mu buhinde yasandariye ku kibuga cy’indege mpzamahanga cya Dubai iri kugerageza kugwa bisanzwe. Iyi ndege yari itwaye abagenzi 275 iturutse ku kibuga cy’indege cya Thiruvananthapuram mu Buhinde. Imaze kugera hasi yasandaye ifatwa n’inkongi umwotsi ugaragara hose mu […]Irambuye
Mabior Garang de Mabior umuhungu w’uwahoze aharanira ubwigenge bwa Sudani y’Epfo John Garang de Mabior, yaraye yirukanywe kuri Minisiteri y’amazi n’umutungo kamere yari abereye umuyobozi, ni mu ivugurura rishya ryakozwe na Perezida Salva Kiir. Itangazo ry’iri vugurura ryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu cya Sudani y’Epfo mu ijoro ryakeye. Mabior Garang muri iki cyumweru yari yatangaje ko […]Irambuye
Abasirikare 17 ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) uyu munsi batangiye kuburanishwa n’inteko y’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda yagiye i Mogadishu kubaburanisha ku cyaha cyo kwiba. Aba bafashwe mu kwezi kwa karindwi barafungwa baregwa ubujura nk’uko bivugwa na BBC. Aba basirikare barimo abakuru (senior officers) batatu barashinjwa kwiba […]Irambuye
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yatangake ko Leta ye itazatanga imfashanyo y’ibiribwa ku buntu ku baturage bashonje ariko nta mpamvu zigaragara zabateye inzara, Magufuli yasabye abaturage gukora cyane bakeza imyaka ihagije. Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, Magufuli yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Mkoani Tabora, mu nzira akaba aribwo yakiriwe n’abaturage […]Irambuye
Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore yabitangaje ku wa gatandatu mu muganda rusange ku isoko ry’ahitwa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’igihugu. SOS Media Burundi, ivuga ko Butore yarimo aganiriza abaturage akababwira Polisi n’ubuyobozi ko uzemera ko ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda “azahura n’ibibazo.” Butore ati “Ntidushobora guha ibyo […]Irambuye